Digiqole ad

Urugamba: Arsenal 2 – 1 Barcelona

Ikipe ya Arsenal yaraye yitwaye neza imbere y’ikipe ya Barcelona ku mukino
wa 1/16 ubanza muri UEFA Champions ligue, iyitsinda 2-1 nyuma y’uko yari
yabanjwemo igitego cya David Villa mu gice cya mbere.

Nyuma y’uko ikipe ya Barcelona ibonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere
cy’umukino, aho yanihariye umupira ku buryo bugaragara, ndetse ikaza kubona
igitego ku munota wa 26 ku guherekanya kwiza we (David Villa) na Lionel Messi warumaze
kubura ibitego bigera muri bibiri.

Mugice cya kabiri cy’umukino, ikipe Arsenal byagaragaye ko yahinduye imikinire kandi yumvise inama z’umukambwe Arsene Wenger, yakinnye yataka nayo kandi ishaka kugumana nayo umupira, mu rwego rwo kungera ingufu kuri attaque, Arsene Wenger yavanyemo Alexander Song yinjizamo Andre Arshavin nyuma gato na Nicklas Bendtner asimbura Theo Walcott. Uku guhinduranya kwagize ingaruka nziza kuko kumunota wa 77, Bendtner uriya yahise ashyiramo igitego cyo kwishyura, hanyuma kuwa 83 Andre Arshavin ashyiramo icya nyuma ari nacyo cyahaye intsinzi ikipe ya Arsenal imbere y’abafana basaga 77458 bari kuri Emirates Stadium.

Arsene Wenger akaba yatangaje ko yishimiye uburyo abahungu be bamwumvise bagakina ibyo yababwiye mu gice cya kabiri, naho Josep Gualdiola wa Barcelona we, ati: “Arsenal yandushije amahirwe, mugice cya mbere nayirushije, ariko igice cya kabiri yangoye, ngiye gutegura intsinzi nange i Camp Nou

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe utegerejwe tariki 8 z’ukwezi gutaha mu mujyi wa Barcelona.

Umuseke.com

1 Comment

  • Si igitangaza ahobwo byakorewe.
    Nou Camp naho tuzabipora.
    We will do it again.

Comments are closed.

en_USEnglish