APR VC iratangira shampiyona n’abakinnyi 10 bashya, babiri bari aba Rayon
APR VC yasinyishije aba bakinnyi bose ifite intego yo kuza mu myanya ya mbere byaba na ngombwa igatwara igikombe. Intego ngo ni ukugarura iyi kipe mu zitinywa mu Rwanda, kuko yari imaze imyaka ibiri ititwara neza. Ubu ifite abakinnyi 10 bashya, babiri muri bo bavuye kwa mukeba Rayon Sports.
Mu mwaka ushize w’imikino, APR VC yarangirije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, inyuma ya INATEK VC na Rayon Sports.
Aba bakinnyi barimo abakiri bato ndetse n’abakuze basanzwe bamenyereye shampiyona y’u Rwanda, muri aba bakinnyi abavuye muri Rayon Sports ni Evode Munyandinda na Irakarama Guillaume.
Abakinnyi bose bashya yazanye ni; Mwizere Eric (wavuye muri Kirehe VC), Niyibizi Claude (wavuye muri St Joseph VC), Irakarama Guillaume (wavuye muri Rayon sports), Munyandinda Evode (bakuye muri Rayon Sports nawe) Patrick Ndayishimye (Rusumo High School), Hamza Surwime (waturutse muri Uganda), Christian Ndagawa (wakiniraga Christ Roi VC), Patrick Ruzindana (wavuye muri KVC), Peter Kamasa (wakiniraga Umubano Blue Tigers) na Mutuyimana Aimable (wakinaga muri INATEK).
Aba ariko bashobora kubisikana na Ndamukunda Flavien na Kagimbura Herve kuko amasezerano yabo muri iyi kipe yarangiye akaba n’ubu atarongerwa.
Shampiyona ya Volley Ball izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 saa yine za mugitondo.
Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa shampiyona:
. Kirehe VC vs Rayon sports (i Kirehe)
· Umubano Blue Tigers vs APR VC (kuri Rafiki)|
· Lycee de Nyanza vs KVC (i Nyanza)
· IPRC south vs INATEC (i Huye)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nari nkumbuye iyi shampiyona kabisa
shampiyona ya volley ball irimo amakipe angahe? volley ball ko igenda idushiraho bite?
abakinnyi batangiriraga mu mashuri ya secondaires,none ubu ntakigenda muri urwo ruhumbikiro,ariko byose biterwa na’ayobozi b’amasegondaire aho bashyira imbere kwigwizaho imitungo naho sport iragatabwa.nawe amashuri ubu ni ubucuruzi nk’ubundi,umuntu agashinga ishuri kumanegeka kuko ariho yabonye ikibanza cya make,abandi bakubaka k’ubutaka buto butagira ubwinyagamburiro.minisiteri y’urubyiruko n’iya sport zabishyizemo imbaraga n’uruhare,ugasanga ngo dukeneye amavubi akomeye muri displine zose,ubwose tuzayakurahe ntaruhumbikiro? muri foot:kayiranga baptiste yazamukiye muri groupe scolaire zaza.Mussa yazamukiye muri islamike,ba mudeyi bazamukiye muri st andre na ETEMU(muhazi),rugunga,sembagare yazamukiye mu nyemeramihigo,mahame yazamukiye muri st andre,n’andi;muri volleyball( karabaranga yazamukiye muri seminali karubanda.bayigamba mu groupe scolaire butare,mbaraga muri pti seminaire karubanda imenamikore muri petit seminaire karubanda,ryambabaje muri groupe butare,fatikaramu christe roi,gatera grpe zaza,mukoni grpe butare ngoga dominga muri gpebutare bayingana alphonse,grpe butare gasongo j’damascene na ngamije zaza,rurisa na kumuyange minani theo,karekezi,…gpe butare none ubu dufite bande muri za secondaire z’ubu? munsubize murakoze.uwampa gukurikirana icyo gikorwa mumasecondary schools na budget no kwibera auditeur kubatabikoresha uko bikwiriye maze ngahembwa 1/2 y’umushara nkwiriye kugeza mbonye urufatiro rw’amavubi muri discipline zose nakwemera.
Comments are closed.