Digiqole ad

Ambasade ya USA i Kigali nayo irafunze. Urutonde rw’izindi

Guhera kuri iki cyumweru nibwo Ambasade za Leta z’Unze ubumwe za Amerika zatangiye gufungwa ahatandukanye. Abanyamerika bavuga ko byaturutse ku butumwa bw’umutwe w’iterabwoba wa Al Quaeda ngo babashije kubona. Kuri uyu wa mbere Ambasade yabo i Kigali nayo irafunze kugeza nibura kuwa gatanu.

Ibiro bya Ambasade ya Amerika i Kigali birafunze ubu

Ibiro bya Ambasade ya Amerika i Kigali birafunze ubu

Ku cyumweru nijoro nibwo ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika byongereye umubare wa Ambasade zigomba kuba zifunze nibura kugeza kuwa gatanu tariki 9 Kanama.

Ambasade zari zifunze ejo, zari ahanini izo mu burasirazuba bwo hagati na Africa y’amajyaruguru, itangazo rya nijoro ryongeyeho izindi 15 zirimo n’izo muri aka karere u Rwanda rurimo.

Guhera kuri uyu wa mbere izi Ambasade za USA zikaba zifunze kugeza kuwa gatanu;

U.S. Embassy Antananarivo, Madagascar

U.S. Embassy Abu Dhabi, United Arab Emirates

U.S. Embassy Amman, Jordan

U.S. Embassy Bujumbura, Burundi

U.S. Embassy Cairo, Egypt

U.S. Consulate Dhahran, Saudi Arabia

U.S. Embassy Djibouti, Djibouti

U.S. Embassy Dhaka, Bangladesh

U.S. Embassy Doha, Qatar

U.S. Consulate Dubai, United Arab Emirates

U.S. Consulate Jeddah, Saudi Arabia

U.S. Embassy Khartoum, Sudan

U.S. Embassy Kigali, Rwanda

U.S. Embassy Kuwait City, Kuwait

U.S. Embassy Manama, Bahrain

U.S. Embassy Muscat, Oman

U.S. Embassy Port Louis, Mauritius

U.S. Embassy Riyadh, Saudi Arabia

U.S. Embassy Sana’a, Yemen

U.S. Embassy Tripoli, Libya

Ambasade ya Amerika i Kigali ibaye ifunze mu gihe uwahoze ari Perezida wa Amerika Bill Clinton ari mu Rwanda muri iki cyumweru.

Amerika ivuga ko gukinga izi ambasade zayo ngo ari ugukora ibishoboka mu kurinda abaturage bayo.

Ibiro bishinzwe ubutasi bya Amerika byatangaje ko byabonye ubutumwa bw’umutwe wa Al Quaeda butegura ibitero muri iyi minsi y’impera z’ukwezi kw’igisibo kwa ‘Ramadhan’ ku bayoboke b’idini ya Islam.

Ibi bitero batazi neza umunsi ngo byaba bizakorwa ngo bigomba kwibasira ibikorwa bya Leta z’unze ubumwe za Amerika, ndetse ngo na gereza zo muri Yemen zifungiyemo bamwe mu bayoboke ba Al Quaeda bafunzwe ku busabe bwa USA.

Muri aka karere ambasade za Amerika i Nairobi na Dar es Salaam zo zigeze kwibasirwa n’ibitero bya Al Quaeda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish