"Me to you": Izina rishya ryabatijwe RUSWA

Bamwe bayita umuti w’ikaramu, inyoroshyo, agatobe, igiturire, utuzi, akantu, bitugukwaha ndetse muri iyi minsi iyo uganiriye na bamwe bakubwira ko isigaye yitwa Me to you. Ukuri kuriho kandi kuzwi ni uko ari Ruswa ba bashaka kuvuga. Inzego z’ubutabera zahagurukiye kureba ko ruswa n’ikiyashamikiyeho icyo aricyo cyoze cyacika, ndetse abakozi bagera ku icumi bakora mu rwego […]Irambuye

FOA irishimira uko Rwanda rwita ku mutungo kamere

Kuva ku munsi w’ejo tariki ya 12 Gashyantare 2013, i Kigali hateraniye inama yiga ndetse igasuzuma uburyo umutungo w’ubutaka, amashyamba n’uburobyi byakoreshwa neza, ndetse na ba nyirabyo bagahabwa uburenganzira bwanditse. Iyi nama ihuje abantu baturutse mu bihugu 19 byo ku mugabane w’Afurika bakoresha ururimi rw’icyongereza, ibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rushyira imbaraga mu […]Irambuye

Mu gihugu cya Turikiya hagaragaye Vampire

Umusore w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Turikiya ari kuvurirwa mu Bitaro bya gisirikare bya Denizli  byo muri icyo Gihugu kugira ngo barebe ko yakira ubukana bwo   kuba inganzwa yo kunywa no kwinyunyuza amaraso akayanyunyuza n’abandi. Direnc Sakarya umuganga uri gukurikirana  uwo murwayi   yatangaje ko uwo murwayi yatangiye anywa amaraso ye ubwo yitemaga ku nda, […]Irambuye

Kenya na RDC mu gushimangira umubano mu bukungu

Kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 9 Gashyantare  2013 uhagarariye Igihugu cya Kenya muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yateguye imurika bikorwa ry’inganda zo mu gihugu cya Kenya ribera  i Kinshasa. Ibi byabaye mu rwego rwo gushishikariza abanyekongo  gushimangira  imibanire  ishingiye  ku bukungu y’ibihugu byombi. Iryo murika ryitabiriwe  n’inganda ziri ku rwego  mpuzamahanga  […]Irambuye

Ally Soudy yavuze kuri Salax Awards 2012 n'uko abayeho

Mu kiganiro twagiranye na Ally Soudy yagize icyo avuga kuri muzika nyarwanda ndetse na Salax Awards 2012, uyu munyamakuru, umushushabirori akaba n’umuhanzi yagize n’ibyo adutangariza ku buzima bwe. Iki ni ikiganiro kirambuye twagiranye Umuseke.com: Urabona ute Salax Awards 2012?    Ally Soudy: Salax Awards ni kimwe mu bikorwa byagize uruhare runini mu kuzamura no gukundisha […]Irambuye

Abarofomo 4 batawe muri yombi bazira diplome z’impimbano

Ku itariki ya 7 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko igiye guhiga bukware abaganga bakoresha impamyabumenyi batakoreye. Ibi byatangiriye mu Ntara y’Iburengezuba aho bane batawe muri yombi. Abatawe muri yombi ni abaforomo bane bo ku bitaro bya Mugonero byo mu Karere ka Karongi; barashinjwa kuba bakoresha impamyabumenyi zitemewe. Mu cyumwe gishize nibwo Innocent Barutwanayo, Faustin […]Irambuye

Nsengiyumva yakorewe iyicarubozo bimuviramo gucibwa amaboko

Ku itariki ya 19 Mutarama 2013 nibwo Nsengiyumva Jean Bosco utuye mu Murenge wa Ruhuha yafashwe n’abaturage ajyamwa kuri station ya polisi ya Ruhuha, nyuma yo kumanura cash power y’umuriro wa EWSA ku nzu y’umupolisi AIP Emmanuel Nzeyimana iri mu Mudugudu wa Kagasera, Akagali ka Kindama Umurenge wa Ruhuha. Mu kugera muri kasho, kubera ko […]Irambuye

Gisozi: Umupfubuzi yafatwiwe mu cyuho

Bakunze kubita abapfubuzi, ni abasambanya abagore b’abandi bacunze abagabo ku jisho. Ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, uwitwa David Ndayisaba yaguwe gitumo na Ndabamenye Gerard nyiri urugo n’abaturanyi yazanywe na madamu wa Ndabamenye muri iyo ngeso. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2013, mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo […]Irambuye

Mali: Ingabo z’Abafaransa zagabye igitero mu Mujyi wa Gao

Ku mugoroba w’ejo hashize ku cyumweru ingabo z’u Bufaransa zagabye igitero mu Mujyi wa Gao uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Mali zishaka abarwanyi b’abayisalamu barwanya  Leta ya mali, bari mu nyubako yahoze ifatwa nk’icyicaro cyabo. Nkuko tubikesha Ikinyamakuru le Figaro, indege z’intambara z’ingabo z’u Bufaransa zagabye igitero ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Gao maze […]Irambuye

Guinea: Umugaba Mukuru w’Ingabo yaguye mu mpanuka y’indege

Abasirikare icumi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Guinea bitabye Imana bazize impanuka y’indege yabereye mu gihugu cya Liberia. Kugeza ubu amakuru atangazwa na BBC aravuga ko nta muntu n’umwe warokotse iyi mpanuka nubwo umubare nyawo w’abari muri iyi ndege utashyizwe ahagaragara, gusa bamwe mu bantu bari hafi ya perezida wa Guinea Alpha Conde baravuga ko […]Irambuye

en_USEnglish