Musanze: Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza miliyoni 57

Abakozi babiri b’ikigo Nderabuzima cya Muhoza mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru batawe muri yombi na Polisi bakurikiranyweho gushaka kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 57. Aba bakozi ni Kalinda Mugisha John wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu kigo nderabuzima cya Muhoza na Murwanashyaka Fabrice wari asanzwe ari umucungamutungo w’iki kigo nk’uko […]Irambuye

Kamonyi: Babiri barimo uwahoze ari Majoro bishwe

Poliyi y’Igihugu iratangaza ko mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo hiciwe abagabo  babiri barimo uwahoze ari Majoro anakuriye isosiyete icukura ikanacuruza amabuye y’agaciro . Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko abishwe ari  John Sengati  wahoze ari Majoro akanakuriye  sosiyete icukura ikanacuruza ‘colta’ John Sengati Limited muri aka gace  n’undi witwa   Hitabatuma […]Irambuye

Burera: Urubyiruko rwiteguye kubaka u Rwanda rwiza

Kuwa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2013 mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru habereye igikorwa cyo kuganira hagati y’urubyruko ku mateka yaranze u Rwanda mu kureba uko hubakwa ejo hazaza h’u Rwanda (YouthConnekt Dialogue). Ibi biri kuba mu Kwezi kwahariwe urubyiruko mu Rwanda. Ibi biganiro bya ‘YouthConnekt Dialogue’ bikorwa n’itsinda ry’abahanzi batandukanye ryitwa ‘Arts […]Irambuye

Imitwe y’intoki ku gikombe – Rayon Sports 6 – 1

Rayon Sports kuri uyu wa 12 Gicurasi yongeye gushimangira gahunda yo gutwara igikombe itsinda ikipe ya AS Muhanga ibitego 6 – 1 mu mukino waberaga kuri Stade Amahoro. Rayon mu mikino ibiri isigaje irasabwa gusa amanota atatu ubundi ikegukana igikombe cya shampionat inyotewe nyuma y’imyaka irenga icyenda. Mu mukino wa none, Ali Bizimungu utoza Muhanga […]Irambuye

Kuwa 12 Gicurasi 2013

Impaho zikomoka ku biti, zigakorwamo byinshi harimo ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, harimo nk’intebe, ibitanda, inzugi ndetse n’ibindi bitandukanye. Ariko gutunganya igiti kugirango kivemo urubaho rwiza rwo gukoresha bisaba imbaraga nyinshi, iyi foto iragaragaza ibarizo aho basatura ibiti babicamo imbaho zijyanwa ku mamashini yabigenewe maze akazisena neza zigakorwamo ibikoresha byavuzwe haruguru. Niba […]Irambuye

PGGSS3 yatangiye itaramira abatuye RUSIZI

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2013, ahagana saa 14h30 nibwo igitaramo cya Guma Guma cyatangiye  aho cyabereye mu mujyi wa Rusizi ahasanzwe haba Gare, bitangiye abahanzi batombora uko bari bukurikirane kuri Stage. 1.  Urban boys, 2. Mico the Best, 3. Christopher, 4. Knowless, 5. sendeli, 6. Dream Boys, 7. Fireman, 8. Bulldog, […]Irambuye

Kuwa 11 Gicurasi 2013

Abana bagira imikino myinshi ariko uwo gukora imyitozo basimbuka (amasiporo) uryohera benshi, nubwo ujya ubaviramo impanuka za hato na hato. Abahanga bavuga ko umwana udafite ubuzima bwiza adashobora bene ibi. Photo/Patrick Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] umuseke.rwIrambuye

Nyagatare: Police yamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro gakabakaba miliyoni 8

Mu Karere ka Nyagatare police y’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano zirimo Local Defense n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bamennye ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bifite agaciro ka miliyoni 7 n’ibihumbi 900. Bimwe mubyamenwe harimo udukarito 290 tw’inzoga z’inkorano zitwa “Chief Waragi”, litiro 180 za kanyanga, n’ibiro bibiri by’urumogi. Fred Sabiti Atuhe, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare nawe wari witabiriye […]Irambuye

Nabyaranye na murumuna w'umugabo wanjye umugabo wanjye atabizi

Nyuma y’ibibazo abasomyi bageza k’umuseke.rw bifuza inama ku bibazo bitandukanye. Ubwanditsi bwasanze hashyirwaho agace (rubrique) kihariye gacishwamo ibyo bibazo maze abasomyi bakagira uruhare mu gutanga inama n’inkunga y’ibitekerezo mu gukemura ibyo bibazo. “NKORE IKI?” hazajya hanyuzwa ibyo bibazo, ubishoboye atange ubufasha bwe mu bitekerezo. Urubuga umuseke.rw ubu rusurwa n’abantu barenga ibihumbi mirongo itandatu ku munsi (60,000) […]Irambuye

Bimwe mu byarangaga umupira wo mu muhanda (karere)

Umupira wa karere ni umupira wakundaga gukinwa n’abana mu muhanda, hakaba hari amwe mu mategeko yarangaga uwo mukino ariyo akurikira : 1.Umwana ubyibushye ni we wagomba kuba umuzamu. 2. Uwazanye ballon (Karere) niwe watoraga abakinnyi. 3. Niba mwaje mwambaye inkweto, indi kipe nta muntu urimo uzambaye mwagombaga kuzikuramo. 4. Umukino warangiraga abakinnyi aruko barushye, nta […]Irambuye

en_USEnglish