Digiqole ad

Amavubi U-17 0-5 France U-17

Amavubi u-17 ntiyorohewe n’umukino wayihuje n’u Bufaransa.

Ikipe y’amavubi mu batarengeje imyaka 17, imaze iminsi mu myiteguro yo kwerekeza muri Mexico mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17. Mu rwego rwo gukaza imyitozo, aba bana bagiye bipima n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi, ndetse bakanagaragaza ko hari aho bamaze kugera kuko imikino ine yose bakinnye bayitsinze.

Photo : Abanyarwanda bari baturutse imihanda yose baje gushyigikira Amavubi U17

Insinzi yabo rero ntiyateye kabiri kuko mu mukino wayihuje n’ubufaransa kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2011, yaje gutungurwa, ubwo yanyagiwe itababariwe nagato ibitego bitanu byose ku busa (5-0). Nyamara igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye ari ubusa ku busa hagati y’amakipe yombi, ariko bavuye kuruhuka, ikipe y’u Bufaransa yeretse amavubi ko hari byinshi agikeneye kwiga.

Ibintu byaje guhinduka igice cya kabiri kigitangira, kuko mu minota 15 gusa, ikipe y’u Bufaransa yari imaze kubona ibitego 3-0 naho ku munota wa 60 gusa, abasore b’u Bufaransa bari bamaze gutsinda ibitego 5-0 birinda birangira gutyo abasore ba Tardy batabashije kwinjiza igitego nakimwe mu izamu. Nyuma y’uyu mukino bigaragara ko abatoza ndetse n’abakinnyi bafite byinshi bakwiye ku wigiraho, kugira ngo bazajye mu gikombe cy’isi bafite imyiteguro ihagije.

Abafana b’umupira w’amaguru n’amavubi byumwihariko, bemeza ko ibi bije mu gihe gikenewe, kuko niho ikipe igomba gukosorera amakosa yakoze muri uyu mukino, ngo izajye Mexico itagiye gukosora, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri iri geragezwa, cyane cyane ko nubundi ikipe yateguriwe iri menyerezwa kugira ngo igire byinshi yigira ku makipe makuru mu mupira w’amaguru.

Ntawabura cyokora gushima abanyarwanda baturutse imihanda yose nka za Belgique, Holland nabandi basanzwe baba mu gihugu cy’u Bufansa, baje gutera ingabo mu bitugu abana babo mu rwego rw’imifanire kuri uyu mukino utari woroshye nagato. Nyuma y’umupirta ariko nabo ntibaripfanye, kuko bagize byinshi basaba amavubi, ariko banayakomeza, aho babasabye ko bagomba no gutsindira imikino yabo muri Mexico, mu ruhando rw’amahanga, kuko aha babikorera ari mu bwiherero.

Nyuma y’umukino umutoza yashimiye abakinnyi umurimo bakoze, anatangaza ko ikipe izagera Kigali ku wa gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Abasore b'Amavubi U-17 Bageze Clairefontaine
Abasore b'Amavubi U-17 Bageze Clairefontaine
Ikipe y'u Rwanda yabanjemo
Ikipe y'u Rwanda yabanjemo
Ikipe ya France yabanjemo
Ikipe ya France yabanjemo

 

Abanyarwanda bari baturutse imihanda yose baje gushyigikira Amavubi U17
Abanyarwanda bari baturutse imihanda yose baje gushyigikira Amavubi U17
Attomy yafashe akanya anasetsa abana nyuma y'umukino
Attomy yafashe akanya anasetsa abana nyuma y'umukino

6 Comments

  • Ibi njye nabishimye ariko, kuko bari bamaze kumenya ahari ko babirangije, ariko ibi biberetse ko bagifite byinshi byo kwiga. So abatoza ngirango babonye irindi somo, ariko icyiza ni uko bibaye hakiri kare. So tubari inyuma basore ni ibisanzwe gutsindwa, ahubwo noneho mukaze mwendo

  • hanyuma se mudahamagarira bantu kuza kubakira ku kibguga ngo babone ko abanyarwanda bose bari inyuma yabo?gussa bahawe isomo ko batitonze muri mexique bazahahurira nakaga kuko nabandi baticaye barimo kwitegura.

  • abavunacumu baduhondaguye mwaaaa ariko naho miseke turarwanya nonese izimbwa zabafarasa zashobora kutwica zikananirwa kudutsinda abari kuwukinda barabamaze muri genocide

    • Bouquetin, wakwemeye ko Amavubi yatsinzwe aho gutukana? Ngo abafaransa bashoboye kubica ntibananirwa kubatsinda? Ubu se urakomeje? Ikipi y’umupira y’u Bufaransa yakinnye n’Amavubi rero na yo uyihinduye interahamwe? Kandi wasanga wowe ubivuga igihe badutsembaga wari wiyicariye Bujumbura cg se Nyakivale none uraboroga ngo barakwishe. Ese hao guhora muvuza induru ngo abafaransa barabishe, mwasabashoyeho intambara maze bikarangira, aho guhora mwitotomba gusa? Harya ubundi mwe mwakoze iki ngo abatutsi bareke gupfa? Mujye mureka guteta rero

  • ikipe ntihagaze nabi ariko bagerageze bakine umupira wihuta kuko nabonye bagenda buhoro cyane

  • hh iriya kipe yaba faransa hibereyemo aba noir gusa. ariko ibyo bouquetin avuze naho bihuriye arega kipe ya france barayitoza bafite experience nyinshi. courage mavubi ubutaha nimwe bwe

Comments are closed.

en_USEnglish