Digiqole ad

APR FC na Police FC ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Prudence

31-Mutarama 2015 – Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo amakipe ya APR FC na Police niyo yabonye ticket yo kuzakina umukino wanyuma w’irushanwa rya ‘Prudence Tournement’ nyuma yo gutsinda amakipe ya AS Kigali na Rayon Sports.

Police FC na APR FC ubwo zahuraga mu Ugushyingo umwaka ushize zikanganya
Police FC na APR FC ubwo zahuraga mu Ugushyingo umwaka ushize zikanganya

Police FC yasezereye Rayon Sports iyitsinze kuri za Penaliti 6 kuri 5 nyuma yo kugwa miswi.

Rayon Sports niyo yari yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere cy’umukino igitego yatsindiwe na myugariro Emmanuel Manishimwe ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ku mupira wari uvuye muri corner.

Mu gice cya kabiri ikipe y’abashinzwe umutekano yaje isatira cyane maze yotsa igitutu ba myugariro ba Rayon Sport baza gukora ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi Ishimwe Claude  ahita atanga Penaliti yatewe neza na kapiteni w’iyi kipe  Tuyisenge Jacques maze amakipe yombi arangiza iminota 90 anganya hahita hitabazwa za Penaliti Rayon Sports ntizayihira.

Hakurikiyeho umukino wa APR FC na AS Kigali, amakipe yombi yaranzwe no gusatirana no guhangana gukomeye kuko anakurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampionat.

APR FC yabanje igitego mu gice cya mbere cy’umukino gitsinzwe na rutahizamu Michel Ndahinduka ku ishoti yatereye kure maze umunyezamu Bate Shamiru ntiyabasha kuwugarura.

Mu gice cya kabiri AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana yasimbuje abakinnyi benshi bugarira ashyiramo abasatira ari nako asatira cyane ikipe ya APR FC   ariko umunyezamu Kimenyi Yves wari wabanje mu izamu rya APR FC ababera ibamba, mu minota y’inyongera ikipe ya APR FC yabonye Coup Franc maze myugariro Emery Bayisenge ayitera neza APR ishimangira intsinzi yayo ari nako isanga ku mukino wanyuma ikipe ya Police FC .

Imikino ya nyuma y’iri rushanwa iteganijwe kuri iki cyumweru aho APR FC ikina na Police FC, umukino uzabanzirizwa n’uzahuza AS Kigali na Rayon Sport bakinira umwanya wa gatatu, imikino yombi izabera kuri stade Amahoro.

Ikipe izegukana iri rushanwa izahabwa igikombe na miliyoni eshatu z’amanyarwanda, mu gihe iyakabiri izahabwa miliyoni ebyiri naho iya gatatu ihabwe imwe.

Photo/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish