Digiqole ad

Amateka abererekeye Amajyambere… i Karongi Imana y’abagore bayirimbuye

 Amateka abererekeye Amajyambere… i Karongi Imana y’abagore bayirimbuye

Mu mujyi muto wa Rubengera abantu bose barahazi ku Mana y’abagore, n’abandi bantu benshi banyuze cyangwa babaye mu cyahoze ari Kibuye bazi cyane iki giti. Kuri iki cyumweru cyarimbuwe, ngo kibererekere iyubakwa ry’umuhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu, abantu batari bacye bari baje kureba uko Imana y’abagore irimburwa.

Imashini zahereye iki giti ku mashami
Imashini zahereye iki giti ku mashami

Ni igiti cy’inganzamarumbo cyari ku muhanda, abakuru bavuga ko cyatewe ku bw’Abakoroni b’Abadage. Cyo hamwe n’ahari Urugo rw’Umwami Kigeli Rwabugiri biri aho uyu muhanda wiswe Kivu Belt ugomba kunyura.

Ubwo barimburaga iki giti ku mugoroba wo ku cyumweru, abaturage bamwe bavugaga ko nubwo kiharimbuwe ariko gukwiye gusimbuzwa ikimenyetso ko hari ikintu cy’amateka.

Umwaka ushize, abaturiye hano bari babwiye Umuseke ko bafite impungenge ko iki giti aya majyambere aje azagihitana. Niko byagenze…

Imashini yabugenewe yaje ihera ku mashami y’iki giti ivunagura, irangije igishingura mu butaka ivuniye mu mizi, Imana y’abagore barayirandura.

Umusaza Abimana Mathias uzi iki giti kuva mu myaka 70 irenga yari yabwiye Umuseke ko my myaka nka 50 ishize ngo hari umugore wari ugiye kubyara inda imufatira munsi y’iki giti aba ariho aruhukira amahoro (ahabyarira neza).

Izina ryacyo ngo ni aha ryavuye, nyuma ngo n’abandi benshi bagiye bahabyarira bari ku nzira bajya ku bitaro.

Aba baturage ba hano bo bifuzaga ko iki giti n’ubwo cyavaho ariko hashyirwa ikimenyetso maze izina ryaho ntirizasibangane.

Mu yandi mateka ya hano uyu muhanda ushobora kwigizayo harimo ahari  “ibigabiro by’umwami Rwabugiri” mu mudugudu wa Kigabiro mu kagari ka Gasanze ubu hakurwa amabuye yo kubaka uyu muhanda.

Gusa hano ngo byamenyeshejwe inzego zibishinzwe zose mbere y’uko aha mu bigabiro hacukurwa ‘carriere’ yo kubakisha umuhanda.

Umwaka ushize umuyobozi w’Akarere ka Karongi yari yabwiye Umuseke ko  kuri iki giti kitwa Imana y’Abagore ho nta mateka manini ahari yabuza ibikorwa remezo kubakwa ugeranyije no ku Bigabiro bya Rwabugiri ho hari amateka akomeye.

Amateka yigisha abariho n’abazaza.

Nyuma zikirimburira ku mizi yacyo
Nyuma zikirimburira ku mizi yacyo
Igiti cyitwaga Imana y'Abagore mu myaka myinshi cyane ishize ubu kizajya kivugwa mu mateka azibagirana vuba
Igiti cyitwaga Imana y’Abagore mu myaka myinshi cyane ishize ubu kizajya kivugwa mu mateka azibagirana vuba
Abaturage bari bahari ari benshi nko kureba kuri uyu muturanyi wabo w'igihe kinini bwa nyuma. Bishimiye amajyembere aje ariko banababajwe n'amateka agiye
Abaturage bari bahari ari benshi nko kureba kuri uyu muturanyi wabo w’igihe kinini bwa nyuma. Bishimiye amajyambere aje ariko banababajwe n’amateka agiye nk’uko babivugaga

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Eraga amajyambere nayo aba akenewe. Kuko ukurikije aho kiriya giti cyari kiri, nta yindi choice yari ihari y’aho kunyuza umuhanda. Wenda nk’uko bamwe babyifuza, hazashyirwe icyapa kinini kerekana ko hitwa ku Mana y’Abagore. Ariko amajyambere nayo aba akenewe.

  • Erega kuva hariya I Rubengera hakorerwa Jenoside, Imana yahise ihava irigendera. Nta Mana rero yari ikiri muri kiriya giti. Byari amateka gusa.
    Ahubwo iyo baba batarasenye Stade Gatwaro kuko ibitaro ntibyari kubura aho babyagurira (hospital extention).
    Naho iby’Imana y’Abagore rero ni amateka gusa. Kandi bashatse wa mugani bahashyira ikimenyetso kigaragaza ko Imana yajyaga ihakorera ibitangaza.

  • Iyo utabaye mu Rwanda igihe kiniki nubundi amateka yarwo wumva ntacyo akubwiye. Cyangwa yarakubihiye ibyubonye byose bikakurya mu mutwe.Njye niko bimerera iyo ngeze ahantu bagatangira kunsobanurira.No mu Bigabiro bya Rwabugiri bazahubake gare bajye bahategera imodoka kuko ubu i Rubengera sinzi ahowategera imodoka kandi ariho bimuriye Ibiro byubutegetsi.Nta kibazo amateka yacu ahindutse imiturirwa n’imihanda abatifite ubwo nta kundi twabagenza.

Comments are closed.

en_USEnglish