APR yasezerewe muri CAF Orange Champions League
Ikipe ya APR y’umupira wamaguru yasezerewe mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo nyuma yogutsindwa n’ikipe ya Club Africain yo muri Tuniziya ibitego 4 ku busa kuri uyu wa gatanu.
Ibitego by’ikipe ya Club Africain byatsinzwe na Iffa(19’), Ben Yahya (48’), Ezechiel (72’) na Mouihbi ( 74’). Uyu mukino wo kwishyura ku ikipe ya APR nyuma yokunganyiriza na Club Africain mu rugo kuri stade Amahoro i Remera mu mukino ubanziriza ibitego 2-2. Umukino watangiye mu ma saa kumi za hano mu Rwanda ku kibuga cyitwa Stade du 7-Novembre i Radhes mu murwa mukuru wa Tuniziya ukaba witabiriwe n’abantu bakabakaba mu 3000 kandi bizwi ko iki kibuga cyakira mu busanzwe abantu bagera kuri 60,000.
Zimwe mu mpamvu zatumye abantu batitabira uyu mukino ari benshi nimvura nyinshi yaguye mu mujyi wa tunisi kuva kwa kane ,hakabaho nikibazo cya politiki zuko benshi mu bayobozi b’i kipe ya club africain bari bashyigikiye ingoma ya Ben Ali iherutse guhirikwa . Umwe mu bayozi b’ikipe ya APR uri muri Tuniziya we akaba atangaza yuko ikipe ye yazize imisifurire mibi yaranze umusifuzi w’umukino. APR ikaba ivuye muri iri rushanwa nyuma yo gusezerera ikipe ya Recreativo de Libolo yo ri mu gihugu cy’Angola mu mukino wo kwishyura 1-0 cya APR mu mpera z’umwaka ushize mu gihe banganyirije i Kigali ibitego 2-2.
Nubwo ikipe ya APR ikomeje kuza kui songa ry’amakipe afite ibikombe byinshi hano mu Rwanda, kuko ifite ibikombe 12 mu myaka 16 imaze mu kiciro cya mbere,ntirabasha kwandika izina kuruhando mpuza amahanga kubyerekeranye n’ibikombe, kuko kure iheruka kurenga muri iri rushanwa ari mu amatsinda muri 2004. APR, biteganyijwe ko izagaruka i Kigali ejo bundi kuwa mbere.
Abakinyi 18 ba APR:
Tchimaga Mutamba Sadi, Serry-Didier Logba, Ismael Nshutinamagara, Jean Baptiste Mugiraneza, Kabange Twite, Elvis Kafoteka, Victor Nyirenda, Haruna Niyonzima, Heriman Ngoma, Donatien Tuyizere, Abbas Rassou, Jean Luc Ndayishimiye, Jean Claude Ndoli, Jean Claude Iranzi, Joseph Bwalya, Johnson Bagoole, Bebeto Lwamba ndetse na Mbuyu Twite.
SABITI R. Eddy
Umuseke.com