Digiqole ad

Ange Kagame ati: ” Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”

 Ange Kagame ati: ” Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”

Nyuma yo gukora ubukwe ku wa Gatandatu taliki, 06, Nyakanga, 2019, umukobwa w’imfura wa Perezida Kagame, Ange Kagame kuri iki Cyumweru yashimiye Imana yamuhaye umukunzi roho ye yakunze. Kuri Twitter yunze mu magambo yaririmbye n’umwami Salomo wa Israel ya kera( Indirimbo za Salomo 3:4), avuga ko umutima we wishimye kuko yabonye umugabo umutima we wakunze.

Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma kuwa Gatandatu ubwo basezeranaga kuzabana ikaramata

Ku wa Gatandatu nibwo Ange Kagame yasezeranye kuzabana akaramata na Bertrand Ndengeyingoma.

Ni  umunsi wari utegerejwe na benshi mu muryango, inshuti n’Abanyarwanda bose.

Video nto Umuseke wabashije kubona, Ange Kagame kuri uyu wa Gatandatu yagaragaye yambaye ikanzu ndende yera, afatanye mu kaboko na Bertrand Ndengeyingoma bashyingiranywe binjira muri Convention Center.

Nk’uko biri kuri invitation yabo, abatumiwe mu bukwe barakirirwa mu Intare Arena muri Gasabo.

Perezida Paul Kagame aherutse gutumira mugenzi we wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi ubwo yasuraga iki gihugu tariki 27 Kamena, amubwira ko afite ibyinshimo byinshi kubona umwana umwe w’umukobwa agiye gushyingirwa.

Icyo gihe yagize ati “Mfite umukobwa umwe mu muryango wange, [araseka…] ‘kandi uwo mukobwa agiye gushyingirwa’ [araseka cyane] ‘uwo ni umugisha mu muryango kandi jye na Madame twazanye tugomba kubigiramo uruhare, tugomba kujya kubitegura.”

Perezida wa Botswana, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi ntiyamutengushye, ku munsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga 2019 ari mu bashyitsi bifatanyije n’u Rwanda ari kumwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu n’Abakuru ba Guverinoma n’abandi banyacyubahiro.

UMUSEKE.RW wifurije Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma  urugo rwiza rutemba amata n’ubuki, bazabyare baheke.

Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter
Perezida Kagame n’umukwe we Ndengeyingoma bambaye noeud
Mu ikanzu yera de n’agatimba karekare Ange Kagame arinjira muri Convention Center
Abakobwa baherekeje umugeni barakora akazi ka protocol barinda ikanzu kugenda ikubura hasi
Imodoka zatwaye abageni
Zari imodoka nto zitatse neza
Muri Convention Center hari hatuje cyane

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Urugo ruhire Kiri Ange na Bertrand

    • Urugo ruhire Kuri Ange na Bertrand, muzabyare muhekr

    • Ange Kagame , Imana yakuremye iguha ababyeyi beza,
      Ange Kagame , Imana izaguhe abana beza kandi bazagire umugisha iteka ,
      Ange Kagame , ababyeyi bawe Imana izakomeze ibahe umugisha
      Ange Kagame uzabyare abana beza nkabo Papa wawe na mama wawe babyaye ,
      Ange Kagame , Imana izaguhe kubarera neza nkuko warezwe neza , ukaba utanze ibyishimo ,
      Ange Kagame , hamwe n’uwo mwashakanye mbifurije ingabire zose n’umugisha bitangwa na Nyagasani
      Ange Kagame , Yezu azabe umurinzi mukuru w’urugo rwanyu kandi ibyo muzatanga byose Yezu azibihe umugisha .

      Tuzamuye amashimwe , n’icyubahiro ku Mana yakuremye ikakurinda ukaba utanze ibyishimo mu muryango wewe .

      Ngaho rero bana beza muzagire urugo ruhire .

      • Lambert uri umucinyankoro kabombo. Komerezaho tukuri imbere.

    • Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Imana idushakira ibyiza gusa.Nkuko bible ivuga,Imana izahemba abantu bose bayumvira kuzaba muli paradizo iteka ryose.Niyo mpamvu tugomba kwirinda ibyaha,niba dushaka kuzabamo.

  • So GRT!

  • Umuseke nta analyse na nke. Ninde wababeshye ko umukobwa yinjira aho asezeranira yakuyeho voile.

    • Iyi nkuru ahubwo muyihanagure, Ni gute banyir’ubwite badashaka ko ibintu byabo bimenyekana mwe mukabavangira. Personal life is personal life

  • Bazabyare umuhungu n’umukobwa

  • Urugo ruhire ange and bertard muzabyare muheke mubyare hungu na kobga

  • Ni byiza cyane,tubifurije urugo ruhire.

  • Aba Securite nibo benshi kurusha abatumiwe n’abatashye ubukwe,aba bageni bagomba kuba bibajije icyabaye niba baligeze gutaha ayandi makwe bakibonera urujya n’uruza rw’abantu.Bazagire urugo ruhire….

  • Mufite ikibazo gikomeye cyane, sinarinzi ko mushobora gufata video yiriwe icicikana kuri WhatsApp yafashwe n’umuntu wibereye muri Radison Hotel,mukayigiramo inkuru.
    Niba umuryango we utarifuje ko ubukwe bwabo bujya mw’itangazamakuru kuki mukoresha amafoto yafashwe nutarabigize umuga???

    • Eng we, none se niba batabonye ibyo bita accréditation? Baza ahubwo uwafashe amafoto ubona Perezida na Madamu bashyingira uwafashe ayo mafoto. Tujye tuvuga ibintu birimo ubwenge kandi n’ubushishozi kuko iyi foto iri mu mateka yu Rwanda wabyanga wabishima. Nk’umukobwa w’umukuru wigihugu kitwa repubulika yu Rwanda tubifulije urugo ruhire.

  • Aba baribohoje abandi mujye mureka kutubeshya. Reba ako gatimba maze wisubize.

  • Ange kagame imana izakube imbere wowe n’umugabo wawe kandi hashimwe ababyeyi bakubyaye muzahorane amata kuruhimbi

  • EREGA MBERE YUKO MUMENYANA YARI YARAMAZE KUVIVURA, NANJYE MBIFURIJE URUGO RW’UMUGISHYA, URUGO RUGENDWA, MUZAGIRE IBYO MURYA, IBYO MUTANGA, N’IBYO MURAZA.

Comments are closed.

en_USEnglish