Digiqole ad

APR FC yemeje ko Petrovic atakiri umutoza wayo

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize hatangiye kuvugwa ko umutoza Ljubomir  Petrović wa APR FC atari ku kazi ke kubera impamvu z’uko hari ibyo atahawe yijejwe. Ubuyobozi bwa APR bwahakanye ayo makuru, gusa kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 bwemeje, mu kiganiro n’abanayamakuru, ko uyu mugabo atakiri umutoza wa APR.

Uyu mutoza bitaga Ljupko yari amaze iminsi adatoza iyi kipe
Uyu mutoza bitaga Ljupko yari amaze iminsi ataboneka ku myitozo ya APR FC

Adolphe Kalisa uzwi cyane nka Camarade umunyamabanga mukuru wa APR FC yabwiye abanyamakuru ko ubu uyu munya Serbia wigeze gutwara UEFA Champions Ligue mu 1991 mu ikipe ya  Red Star Belgrade, atakiri umutoza wa APR FC nyuma y’amezi atandatu ayitoza.

Kalisa ati “iyo tuza kubimenya twari gushyiramo (mu masezerano) ingingo ziturengera kuko twari tuzi ko ari umutoza mukuru uzi icyo akora.”

Aha yavugaga ko bamuhaye amasezerano bamwizeye ntibashyiremo ingingo zishobora kumuhana mu gihe atubahirije ibyo bumvikanye kuko ngo ari we wataye akazi.

Kalisa avuga ko APR FC ubu ntacyo imugomba kandi nawe ntacyo abagomba kandi ngo niwe wagiye ku bushake bwe.

 

APR FC iratozwa na Mashami muri Mozambique

Ljubomir w’imyaka 67 wahoze ari rutahizamu mu makipe yo mu cyahoze ari Yugoslavia akanatoza amakipe menshi iburayi no muri Aziya, avuye mu ikipe ya APR mu gihe haburaga iminsi micye ngo itangire imikino nyafrica y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 nibwo iyi kipe y’ingabo ihaguruka i Kigali yerekeza i Maputo muri Mozambique aho izakina muri week end na Liga Muçulmana de Maputo (Liga Desportiva de Maputo) mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, APR ikazatozwa na Vincent Mashami wari wungirije Petrovic.

Abafana ba APR FC bifuza kujyana n’ikipe yabo abafite ubushobozi bajya aho ubuyobozi bwa APR  bukorera bakiyandikishwa bagafashwa kubona ibyangombwa by’inzira bakitegera.

Abakinnyi 18 APR FC ijyanye Mozambique:

Abazamu:
Kwizera Olivier
Kimenyi Yves

Myugariro:
Michel Rusheshangonga
Ngabonziza Albert
Ismael Nshutiyamagara
Herves Rugwiro
Emery Bayisenge
Abdul Rwatubyaye 

Abo hagati:
Mugiraneza Jean Baptiste
Buteera Andrew
Mukunzi Yannick
Ngomirakiza Hegman
Iranzi Jean Claude
Patrick Sibomana
Mwiseneza Djamal

Rutahizamu:
Ndahinduka Michel
Bigirimana Issa
Sekamana Maxime

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish