Digiqole ad

APR na Rayon n’ubu ntiziratanga abakinnnyi zizakinisha shampionat

Mu gihe habura iminsi ine ngo shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangire, amakipe ya Rayon Sports, Espoir FC, Marines FC na APR FC ntaratanga abakinnyi azakinisha. FERWAFA ivuga ko aya makipe yemeye gutanga amande anemera ko bitarenze ku wa gatanu bazaba batanze izi ntonde basabwa.

Abakabaye intangarugero ntibarubahiriza ibisabwa
Abakabaye intangarugero ntibarubahiriza ibisabwa

Bonnie Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko ariya makipe ane ataruzuza ibisabwa kugeza ubu.

Ati “Batwijeje ko kuwa gatanu Tarik 19 bazaba barangije gukemura ibibazo by’abakinnyi afite  bagahira batuzanira abakinnyi bazakinisha mbere y’uko shampiyona itangira

Mugabe avuga ko kuva ku itariki ya 10 Nzeri 2014 aya makipe yatangiye kubarirwa amande ya 20 000Rwf ku munsi  ati “mbere yo kuzuza ibisabwa bazabanza bazane n’impapuro zo kuri banki zemeza ko buri ikipe yishyuye amande yaciwe.”

Biravugwa ko ikipe ya APR FC nyuma yo kugarura abakinnyi bayo yari yaratije Isonga FC Bertrand Iradukunda na Kimenyi Yves, nta mukinnyi wundi ishaka kugura ariko ngo ikaba ifite abakinnyi benshi bari bararangije amasezerano itararangiza kumvikana nabo.

Rayon sports yo nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo bari bayitwaye mu myaka yashize ubu yagize ikibazo cyo kubona abo ibasimbuza n’ubu ikaba igishakisha.

Bivugwa ko Rayon yaba yiteguye kugarura Hamiss Cedrick wahanwe amezi atandatu na FERWAFA ariko ibihano bikaba byarangirana n’ukwezi kwa 10 uyu mwaka. Uyu murundi ubu ntari gukina kuko ari mu mvune iwabo i Burundi.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Niba Cedric Amisi ari tayari Rayon Sports yamuha cash ikamugarura kuko bariya bose yagerageje nta numwe umugwa no mu ntege!

    • Rayon sport nimugarure kbs

  • Biragaragara ko buri Kipe yose irimo kwiyubaka kuko ntayishaka kuzatsindwa muri champoyona itaha.
    APR irekure abo bakinnyi Rayon ihite ibitwarira.
    Cedric turamukeneye naze niyigarukire mu rugo n’ubundi yari asanzwe ari umwana mwiza kd ukunda ikipe.

Comments are closed.

en_USEnglish