Digiqole ad

Amwe mu mateka y’Intwari zibukwa kuri uyu munsi

Kuri uu wa gatatu tariki ya mbere Gashyantare, Intwari zihabwa icyubahiro n’Abanyarwanda kubera uruhare rwazo mu buzima bw’u Rwanda rwa none.

Intwari mu Rwanda zashyizwe mu nzego eshatu;

IMANZI, IMENA N’INGENZI.

Gen Major Fred Rwigema Intwari y'Imena
Gen Major Fred Rwigema Intwari y'Imanzi

Imanzi:  ni Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje. Muri uru rwego rw’Imanzi hashyirwa Intwari zitakiriho gusa.

Imena:  ni Intwari iyinga Imanzi, igaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse. Aha naho harimo intwari zitakiriho.

Ingenzi:   ni Intwari y’ inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse. Iki kiciro gishobora gushyirwamo abantu bagaragaza ubutwari bakiriho.

Izi ni zimwe mu ntwari zibukwa none:

Intwari z’Imanzi
Umusirikare utazwi izina :

Uyu yatoranijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.
Ingabo itazwi izina ihagarariye Ingabo zose z’u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zirwanira igihugu.

Major General Rwigema Fred :

Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957.

Ni mwene Anastase Kimonyo na Catherine Mukandilima.

Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987.

Babyaranye abana babiri, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.

Fred Rwigema kuva ari muto ngo yakundaga kwibaza icyatumye iwabo bava mu Rwanda n’icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidèle Castro.

Mu wa 1974 ni bwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.

Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambique, ari kumwe n’abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n’indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere.

Mu wa 1979 yari mu bagaba ba FRONASA ayoboye “Mondlane 4 th Infantry Column”.

Mu wa 1981, hamwe n’abandi basore 27, barimo undi munyarwanda umwe, Paul Kagame, yatangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.

Kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya RNM. Aha akaba ariho yanatekerezaga kwegeranya bagenzi be ngo bazatahe mu Rwanda mu mahoro cyangwa ku ntambara niba ngombwa.

Ataretse kuba Umunyarwanda, Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA yabaye Uwungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri wungirije w’Ingabo (Deputy Minister for Defense) n’Umugaba Mukuru w’imirwano (Overall Operations Commander).

Muri iyo mirwano yose yo mu mahanga, Fred Rwigema yari umusirikare nyakuri, w’intangarugero mu mikorere n’imyifatire, muri discipline no kubahiriza amategeko.

Ariko, muri byose yahozaga u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ko “kubohora u Rwanda ari ngombwa”.

Fred Rwigema yaranzwe n’ubupfura n’ubuhanga, kuba umunyakuri, kureba kure, kwihangana, kubaha bose, gukunda umuco nyarwanda n’imikino.

Yabaye urugero rwo kwitanga no gukunda igihugu bihebuje.

Intwari z’Imena

Umwami Mutara wa III Rudahigwa

Rudahigwa na Gicanda munzu yabo i Nyanza
Rudahigwa na Gicanda munzu yabo i Nyanza

Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911.

Ni umwana w’Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde.

Mutara III yimitswe ku ngoma n’abazungu; Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931 no guciribwa i mahanga.

Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda, ntiyigeze abyara.

Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde.

Umwami Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946. Intego ye yari iy’uko abanyarwanda batera imbere.

Mu1959 i Bujumbura Rudahigwa yatanze mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga. Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda.

Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane rubanda rworoheje.

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda : ashinga Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga « kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera ».

Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize nka ba Lumumba na Rwagasore.

 

Michel Rwagasana

Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo mu wa 1927.

Mu wa 1956, yashakanye na Suzana Nzayire, babyarana abana batatu.

Hagati ya 1945 na 1950 yize muri Groupe Scolaire ya Astrida, bitaga shariti, ahakura impamyabumenyi mu by’Ubutegetsi (Diplôme d’Assistant Administratif).

Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n’umwete bye yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu kuva yajyaho muri 1954 yabaye umunyamabanga wihariye w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa.

Kubera guharanira ubumwe, ubwigenge bw’u Rwanda no kurwanya amacakubiri yabaye umunyamabanga wa mbere wa UNAR ajya mu ntumwa z’u Rwanda zaruhagarariye mu bindi bihugu no muri LONI.

Michel Rwagasana yatanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z’igihugu, aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y’irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda , rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.

 

Uwilingiyimana Agatha

Agathe Uwiringiyimana intwari y'Imanzi
Agathe Uwiringiyimana intwari y'Imanzi

Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953.

Ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina.

Yashakanye na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batanu.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n’abari ingabo z’igihugu.

Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k’iringaniza mu gihe yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko bwa Habyarimana.

Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy’ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n’abicanyi.

Ntawashidikanya ko ari umwe mu bagore b’Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw’Umunyarwandakazi.

 

Félicité Niyitegeka :

Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu wa 1934.

Ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina

Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Koloneli Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo Kigo agisijyemo ba nyagupfa. Ni byo yanze mu kubaruwa kuzuye urukundo n’ubutwari yandikiye uwo musaze we.

Mu mibereho ye, Niyitegeko Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

Kuba intangarugero yari yarabigize umuco ni cyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ingengabitekerezo y’ivanguramoko.

Abanyeshuri b’i Nyange :

Abemezwaho ubutwari ni abari mu cyigo cy’i Nyange mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry’uwa gatandatu n’uwa gatanu igihe abacengezi batera icyo kigo ari abapfuye ari n’abatarapfuye iryo joro.

Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

Babereye Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko, urugero rw’urukundo, rwo kurwanya amacakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu.

Hifashishijwe inyandiko ya Minisiteri Umuco na Siporo, inyandiko yiswe “INTWARI Z’U RWANDA”, yanditswe mu 2004.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kuri uyu munsi w’Intwari nibukamo byinshi na benshi urugero; AMAZI Y’umwenya-kutamangamanga saa ya guduriya-kutokunnya faaa,nibuka igisoko-nibuka amajoro ya MABARE ,MURAHA,MUTOJO,KABOROGOTA,MUTOJO,MIMURI,KABUGA,SHONGA, NYARUREMA,CYONDO,SARAJEVO,RUSHAKI,MUVUMBA,KANIGA ,MUKARANGE,KIVUYE,CYUMBA,KARUJANGA,GATUNA,MUKARANGE.Twibuke intwari zahasize ubuzima.Uraho intare batinyaga,uraho Ngumba y’ingwe,uraho Hassan Mwungeri,uraho Alex Barinda-CI jo1 Mugisha,uraho Karangwa twitaga Kadogo.We never forget all of U,kdi nabo tutarondoye ,twe abo mwarangaje imbere ntituzabibagirwa nimwe ntwari z’ikubitiro muri Imanzi,Imena,Ingenzi muri byose, abo mwafatanyite bamwe basezeye mobile bariruka muri Prado,bararyama mumiturirwa,negative ecco mwari muzi twarayisezeye duhura nayo mubyitwa ubusabane.Ibyo byose niyamajoro mwaraye. Tuzahora tubibuka .Munsuhurize Late Gakuba, Late Narungu, Late Nambatanu, late Mutimbo,mkongoto, Ntikamanyire Ronald N’abandi.Ndangije mvuga nti Intwari ntipfa.

    • MURPHY DJUMA,URAKOZE CYANE GUSUHUZA KU NTAWRI ZACU ZADUSIZE,MUDUSOZI WAVUZE WIBAGIWE KANGOMA, MUHAMBO,RWEMPASHA NGARAMA,RUKOMO HABAGA ABARUNDI.TWABUZE INTWARI MURIZO HARIMO LATE RUMANZI WAGUYE RUHENGERI,MUKURU WANGYE MURENZI JOHN,LATE MICO,LATE MAGEZI,LT COL ADAM WASSWA,BAYINGANA,BUNYENYEZI,GASHUMBA,MUGABO,GAHUTU,MUHIRWA WAGUYE MURUGANO,COL NGOGA,COL.BAGIRE,COL.NDUGUTE.TUBASHIMIRA UBUTWARI MWAGIZE MUKATUYOBORA MUNTAMBARA NYINSHI ARIKO KUBWIMANA TURACYAHUMEKA.TWARATASHYE MURWANDA.INVUNGURE TURAZIKUMBURA CYANE

  • Ntari zurwanda ibikorwa mwageze honurugwro mwaduhaye natwe tuzacumbura aho mwage jeje!!!!!!

    • Yowasi komera.
      Gutanga igitekerezo ni byiza cyane kuko bituma n’abandi bacyungukiraho.Ariko nanone iyo utanze igitekerezo umuntu ntagire icyo atoramo kubera imyandikire y’ururimi wagitanzemo idasobanutse, ntaho bituganisha.
      Twisubireho!!

  • intwari ni izishe abantu benshi??ko mudashiramo ibingira cg kibamba hakizimana wahanuye indege y’umwanzi muratinyuka mwibagirwa gumisiriza na gashayija uzi umubare wabantu bishe mukingo,nkuli,karago,giciye,mutura,nyamyumba naza rubavu? Nizo ntwari nemera abandi ni ibigarasha mumbabarire nari nibagiwe ugomba kubona umudari wa mbere ni uwarashe mu isoko ry’i byumba uramuzi??????

  • Yewe DJUMA we unyibukije ibihe bya kera kweli, reka twibuke KAYITARE Intare batinya, Late Ngumbanyingwe, Late Mugabo , Late Mufozi, Late Rukariza, Late Kareba, Reka twibuke intwari zatuvuyemo zose aho bari bari hose. Ntwabwo tuzakwibagirwa wowe wagize uruhare mu kubohora amabanyarwanda. Ese kuki babishira mubwiru ntibadutangarize cg ngo bakore uwo muhango ngo tubavuge bose ko tukibibuka??1!!!!!!!!

  • Irizaba imbuto ntirimungwa ,ibikorwa by’ubutwari bitangira kare. Turashima izo ntwari zitangiye abanyarwanda natwe tuzahora tuzizirikana.Urugero rwiza rwazo ruzatubera inkingi ihagaritse u Rwanda.

  • Uyu munsi tuwibukiramo byinshi cyane, nko kwitanga, kwanga umugayo, urukundo, gukunda igihugu(patriotism) n’ibindi byinshi. uyu Munsi unyibutsa inzira ndende yuzuye umunaniro ariko wuzuye ubwitange kugira ngo umunyarwanda aho ari hose abohoke ave kungoyi y’uburetwa n’ivangura ry’amoko tutiyibagije gutoneshwa kwa bamwe. Genda Late Kayitare ndakwibuka, late Mugabo kuri morale yawe idahwema, afande Hassan ndakwibuka umunsi wakubitaga abafaransa baje bakamajije,igendere Evode na Hakizimana, imbeho yo mumigano mwaradushyuhije ntituzabibagirwa. Mwese intwari turabibuka. Twe mwababereye urugero rwiza turabibuka kandi ntituzababibagirwa, abo mwarikumwe basezereye urukundo bamamaza umuco wo kwibagirwa abo baruhanye, ubu barara ahashashe mu miturirwa bakibagirwa ko ari mwe mwabikoze. Ndangije nvuga nti Imana ibahe iruhuko ridashira, aho hose mwibereye muganira iby’urukundo ku banyarwanda.

  • Umva Nkezabatindi valens!Dufite intwari zacu twibuka ,ubwo nawe jyuhitamo izawe uzibuke we na Ngombwa,nuburenganzira iwacu i rwanda.Ariko ndakurahiye,uzasanga iyo mutera mwiyikiriza,turarata inyange uti ariko nibihunyira twibagiranye,mwagiye mureka gutera iseseme!Uzabaze Ingabire cga muzahe ikirego Bruigiere niba ataracyuye igihe.Umunyarwanda ati»kirya abandi bajya kukirya kikishaririza.Ubwose niba atariwowe wabamariyeyo ubizute?Wowe wacikiyehe?Twara ayo mahomvu yanyu irya.

  • uyu munsi najye ngomba kuuzirikana nibuka intwari zose,zaharaniye uburenganzira bwa banyarwanda ba kemera kurumenera amaraso kandi bari bafite nubushobozi bwa gukomeza
    kwirira imitungo bari bamaze kugeraho,
    nda kwibuka uncle Jean Paul Seminari,wapfuye
    kigali imaze gufatwa ubwitange nubunyangamugayo wagiraga mumuryango turifuza natwe kuza bigeraho, R.I.P

  • MURPHY DJUMA,utumye ntekereza ko iyisi tubaho twakagobye kubaho twitangira abandi.Kugenda muri prado ntakibazo iyo igufasha kunyaruka ushaka igisubizo ccyibibazo ugomba gukemurira abandi.Nemera ko Fred abamubanjirije abazakurikira abazwi nabatazwi uranda ruzahora rwibukako bakoze ibishoboka byose ngo rugire ijambo.Umunyarwanda ugendera muri Prado agomba gutegurira abandi bafite ubushake kugendera mundege.Bityo abazadukomokaho bakazavuga ngo aba naba bakoze ibikorwa byindashikirwa.

  • TWESE DUHARANIRE UBUTWARI

  • Ntwari z’u Rwanda ntimwapfuye mwararuhutse ni Gitare wabahamagaye mu ibanga ry’ubuzima ngo abagororere ku bwitange mwagaragaje, hari ikinesha urupfu aricyo guhoza ku mutima abo rwatuvukije. duhora tubasabira iruhuko ridashira ntituzabibagirwa bibaho, tuzahora iteka tubibuka, Intwari ntipfa. Fred Rwigema ndagukunda nubwo nakumenye waratashye amateka yawe azambera impamba y’ubuzima kugeza ku ndunduro, wari musirikare ucisha make, wahoranaga inseko icyeye…….nzagukurikiza, Agatha mubyeyi,Rwagasana,Felicite, banyeshuri b’inyange, Rudahigwa izina ryawe niryo muntu,ingabo itazwi Uhoraho niwe ukuzi naho twe kukumenya isura byasimbujwe kukumenya mu izina wasize wubatse mu Rwanda,Abanyarwanda mwadusigiye urugero rwiza twabonye kandi tumenya akamaro kubutwari, tuzabakurikiza kandi twizera ko Imana ibahozaho amaso yayo nk’uko mutazasibangana mu mitima y’abanyarwanda.Mana uhorane nabo iteka ryose

  • Fred uri rukingir’intanage rwa Mpabuka, ingabo wahawe n’Umugaba ntiwayitwaranye amakenka. Uri umukinz’ubereye abahizi abazanye imitana yuzuye wabamariye kw’icumu ingamba zigisobeka.
    Banyarwanda ntabwo mbesha rwose iyi Ntwari Fredi yankoze kumutima ntibagiwe n’abo bafatanije mugutangir’igikorwa cyo kubohora u Rwanda rwacu. Nongeye nogushima n’izindi Ntware zose zitanze mukwanga ivangura amoko n’ironda akarere kandi Imana izabibahembere ibahe iteka ryose.

  • wabisbanura neza ibyo utubwiye?

  • YEGO BAHU, NDABONA MUZIRIKANA PEE, MUKOMEZE UBUTWARI AHO MURI HOSE NO MUBYO MUKORA BYOSE.

Comments are closed.

en_USEnglish