Digiqole ad

Amakuru yo gusubika amatora y’uzasimbura Dr Nkosazana ngo ni ibihuha, azaba ejo

 Amakuru yo gusubika amatora y’uzasimbura Dr Nkosazana ngo ni ibihuha, azaba ejo

Prof. Vincent Nmehielle avuga ko gusubika amatora y’uzasimbura Nkosazana ari ibihuha

*Ngo kuva Ejo, Komisiyo ya AU izaba ifite abayobozi bashya…

Prof Vincent O. Nmihielle uyobora akanama gashinzwe amategeko mu buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika aravuga ko amakuru akomeje kuvugwa ko amatora y’uzasimbura umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango ucyuye igihe yaasubitswe ari ibihuhu kuko azaba ejo kuwa mbere.

Prof. Vincent Nmehielle avuga ko gusubika amatora y'uzasimbura Nkosazana ari ibihuha
Prof. Vincent Nmehielle avuga ko gusubika amatora y’uzasimbura Nkosazana ari ibihuha

Uyu muyobozi w’akanama k’amategeko mu buyobozi bwa AU avuga ko mu mezi macye ashize hakunze kumvikana amakuru y’uko amatora azavamo uzasimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma  n’Abakomiseri ba Komisiyo y’uyu muryango basoje manda zabo yasubitswe.

Prof. Vincent O. Nmihielle avuga ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubuyobozi wa AU bwafashe icyemezo ko aya matora agomba gukorwa nk’uko byari byateganyijwe ko azakorerwa muri iyi nama iri kubera i Kigali.

Ati « Ikiriho ni uko amatora ahari ejo, ibindi byose byo kuvuga ko amatora yasubitswe ni ibihuha, ndizera ko kuva ejo AU izaba ifite komisiyo nshya. »

Uyu munyamategeko wa AU avuga ko abazahatanira uyu mwanya wo kuyobora Komisiyo y’uyu muryango ari batatu barimo Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida w’igihugu cya Uganda, akaba ahagarariye Umuryango w’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Muri aba bakandida kandi harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Botswana, Dr Pelonomi Venson Moito, uhagarariye ibihugu by’afurika y’Amagepfo, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Equatorial, Agapito Mba Mokuy uzaba ahagarariye akarere ka Afurika yo hagati.

Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe yirukanywe ku mwanya wa Visi Perezida wa Uganda bivugwa ko yagaragaweho ibibazo byo gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Prof. Vincent avuga ko abakandida bose bafite ubuziranenge kuko n’uyu bivugwa ko yirukanywe kubera iki cyasha nta cyemezo azi yafatiwe n’Inkiko, ndetse ko uwo bivugwa ko yamwirukanye (Museveni) ari we wamutanze nk’umukandida.

Prof. Vincent avuga ko umuyobozi wa Komisiyo azatorwa n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma 34 bari muri iyi nama iri kubera I Kigali, naho abakomiseri bakazatorwa n’Abaministiri b’ububanyi n’Amahanga.

Uyu munyamategeko avuga ko muri iyi komisiyo, buri karere kaba gahagarariwe n’Abakomiseri babiri bagizwe n’umugore n’umugabo, cyangwa abagore babiri ariko badashobora kuba abagabo babiri.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uzayobora ubunyamabanga bukuru bw’uriya muryango ni Prof. Jakaya Mulisho Kikwete. Muzaba mureba! Tanzaniya izaba iyoboye buriya bunyamabanga incuro 2 inyuma ya Saalim Ahmed Saalim!

Comments are closed.

en_USEnglish