Digiqole ad

APACOPE yibutse abasaga 255 bazize Jenoside

APACOPE, kimwe mu bigo byashinzwe n’ umugabo witwa Shamukiga Charles, agamije cyane cyane kugeza ku burezi abana b’abatutsi babuzwaga amahirwe yo kwiga kubera ubwoko. Jenoside yatwaye abantu basaga 255 bigaga n’abakoraga kuri iki kigo, kuwa gatandatu tarki 07 Kamena barabibutse.

Mbere yo gushyira indabo ku rwibutso bunamiye izo nzirakarengane zibukwaga
Mbere yo gushyira indabo ku rwibutso bunamiye izo nzirakarengane zibukwaga

Mazimpaka Jean Claude umwe mu barerewe muri APACOPE warokotse yabwiye Umuseke ko bibukaga ku nshuro ya gatatu nk’umuryango wa APACOPE.

Ati ” Twibukaga abashinze iri shuri bari bayobowe na Shamukiga Charles, duhumuriza kandi imiryango yasigaye bakomokagamo.”

Muri uyu muhango hatanzwe ubutumwa ku banyeshuri biga kuri iki kigo ubu, abenshi bavutse nyuma ya Jenoside, bwo kumenya ububi bwa Jenoside, ingaruka zayo nabo bazi, kwirinda amacakubiri mu banyarwanda n’ibindi biyiganishaho.

Abana bakomoka mu miryango y’abashinze APACOPE bigira ubuntu muri iri shuri kugirango babone ubumenyi bw’ibanze bwo kuzatuma biteza imbere bagatera ikirenge mu cy’ababo bishwe muri Jenoside bari babatunze bari n’ingenzi mu bandi.

Mazimpaka Jean Claude avuga ko absabye imiryango ifite ababo bize, bakoraga cyangwa bari abayobozi muri APACOPE aroko bakaba bataramenyekana, kuzana amazina yabo agashyirwa ku rutonde rw’abibukwa mu muryango w’abari bagize APACOPE wishwe muri Jenoside.

Mu muhango wo kwibuka kuri APACOPE
Mu muhango wo kwibuka kuri APACOPE

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • tuzahora tubibuka duharanira kugera ikirenga mucyah=bo kandi duharanira ko ibi bitazasubira ukundi mu rwagasabo, kandi duharanira kubwira amateka mazima ya genocide yakorewe abatutsi abaana bacu nabandi batayazi neza

  • Iyi mibare yanditswe y’abazize Jenoside bari bafite aho bihuriye na APACOPE irasekeje kuko ntaho ihuriye n’ukuri! Ishuri ryari rikwiye gukora ubushakashatsi bahereye kuri lists z’abigaga n’abakoreraga iki kigo muri 94 kandi bazahita babona ko uriya mubare wavuzwe wikubye inshuro 2 byibura!

  • dukomeze guha agaciro abacu bazize uko bavutse kandi turusheho kwiyubaka kuko bizahesha ishema abacu batuvuyemo tukibakemeye

  • ntayandi mafoto se umuseke wabashije gufotora?

Comments are closed.

en_USEnglish