Salax Award 2012: Christopher akomeje kwanikira abandi muri RnB

Hashize iminsi hatangiye igikorwa cyo gutora abahanzi bazahabwa ibihembo muri Salax Awards 2012. Muri aya matora akorwa mu byiciro bitandukanye, umuhanzi Christopher akomeje kuza imbere muri RnB. Kuba ari imbere y’abandi ngo ni ikimugaragariza ko abakunzi be bamukunda kandi bamuha agaciro ndetse bakagaha n’ibyo akora nk’uko yabidutangarije mu kiganiro twagiranye. Christopher yagize ati “Mpereye ku […]Irambuye

Imihoro n’amasuka ku isonga mu guhitana ubuzima bwa benshi

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe  ubufatanye bwa Polisi  n’abaturage  mu kubungabunga umutekano “Community Policing Week”, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko ibikoresho byo mu rugo birimo amasuka n’imihoro biri ku rugero rwa 80% hakorwa ibyaha by’urugomo n’ubwicanyi. Supt. Theos Badege yagaragaje ibyaha bitanu bihora biza ku isonga buri mwaka ndetse bihangayikishije […]Irambuye

Twababajwe no kubona ICTR igira abere inkoramaraso -IBUKA

Ku itariki ya 4 Gashyantare 2013, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya rwagize abere Prosper Mugiraneza na Justin Mugenzi bahoze ari abaminisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi. Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 barabyinubiye ndetse bavuga ko icyemezo uru rukiko rwafashe kitari gikwiye kuko aba bagabo bombi […]Irambuye

Indaya yaramukebye bimuviramo kurwara Kanseri

Hari ku wa 16 Gashyantare 2012, ubwo Bihoyiki Dative utuye mu Mudugudu wa Kiyanja, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro yakebwaga na Mukanoheli Jeannette bavuga ko akora umwuga wo kwicuruza. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyatangaje ko Mukanoheli yakebesheje Bihoyiki urwembe ku gutwi, ku ibere ndetse no ku kuboko ku buryo byamukurijemo kurwana Kanseri […]Irambuye

Kigali: Inkoko n’inyanya byabagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga

Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Gashyantare 2013, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Paul Bucyana, igihano cyo gufungwa amezi atanu rumuziza gukoresha amagambo y’iterabwoba yabwiye umuturanyi we Yankurije Saidat. Paul Bucyana ni umworozi w’Inkoko ukorera uwo mwuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, naho Umuturanyi we Saidat Yankurije ni umuhinzi w’inyanya […]Irambuye

SONARWA mu ihurizo ryo kwishyura miliyoni 380

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangije urubanza imiryango 18 Iregamo Sosiyete y’Ubwishingizi ya SONARWA iyisaba miliyoni 380 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba basaba Banki ya Kigali kubaha ayo mafaranga kuko ariyo ifite amakonti ya SONARWA. Byose byatangiye mu mwaka w’2004 ubwo sosiyete y’ubwubatsi yitwa SOGEA SATOM ifite ubwishingizi muri SONARWA yubakaga umuhanda Kigali-Akanyaru, Muri uko kubaka uwo […]Irambuye

Impamvu 9 zitera umunaniro ukabije

Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko havugwa ko umuntu agira umunaniro iyo yumva  nta ntege afite cyangwa umwete wo gukora ikintu iki n’iki biturutse mu kuba umubiri we wakoze cyane, cyangwa bigaterwa n’ibibazo bitandukanye aba afite byaba iby’uburwayi cyangwa ibyo mu mitekerereze. Abo bahanga banatangaza ko kunanirwa  ari  ibya buri wese ariko ngo hashobora kubaho impamvu […]Irambuye

Zambia: Abantu 53 bahitanywe n'impanuka

Agahinda ni kose mu gihugu cya Zambia nyuma y’aho abantu bagera kuri 53 bitabye Imana baguye mu mpanuka yabereye mu Majyaruguru y’iki gihugu. Iyi mpanuka yabaye kuwa kane w’iki cyumweru yatewe no kugongana kw’imodoka ebyiri harimo imwe yari itwaye abagenzi 74 n’ikamyo nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje. Aganira na AFP Harry Kalaba, ukora mu biro […]Irambuye

Ahomba miliyoni 3 mu kwezi kubera ifungwa ry’uruganda rwe

Dufitumukiza Elias ufite uruganda rutunganya umuceri rwitwa “Ruhuha Kundumurimo Ltd” ruri mu karere ka Bugesera aratangaza ko ku kwezi ahomba amafaranga arenga miliyoni eshatu kubera uruganda rwe rwafunzwe. Uru ruganda rwafunzwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) muri gahunda iyi minisiteri ifite yo kureba niba umuceri wa mbere izo nganda zisohora ufite ubushobozi bwo guhangana n’undi […]Irambuye

Malariya igomba kuba yacitse burundu muri 2017

Indwara ya Maraliya yakunze kuzahaza Abanyarwanda mu myaka ishinze, ndetse yahitanye ubuzima bwa benshi. Kugeza n’ubu iyi ndwara ntiracika n’ubwo urwego rw’ubuzima rudahwema guhangana nayo. Intego iriho kugeza ubu ariko n’uko iyi ndwara igomba kuba yacitse burundu mu mwaka w’2017. Ibi ni ibyagarutsweho ku itariki 7 Gashyantare 2013, mu kiganiro ubuyobozi bwa Minisiteri y’ubuzima bwagiranye […]Irambuye

en_USEnglish