Digiqole ad

APR FC yihanangirije Rayon Sport ku bitego 3 – 1

Mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza hagati ya APR FC yari yakiriye Rayon Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon yahatsindiwe ibitego 3 kuri 1, amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma asigara ari macye cyane.

Selemani wa APR (iburyo) ahanganye na myugariro wa Rayon Sport
Abarundi Selemani wa APR (iburyo) na Mbanza Hussein myugariro wa Rayon Sport bahanganye

Mu mukino wari wahuruje imbaga y’abafana bari buzuye iyi Stade, ku munota wa kabiri gusa w’umukino Lionel Saint Preux yahise abonera APR igitego, igice cya mbere kirangira gityo.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gushakisha ibitego gusa ku munota wa 63 ku makosa y’abakinnyi bo hagati ba Rayon, Papy Faty yabacenze maze asunikira neza Kabange Twite nawe ntiyazuyaza gutera mu izamu biba bibiri.

Ku munota wa 71 Papy Faty nawe yahawe neza umupira n’umurundi mugenzi we Selemani maze atsinda igitego cya gatatu ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sport. Gusa mbere y’uko umukino urangira Rayon Sport yabonye igitego kuri ‘coup franc’ yatewe n’umurundi Hamiss Cedric umukino urangira utyo.

Gutsindwa kwa Rayon Sport, yari yakiriwe na APR, kwabaye ihurizo rikomeye ku gusezerera APR mu mukino wo kwishyura ubwo Rayon, ifanwa na benshi, izaba isabwa gutsinda APR nibura 2-0 kugirango igerere kuri Final y’iki gikombe cyayiha ticket yo gusohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa.

Ibi ariko benshi mu bafana ba Rayon babibona nk’inzozi kuko nyuma y’uyu mukino batsinzwe, bavuga ko no muwo kwishyura ikipe yabo ntacyo yaberetse cyabizeza gusezerera mukeba wabo APR ku cyumweru tariki 1 Nyakanga mu mukino wo kwishyura.

Mu wundi mukino wa 1/2 Police yari yanganyije na AS Kigali 0 – 0 kuwa gatatu tariki 27, umukino wo kwishyura wazo uteganyijwe kuwa gatandatu tariki 30 Kamena.

Umukino wa nyuma wa MTN peace cup uteganyijwe ku munsi mukuru wa tariki 4 Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 50 rwigenga na 18 rwibohoye.

Ndikunama Hamad Katauti (iburyo) Mbanyi na Sibomana Abuba ba myugariro ba Rayon bahanganye n'abasore ba APR
Ndikunama Hamad Katauti (iburyo) Mbanyi na Sibomana Abuba ba myugariro ba Rayon bahanganye n’abasore ba APR
Katauti agerageza guhagarika umunya Haiti Lionel Saint Preux
Katauti agerageza guhagarika umunya Haiti Lionel Saint Preux
Ntabwo abafana bayo bayitenguha baba baje ari benshi
Ntabwo abafana bayo bayitenguha baba baje ari benshi

Imikino itanu yaherukaga guhuza aya makipe:

26/06/10 Rayon Sports 2 – 0 APR
13/03/11 Rayon Sports 2 – 3 APR
08/06/11 APR 1 – 1 Rayon Sports
23/10/11 Rayon Sports 2 – 2 APR
29/04/12 APR 3 – 2 Rayon Sports

28/06/12 Rayon Sports 1 – 3 APR

Photos/Bugingo F

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • erega rayon rwose wikwiruhiriza ubusa ntaho uzajya!!!! APR OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! INSTINZI OYEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish