Digiqole ad

Amaraso ari kugaruka abasirikare ba UN bari mu Rwanda muri Jenoside

Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye abasaga miliyoni bakicwa, abarokotse bagasigarana ibikomere ku mubiri no ku mutima bibatera ihungabana rya hato na hato, iri hungabana ryageze no kubayikoze, ubu izi ngaruka ntizoroheye n’abari abasirikare b’umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR) zarebereye abantu bagapfa zirebera.

Cpl Daryl Bradley ibyo yabonye mu Rwanda ari umusirikare wa MINUAR biracyamugaruka nyuma y'imyaka 20

Cpl Daryl Bradley ibyo yabonye mu Rwanda ari umusirikare wa MINUAR biracyamugaruka nyuma y’imyaka 20

Kimwe n’ibindi bihugu, muri Canada abahoze ari abasirikare b’umuryango w’abibumbye mu bice bitandukanye byo ku isi byaberagamo intambara n’amakimbirane y’ubwoko butandukanye barimo n’abari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakorewe ishyirahamwe ryo kubitaho ryiswe “Wounded Warriors” kubera ihungabana bagaragaza by’umwihariko abari mu Rwanda.

Daryl Bradley ni umwe muri bo wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yafashwe n’ihungabana rikomeye mu mwaka wa 2006, byanamugizeho ingaruka zitandukanye.

Urubuga Thestarphoenix.com, rugaragaza ko Daryl ari umwe mu bafite ihungabana rikomeye mu bantu 180 barigize.

Leta ya Canada, abaterankunga n’abagiraneza batanga amafaranga menshi mu kigega kibafasha kubona ubuvuzi, abajyanama ndetse bakanapangirwa ingendo zo kwinezeza mu rwego rwo kubibagiza ibyo banyuzemo bibateza ihahamuka.

Uko ihahamuka rya Daryl ryaje

Daryl yaje mu Rwanda mu 1994, afasha ingabo z’umuryango w’abibumbye z’Abanyacanada zari mu butumwa bw’amahoro, mu ishami ry’ikoranabuhanga mw’itumanaho.

Daryl avuga ko yiboneye n’amaso ye imbaga y’abantu b’inzirakarengane bicwa urw’agashinyaguro ariko ntacyo yakoze cyangwa yari abshije gukora ngo agire uwo arokora mu bicwaga.

Nyuma yaje gusubira muri Canada, ashaka umugore ndetse babyarana abana batatu, abona n’akazi keza, akomeza imirimoye kandi ngo yakoraga neza kimwe n’abandi basivili bose.

Mu mwaka wa 2006, byose byaje guhinduka ubwo ku kazi aho yakoreraga bashyiragamo filimi ivuga ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Hotel Rwanda), arebye iyo filimi bigarura ibitekerezo by’ibyo yabonye muri Jenoside byose.

Muri uko kugaruka kw’ibitekerezo, Daryl ngo yibutse umwana muto cyane yanyuzeho bamwiciye mu kigunda yari yihishemo bituma ibitekerezo bye bihinduka amera nk’umusazi.

Nyuma yabwo, Daryl yaje kugerageza kwiyahura ariko ntibyamuhira, uko guta umutwe byaje no gutuma umugore we amuta arigendera ndetse aza no kwirukanwa kukazi.

Kuva icyo gihe, yatangiye gukurikiranwa n’abahanga muby’ihungabana ryo mu mutwe kugeza n’uyu mwaka, ariko ngo ubuzima bwe burimo kugenda neza nubwo atarakira.

Yagize ati “Ubu biragenda ndumva meze neza gacye gacye, ariko inzozi mbi ziracyanzira.”

Ahanini abasirikare bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bakunze guterwa ipfunwe no kuba bari bafite ibikoresho bihagije ariko ntibagire icyo bakora kugira ngo barokore abicwaga, ari nacyo kintu gikuru umuryango mpuzamahanga ukwiye kubanenga.

Uwari ubayoboye Romeo Dallaire we yavuze ko amahanga yatereranye u Rwanda abishaka kandi azi ibiri kuba. Yagaye umuryango w’abibumbye kuba utarabahaye uburenganzira bwo gukora uko bashoboye ngo batabare, ndetse we yemeza ko yaramukanyije na shitani kuko yabonanye n’abantu bateguye Jenoside nka Col Theoneste Bagosora, ibi yabisobanuye mu gitabo yanditse akita “Shake Hands with the Devil”

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.rw

en_USEnglish