Ni kenshi cyane waba warifuje ibikoresho byo mu gikoni no ku meza bitagwa umugesi ukabibura. Ushobora kuba warazengurutse impande n’impande ushaka amasafuriya meza, amapanu n’ibisorori ukabibura, noneho tugufitiye igisubizo. Muri FABRICAM Ltd tugufitiye ibyo bikoresho bikoze mu cyuma kitagwa umugese (Stainless steel), ni byiza, biraramba kandi binogeye ijisho rya buri wese; ikirenzeho tubiguha ku giciro […]Irambuye
None kuwa Gatatu, tariki ya 6 Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12/12/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 igeze; […]Irambuye
Kuri station ya Police ku Kicukiro herekanywe abasore batandatu bakekwaho kwica umugande wari umuvunjayi Tinyinondi Dickson, imodoka bamwiciyemo bayitwikishije essence nyuma yo kumutera icyuma mu mutima bakanamutwara ama euro yari avuye kuzana i Kigali. Nzamurambaho Jean Pierre ni umunyarwanda watwaraga nyakwigendera uko yazaga mu Rwanda kuvunjisha, Nyakagaragu Kosima ni uwazanye imodoka bakoresheje ‘operation’, Ntakirutimana Francois […]Irambuye
Abakaporali babiri Mbananabenshi na mugenzi we Nzeyimana, baraye bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013. Batangaza ko bitari byoroshye gutahuka kubera ko FDLR izira kumva abantu batahutse. Aba batashye, bavuga ko bahagurutse baje ari benshi ariko bamwe bashobora kuba barayobeye mu mashyamba kuko uko bari baje […]Irambuye
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na sosiyete itegura Salax Awards IKIREZI Group, ibi byabaye nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bari bari ku rutonde rwa Salax Awards Edition 5 bifashishjje bimwe mu bitangazamakuru hamwe n’imbuga mpuzabantu zabo bwite (Facebook) bavuga ko basezeye muri Salax Awards. Iri tangazo riteye ritya: Itangazo rigenewe abanyamakuru Nyuma yaho […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Byumba mu kagari ka Gacurabwenge ho mu mudugudu wa Gashirwe, hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka mirongo itanu uzwi ku izina rya MANIRAGUHA warufite umugore n’abana. Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kuya 19 Mutarama 2013, ubwo basanze umurambo w’uyu mugabo hafi y’agashyamba, abaturanyi ba […]Irambuye
Amafaranga ni kimwe mu bintu bijya bibangamira imibanire y’abantu bakundana. Turebere hamwe uburyo wakwitwara kugira ngo ibibazo by’amafaranga bitabangamira urukundo rwanyu. Mugomba gukora urutonde rw’ibintu bitwara amafaranga Niba ari umuryango w’umugore, umugabo n’abana bagomba kwicara bakareba ibikenewe mu gihe runaka. Ese abana bakeneye iki? Mu rugo se ni iki kibura? Ikiba gisigaye ni ukugabanya amafaranga […]Irambuye
Mu ijoro rya keye nibwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi bazahatanira Salax Awards ku nshuro yaryo ya 5 rwashyizwe ahagaragara na sociyete IKIREZI Group itegura iri rushanwa. Mu masaha make abahanzi Alpha Rwirangira, Tom Close, Uncle Austin na Jay Polly batangaje ko batazitabira Salax Awards kubera impamvu zabo bwite. UM– USEKE.COM twifuje kumenya uko IKIREZI Group bakiriye […]Irambuye
Abahanzi Alpha Rwirangira, Tom Close, Uncle Austin na Jay Polly batangaje ko batazitabira Salax Awards Edtion 5 kubera impamvu batangaje. Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, umuhanzi Alpha Rwirangira yashimiye abategura Salax Awards, abanyamakuru n’aba DJs bamuhisemo nk’umwe mu bahanzi bitwaye neza muri 2012. Alpha yakomeje atangaza ko kubera impamvu ze bwite atazitabira aya […]Irambuye
Ni mu kiganiro kigamije gutanga amabwiriza azagenga iri rushanwa ry’abanyamuziki mu Rwanda ndetse no guhitama abahanzi bazahatanira ibi bihembo, iki kiganiro kirimo kubera muri Hill Top Hotel i Remera. IKIREZI Group, sosiyete itegura Salax Awards iri mu kiganiro n’abanyamakuru basaga 50 hagamijwe gutanga amabwiriza mashya azakurikizwa muri Salax Awards ku nshuro ya 5. Ibibazo byibanzweho […]Irambuye