Digiqole ad

Amateka y’U Rwanda n’ay’Ubuyapani arasobanurirwa abato ngo bakuremo isomo

Mu gutangiza imurikabikorwa ry’amahoro ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ubuyapani, kuri uyu wa 08 Kanama; ushinzwe gukurikirana imirimo ya buri munsi ku rwibutso rukuru rwa Kigali, Gatera Honoré yatangaje ko kuba ibi bihugu bigiye gufatanya gutsura amahoro hagendewe ku mateka mabi byanyuzemo atari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatusti ko ahubwo ari ukubakira kuri aya mateka yose mabi bisangiye.

Abana basobanuriwe ibyabaye mu buyapani
Abana basobanuriwe ibyabaye mu buyapani

Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari byinshi bimaze kugerwaho mu rwego rwo kwiyubaka n’ubwo bitari byoroshye bitewe n’umubare w’abatari bake yasize iheruheru ndetse na bimwe mu bikorwa remezo byari byarangiritse.

Kimwe n’igihugu cy’Ubuyapani kuri ubu gifatwa nk’icyitegererezo mu iterambere nacyo cyaciye mu mateka mabi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose ubwo, I Hiroshima n’I Nagasaki muri iki gihugu haterwaga ibisasu bya kirimbuzi (Atomic Bombs).

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki 6 Kanama kugeza ku ya 9 Kanama 2014, mu Rwanda hari kubera imurikabikorwa ry’amahoro hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani aho Abayapani bazasangiza Abanyarwanda amateka mabi banyuzemo ndetse n’ingamba zakoreshejwe kugira ngo iki gihugu kibe kigeze aho kigeze ubu.

Imbarutso y’iki gitekerezo ni aya mateka mabi ibi bihugu byose byaciyemo n’ubwo byose bikomeje kwiyubaka ariko igihugu cy’Ubuyapani gifite aho kimaze kugera kurusha u Rwanda ku buryo gusangiza Abanyarwanda ibanga cyakoresheje bizihutisha inzira y’iterambere u Rwanda rurimo.

Nubwo aya amateka adakwiye kugereranywa ariko yose ni mabi kandi ibi bihugu bisa nk’aho biyihariye bityo rero bikwiye no gusenyera umugozi umwe mu gutsura amahoro no kwiyubaka nk’uko byatangajwe n’ushinzwe gukurikirana imirimo ya buri munsi ku rwibutso rukuru rwa Kigali ruri i Gisozi, Gatera Honoré.

Yagize ati “Kuba iri murikabikorwa ry’amahoro hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani rizibanda kuri ‘bombe atomique’ zatewe mu Buyapani na Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibivuze ko ari ukubigereranya ariko na none byose ni bibi, kandi ni umwihariko kuri ibi bihugu kuko nta handi hatewe ibi bisasu cyangwa ngo Jenoside ihitane umubare nk’uw’abahitanywe n’iyabaye mu Rwanda.”

Chika Oyikawa, umukorerabushake w’ikigo Mpuzamahanga cy’Abayapani gitsura iterambere JICA na we yavuze ko ibi bihugu byose byanyuze mu mateka mabi kandi bikaba binakomeje guhangana n’ingaruka zayo bityo bikaba bikwiye ko binasangizanya uburyo bwo kwiyubaka no guharanira amahoro kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi kandi n’ibyiza bimaze kugeraho bikomeze gusigasirwa.

Ibi bikorwa bizamurikirwa abana bato nk’uko aribo gihugu cy’ejo kugira ngo basobanukirwe aya mateka mabi ibi bihugu byaciyemo bityo bazakure baharanira kurwanya icyatuma yongera kubaho.

Rukundo Kevin w’imyaka 12 umwe mu bana bitabiriye iri murikabikorwa yadutangarije ko akurikije ubukana bwa Jenoside yabaye mu Rwanda, na Bombe zatewe mu Buyapani nk’uko yari amaze kubyerekwa, ngo yifuza kuzaba nka Minisitiri w’amahoro n’ubwo ntawe ubaho ariko abona guverinoma zari zikwiye kumushyiraho.

Yagize ati “Nkurikije ibyabaye mu Rwanda nkaba mbona n’ibyo rumaze kugeraho kubera amahoro yimakajwe imbere na leta, mu rwego rwo kubibumbatira nifuza kuzaba nka Minisitiri w’amahoro.”

Iri murikabikorwa rizakomeza kugeza kuwa 09 kanama rikazarangwa n’ibikorwa bitandukanye byo kwimakaza amahoro mu Rwanda no mu Buyapani no ku Isi yose muri rusange.

Abana basobanuriwe ibi byabaye mu buyapani n'aho iki gihugu kigeze kiyubaka
Abana basobanuriwe ibi byabaye mu buyapani n’aho iki gihugu kigeze kiyubaka
Babanje gufata umunota wo kunamira inzirakarengane za jenoside yakorewe Abatutsi n'abahitanywe n'ibisasu bya kirimbuzi mu buyapani
Babanje gufata umunota wo kunamira inzirakarengane za jenoside yakorewe Abatutsi n’abahitanywe n’ibisasu bya kirimbuzi mu buyapani
Ingaruka z'atomic bomb ziri kwerekanwa muri iri murikabikrwa
Ingaruka z’atomic bomb ziri kwerekanwa muri iri murikabikrwa
Ibisasu byatewe mu buyapani biri kwerekanwa muri iri murikabikorwa
Ibisasu byatewe mu buyapani biri kwerekanwa muri iri murikabikorwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko y'Ururimi n'Umuco Vuningoma James yaje ahagarariye minisitiri w'umuco na sport
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’Ururimi n’Umuco Vuningoma James yaje ahagarariye minisitiri w’umuco na sport
Kambenga Marie Louise wazanye igitekerezo cy'iri murikabikorwa
Kambenga Marie Louise wazanye igitekerezo cy’iri murikabikorwa
Ku myaka 12 yifuza kuzaba minisitiri w'amahoro mu Rwanda kugira ngo atange umusanzu we mu kuyabumbatira
Ku myaka 12 yifuza kuzaba minisitiri w’amahoro mu Rwanda kugira ngo atange umusanzu we mu kuyabumbatira
Takahiro Moriya umuyobozi wa Jica
Takahiro Moriya umuyobozi wa Jica
Atomic bomb zatewe nagasaki na Hiroshima
Atomic bomb zatewe  Nagasaki na Hiroshima

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish