Digiqole ad

Amatora: P. Kagame yemejwe nk’umukandida wa FPR ku majwi 1929 ku 1930

 Amatora: P. Kagame yemejwe nk’umukandida wa FPR ku majwi 1929 ku 1930

Perezida Paul Kagame asuhuza abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamugiriye icyizere

*Ishyaka PPC ngo rizavuga aho rihagaze ejo mu gitondo,
*PS Imberakuri yo iranenga kandi ngo nta n’umukandida irashyigikira

Mu nama rusange idasanzwe yabereye mu nyubako y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yatashywe kuri uyu wa Gatandatu, habaye amatora y’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni we watowe ku majwi 1929 kuri 1930. Imfabusa yabaye imwe.

Perezida Paul Kagame asuhuza abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’abashyitsibari batumiwe

Ahagana saa 11h30 Perezida Paul Kagame yageze kuri iyi nyubako yubatse mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu gihugu n’intumwa z’ibihungu bitandukanye ku Isi baje bahagarariye amashyaka y’ibihugu byabo.

Perezida Kagame yahise afungura ku mugaragaro ikoreshwa ry’iyi nyubako y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Hari abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye nka ANC ryo muri Afurika y’Epfo, CCM yo muri Tanzania, CPC ryo mu Bushinwa n’ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia.

Prof Shyaka Anastase uyobora urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere yamurikiye abitabiriye iki gikorwa ibyo RPF-Inkotanyi yagezeho mu myaka irindwi ishize n’ibyo yiteguye gukora muri manda itaha niramuka itsinze amatora ateganyijwe muri Kanama.

Iki gikorwa cyahise gikurikirwa n’amatota yo kwemeza umukandida uzahagararira RPF-Inkotanyi muri aya matora.

Gasamagera Welars wayoboye iki gikorwa cy’amatora, yagarutse kuri iki gikorwa cyo gushaka umukandida uzahagararira RPF-Inkotanyi, yavuze ko aya matora yagiye atangirira mu midugudu, azamuka mu tugari, mu mirenge, mu turere kugeza ku rwego rw’Intara.

Gasamagera yavuze ko muri aya matora y’ibanze, umukandida Paul Kagame ari we watowe mu ntara zose z’igihugu n’umugi wa Kigari.

Uyu muyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Amahugrwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo yabanje kubaza niba hari undi wagira icyo abivugaho cgangwa agatanga undi mukandida ariko ntawabonetse.

Perezida Kagame wari umukandida rukumbi, ni we watowe n’abagize Inama Nkuru y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku majwi 1929 kuri 1930.

Abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bashimye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda bavuze ko akwiye gukomeza kuyobora u Rwanda kuko ibyo yarukoreye bidasanzwe.

Amashyaka abiri akorera mu Rwanda nka PL na PSD na yo yamaze kwemeza ko azahagararirwa na Paul Kagame muri aya matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba.

Imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yatumiwe muri iki gikorwa yashimiye abarwanashyaka ba RPF bashishoje bakemera guhagarirwa na Paul Kagame kuko abikwiye.

Mukabaranga Agnes  uhagarariye ishyaka PDC yavuze ko iki kemezo na bo bari bagitegereje. Ati “ Mwaratwumvise kenshi ko mwadutindiye kuko twe twari twaramaze kumuhitamo kera.”

Ashimira imiyoborere ya RPF-Inkotanyi yaranzwe no kudaheza no guha ijambo abanyagihugu bose, akavuga ko ari yo mbarutso y’iterambere rimaze kugerwaho.

Yagarutse ku ntego za RPF zagaragajwe ko zizibandwaho mu gihe iri shyaka rizaba ryatsinze amatora kuko umukandida waryo yagaragaje ko ashoboye.

Ati “Hari ibyo RPF yatuzaniye ariko hari n’impano perezida Kagame yifitiye, turamukurikira nka PDC, hari igihe adutungura mu bitekerezo bidasanzwe.”

Avuga ko PDC izamamaza Perezida Kagame. Ati “Ni inararibonye ntabwo ari umwiga afite umwitangirizwa mu byo tumaze kugeraho, ni perezida wa FPR ariko natwe yaratuyoboye nk’Abanyarwanda, turifuza kumushyigira kandi tuzamwamaza nta kabuza intsinzi tuzayegukana.”

Alvera Mukabaramba uhagarariye ishyaka PPC, yashimye ubutwari bwaranze Perezida Paul Kagame waranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa muri iyi manda y’imyaka irindwi.

Uyu muyobozi wa PPC ashimira umuryango RPF-Inkotanyi wemeje kuzahagararirwa na Paul Kagame, gusa avuga ko ejo mu gitondo iri shyaka rye na ryo rizagaragaza aho rihagaze.

 

PS Imberakuri yo iranenga kandi ngo nta n’umukandida irashyigikira

Mukabunani Christine uhagarariye Ishyaka PS Imberakuri anayobora, yatangiye anenga imyitwarire ya bawe mu bayobozi bamaze iminsi bahohotera abarwanashyaka b’iri shyaka. Gusa ashimira abandi bayobozi bahita bakemura ibi bibazo.

Yatanze urugero rw’umwe mu bayobozi uherutse kwitiranya ishyaka rye n’umutwe wa FDLR.

Avuga ko abayobozi nk’aba babahotera batari bakwiye kubikora kuko Leta y’u Rwanda idahwema guhugura abayobozi n’Abanyarwanda bose.

Mukabunani wakunze kumvikana anenga bimwe mu bitagenda neza mu gihugu, avuga ko ishyaka rye ryemeje kutazatanga uzarihagararira ariko ko gutora kwabo kuzashingira ku mukandida uzagaragaza ko ari mu murongo umwe n’uwa PS Imberakuri wo kugaragaza ibitagenda. Ati “Uwo muntu tuzamutora.”

Abanyamuryango ba RPF – Inkotanyi

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • abanyarwanda tuzi uwo dushaka kuko yatugejejeho byinshi niyo mpamvu tumuhisemo ngo dukomeze twese imihigo

  • ntawundi ni wowe President wacu dukunda , ukwa munani kuratinze ngo twikomereze imihigo maze u Rwanda rukomeze rutembe amata n’ubuki

  • the one and only choice we have , Rwandans made it , progress we had , development we achieved , the security which is fully guaranteed , Rwandans know well their leader President Paul Kagame the reason why they cant let him go just like that, they want hi to keep leading them to achieve more and maintain what has been achieved

  • gukomezanya n’umuyobozi nka Paul Kagame ntako bisa ni ugukomeza kwibera muri Paradizo ku banyarwanda , ibi rero byereka amahanga yose ko abanyarwanda bazi uwo bashaka kuko bazi ibyo yabajejeho kandi babyishimiye akaba ariyo mpamvu bahisemo gukomezanya n’umuyobozi wabo bishimira , twikomereze iterambere imihigo irakomeje kandi tugomba gukomeza kuyesa

  • amahitamo y’aabanyarwanda ni aya , ni wowe dushaka muyobozi uboneye, erega turakuzi bihagije , tuzi ubushobozi bwawe uko bungana niyo mpamvu tutazahwema kugusaba ngo utugende imbere , abanyarwanda nitwe dufite mu biganza byacu igihugu nitwe tuzi ubuyobizi dushaka ku gihugu cyacu , amahatimo yacu rero ni PAUL KAGAME

  • nkunda ko abanyarwanda bareba kure kweli , umuyobozi ni uyu ukwiyw u rwanda , iterambere amaze kutgezaho kuki abanyamahanga bumva tutagomba kuryongera ? kuki? President Paul Kagame niwe watugejeje kuri ibi tumaze kugeraho ninawe rero

    • Abanyarwanda nabakomamashyi gusa.Uti ukundako bareba kure? Iyo bareba kure nta jenoside iba yarabaye mu Rwanda kereka niba abanyarwanda bariho kuva 1994.Aho ubwo mwansobanurira.

      • MBEKO: Abanyarwanda uvuga batareba kure ni abahe?! Ni abakoze Génocide cg ni abayikorewe?? Niba ushaka kuvuga abayikorewe sobanura neza

  • i say it again from the bottom of my heart , am so delighted for the outcome of RPF congress 2017 for choosing once again Rwandans’ choice President Paul Kagame, we are here to achieved more and more with Paul Kagame in coming 7 years

  • I’ve always dreamed about this beautiful , special of choosing our visionary leader again for going before us as he is used to, we can only expect more from what we have achieved in these past years because its Paul leading , nothing can be impossible with him alongside Rwandans

  • Un score digne d’une democratie sovietique!

  • Nakomeze atuyobore rwose. Yavaho se u Rwanda rugakomeza kuba u Rwanda? Inka zigakomeza gukamwa nk’uko bisanzwe? Imbuto zikera?

Comments are closed.

en_USEnglish