Digiqole ad

AUsummit: Abanyarwanda baramurika bimwe mubyo bakora

Kuri Kigali Convention Center hari kubera inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, harabera imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda birimo n’ibifitanye isano n’umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Uruganda rw'imyenda 'UtexRwanda' ruramurika ibikorwa byarwo.
Uruganda rw’imyenda ‘UtexRwanda’ ruramurika ibikorwa byarwo.

Muri Kigali akenshi iyo habereye inama nk’izi zo ku rwego mpuzamahanga, usanga haba hateguwe na gahunda zituma urugendo abazitabira baba barakoreye mu Rwanda batarwibagirwa.

Hategurwa ibitaramo by’abahanzi ba muzika, abamurika imideri, ingendo zo gusura ibice nyaburanga by’u Rwanda, n’izindi gahunda zo gufasha abanyamahanga kunezerwa urw’imisozi igihumbi.

UTEXRWA ikora ibitenge n'ibitambaro byo mu moko atandukanye.
UTEXRWA ikora ibitenge n’ibitambaro byo mu moko atandukanye.
Hategekimana Maximilien Kolbe ushushanya kandi agakora imyambaro inyuranye.
Hategekimana Maximilien Kolbe ushushanya kandi agakora imyambaro inyuranye.
Kompany Akagera aviation itangaza Serivise z'indege za Kajugujugu nayo iramurikira abanyamahanga ibyo ikora.
Kompanyi Akagera aviation itangaza Serivise z’indege za Kajugujugu nayo iramurikira abanyamahanga ibyo ikora.
Rwanda online, n'irembo nabo baramurika uburyo bafasha abaturage kubonea Serivise za Leta kuri internet.
Rwanda online, n’Irembo nabo baramurika uburyo bafasha abaturage kubonea Serivise za Leta kuri internet.
Imbyenda, ibikapu y'abagore, n'imirimbo y'ubwiza ikorwa n'umusore ukiri muto Kolbe.
Imyenda, ibikapu by’abagore, n’imirimbo y’ubwiza ikorwa n’umusore ukiri muto Kolbe.
Bimwe mubyo Kolbe arimo kwereka abanyamahanga.
Bimwe mubyo Kolbe arimo kwereka abanyamahanga.
Kolbe yishimira byinshi amaze kugeraho akiri muto.
Kolbe yishimira byinshi amaze kugeraho akiri muto.

DSC_0063 DSC_0072

7 Comments

  • Muraho, ITEXIRWA mwihutire gukosora aho kuba overall ni coverall munsi yahanditse factory uniform nimba ari igisarubeti mushaka kuvuga,, ni aagakosa gato ariko abantu bashobora kukuririraho. akazi keza

    • Aime, thank you.

  • Aima ntugashyuhaguzwe ukosora ibidakosamye! overall=coverall=salopette=igisarubeti.Reba nk’aho kwandika Utexrwa wanditse “Itexirwa”!!!!ikosore ari wowe! OK?

    • Ntabwo ari ugushyuhaguzwa nkuko ubivuze ahubwo ubwo nuko ntarinzi iyo nyito yindi, mwari kunkosora neza , wenda mukagira muti overall na coverall ni cyimwe, mugire ubuzima bwiza

    • Najua, thank you

  • Mujye mukosorana mutarinze kubwirana nabi/gukomeretsanya

  • Turashima gahunda yibibikorwa byose bikorerwa mu Rwanda. ariko uru rubuga rw, IREMBO hari ikibazo muri gahunda zuko rukora nkurugero ubu gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byagateganyo( provisoire)
    umuntu yirirwa kuri machine akora inscription ( kwiyandikisha) cyangwa tukohereza message bakagusubiza ibisubizo bitandukanye ukayoberwa neza impamvu izi service zitanozwa abantu bakagira amakuru ahagije bagahabwa service nkuko bikwiriye.
    Kwiyandikisha rwose ni ikibazo kitoroheye abbantu benshi nonese kobavuga ngo urubuga rurafunguye twabikora ntibikunde twakohereza na message bakakubwira ibisubizo byinshi bihabanye nicyo ukeneye biba bimeze bite.
    murakoze munoze iyo gahunda mwe mukora kuri IREMBO.

Comments are closed.

en_USEnglish