Digiqole ad

Arsenal yakozwe mu nkokora na Sunderland

Arsenal yongeye gukomwa mu nkokora na Sunderland ariko Wenger ntashira amakenga imisifurire.

Ikipe ya Arsenal yanganyije n’ikipe ya Sunderland mu mukino wa shampiyona wazihuje bivuzeko ikipe ya Arsenal igiye inyuma ya Manchester United amanota atatu.Arsène Wenger nyuma y’umukino yagize ati: «Ndumva mbabaye cyane kugira icyo navuga kuri ibi bintu.Wavuga iki? Twashyize ingufu mu mukino. Ndakekako Arshavin atari muri oruje (hors jeu), arikose ni iki wakora?, Ibi bintu bifite ingaruka zikomeye muri Shamiyona mu Bwongereza kandi turababaye ariko tugomba kubyibagirwa mu mikino itaha, kandi dutekerezako ntabutabera nyabwo bwabaye kandi si ubwa mbere.

 

Arshavin atsinda igitego bakacyanga.
Arshavin atsinda igitego bakacyanga.

 

Wenger, witegura kwerekeza mu gihugu cya Esipanye mu mukino w’ishiraniro kuri uyu wakabiri mu mikino ya Champions League yishyura Barcelona yongeyeho ati: “Ni akandi gahinda. Ntawe uba ashaka ikibi, ariko wagira ute? Tugomba gutekereza cyane ijoro ryo kuwa kabiri.”

Ikipe ya Arsenal ariko ikaba itorohewe n’imvune kubakinnyi bayo b’imena. Jack Wilshere yagize akabazo kadakanganye, naho abitwa ba Robin Van Persie na Theo Walcott bavunitse bikomeye mu gihe kizigenza Cesc Fabregas agishidikanwaho. Wenger akaba yagize ati “Wilshere yagize akabazo ku kirenge ariko tugomba kureba uko ejo azaba atora kamitende. Ashobora kuba wenda nk’umunsi umwe mu myitozo bwacya kuwa mbere akagaruka. Tuzareba.”

Naho Steve Bruce utoza Sunderland warumaze imikino ine atitwara neza yongeyeho ati: “Twari dutegereje igisubizo nyuma yokuvunikisha abakinnyi none igisubizo cyari cyiza cyane mu gice cya mbere. Ntekerezako twaridukwiye inota iri joro. Iyo waje ahantu nk’aha uba ushaka ko bamyugariro na nyezamu bakina neza none nibyo bakoze.”

Hatangimana Ange Eric
Umuseke.com

1 Comment

  • Barça nidakuramo Arsenal bizaba ari nko guhagamwa n’amazi!

Comments are closed.

en_USEnglish