Digiqole ad

Arusha: Ubujurire nabwo bwemeje ko Bizimungu afungwa imyaka 30

Mu bujurire, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho guca imanza z’abakoze Jenoside mu Rwanda ruri Arusha kuri uyu wa mbere rwakatiye General Augustin Bizimungu gufungwa imyaka 30 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gen Augustin Bizimungu yari ayoboye ingabo muri Jenoside/ Photo/Vincent Amalvy/27.07.1994/AFP
Gen Augustin Bizimungu yari ayoboye ingabo muri Jenoside

Ubujurire bwashimangiye igihano cy’igifungu cy’imyaka 30 kuri Bizimungu wari wahamijwe ibyaha bya Jenoside muri Gicurasi 2011 agakatirwa gufungwa imyaka 30 ariko akajurira.

Ubushinjacyaha nabwo icyo gihe bwari bwajuriye busaba ko ahubwo yahabwa igihano kiruse iki.

Mu bujurire, Bizimungu yavuze ko ngo yasabye Ingabo ikinyabupfura no kubaha ikiremwa muntu nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelles.

Augustin Bizimungu, yafatiwe muri Angola mu mwaka wa 2002, mu gihe yayoboraga Ingabo z’u Rwanda zatojwe zinatoza Interahamwe zinahabwa amabwiriza yo kwicanyi bw’Abatutsi mu gihugu ahatandukanye.

Bizimungu ubu w’imyaka 61, yavukiye mu yahoze ari Perefecture ya Byumba muri Komini Mukarange. Kugeza tariki 06 Mata 1994 yari afite ipeti rya Lieutenant-Colonel mu ngabo, nyuma y’urupfu rw’uwari umugaba w’ingabo Déogratias Nsabimana wapfanye mu ndege na Juvenal Habyarimana wari Perezida, Bizimungu yahise azamurwa ku ipeti rya General Major agirwa umugaba w’Ingabo za FAR, zaje gutsindwa n’iza APR.

Uyu mugeneral wahise afata iy’ubuhungiro yafashwe bigaragara ko asigaye akorana n’umutwe wa UNITA muri Angola wa Jonas Savimbi (uyu nawe yishwe arashwe mu 2002). Bizimungu yafashwe na Leta ya Angola imushyikiriza urukiko rwa Arusha nyuma gato y’iraswa rya Savimbi n’isenyuka rya UNITA.

Igihano cyafatiwe Bizimungu cy’imyaka 30 y’igifungo, bamwe mu barokotse Jenoside batangaje ubwo yagifatirwaga mu 2011 ko ari gito ugereranyije n’uruhare rwe muri Jenoside.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • AKARENGANE KARAKOMEJE, ABIBWIRA KO GUSHYIRA  INTWARO HASI KWA fdlr BIZATANGA AMAHORO MUREBERE AHA.

  • Noneho wa mugabo witwa Meron ujya ugabanya ibihano by’aba bicanyi ndabona yashyize mu gaciro. Ikibazo ni uko uzumva mu minsi iri imbere bamufunguye ngo yitwaye neza muri gereza nk’aho ari umuntu ufungiwe kwiba ihene cyangwa ibiryo!

  • yari umuyobozi wa wingabo mugihe genocide yakorwaga ese yakoze iki ngo inzirakarengane zere gutemagurwa zizira uko zavutse? ndabaza uvuga ko ari akarengane? igihano ahawe ahubwo ni gito cyakabaye igihano cya burundu bwumwihariko , ubushobozi yarafite umuntu anamushyize milioni yabatutsi bishwe u rwagashinyaguro ku mutwe ntiyaba abeshye 

Comments are closed.

en_USEnglish