Digiqole ad

Amakimbirane mu madini si ISHYAKA ry’Imana ni INZARA ibibatera

Muri Islam bateranye hejuru, muri ADEPR birukanye kanaka, twe twavuye muri ADEPR dushinga iryacu dini ngo twagure ubutumwa bw’Imana, Mufti twamuhaye iminsi 21 ngo yisubireho, Imana yantumye kuri aka gasozi ngo mpashinge itorero ryayo ndihe ubutumwa yampaye, Amaturo ntabwo tuzi imikoreshereze yayo……aya n’andi menshi ni amagambo y’amakimbirane no kutumvikana bya hato na hato bimaze igihe byumvikana mu madini mu Rwanda. Ibi abakuru bavuga ko bitari bikaze nk’ubu, impamvu ariko burya ngo si ishyaka ry’Imana nk’uko babyitwaza ahubwo ngo ni amaco y’inda kuri benshi.

Iby'Imana muri iki gihe bishakirwamo amaramuko
Iby’Imana muri iki gihe bishakirwamo amaramuko

Ubu ibigezweho ni umunyamabanga mukuru wa ADEPR witwa Viateur Mutaganzwa wirukanywe kubera imikorere mibi, ibindi bimaze iminsi micye bivugwa ni ibyo mu ba Islam aho Abasheikh ngo bahaye nyirantarengwa y’iminsi Mufti ngo natagira ibyo akosora ubwo….

Ibi bikubitiyeho n’ibyo maze iminsi nitegereza mu mikorere y’amadini hafi yose mu Rwanda, nkanumva imvugo z’abitwa Intumwa z’Imana, ba Pasitori, ba Padiri, ba Sheikh abo n’abandi bagenda babizamukamo bintera kwibaza iyo Mana bakorera niba ariyo ibatuma gukamura rubanda.

Musa, Muhamad, Yezu/Yesu n’izindi ntumwa zitwa iz’Imana sinigeze numva bigisha cyangwa nsoma aho zaturishaga mu masinagogi n’imisigiti, ariko ubu mu masengesho icyo kiciro iyo kigezweho aho bateranira bavuga Imana bariya banyamadini barashishikara.

Indonke, ikuzo, icyubahiro n’ibindi babona byiza byo kuri iyi si babivanye mu madini no kuvuga ibyiza Imana ikora bo badakora, ngicyo ikiri gutuma abanyamadini bahora muri rwaserera no gucagagurana.

 

Hari ubwo babeshyera amacakubiri!!

Satani/Shitani ni mubi koko! Nuwakoze icyaha usanga avuga ngo niwe wamushutse. Abanyamadini ariko bo iyo bari mu bushyamirane no kutumvikana batinya kubyegeka kuri Shitani/Satani kuko icyo gihe byaba bigaragaye ko yabaganje kandi aribo bamutsinda bakamutokesha mu izina rya….

Uzasanga mu gucagagurana kwabo bavuga ngo kanaka uriya ntitumushaka kuko agira amacakubiri, yanga abahutu, yanga se abatutsi…yanga abo mu majyaruguru… mbese ibintu nk’ibyo.

Ariko burya ni ukubura aho bahera, aba yanga kubivuga neza ngo yerure avuga ko kanaka ahubwo ariwe ufata menshi cyangwa ayarya yose akikubira.

Hambere mu myaka ishize umuntu yarambwiye ati “INZARA IZATUMA ABANTU BAHANURA”

Ubu nibwo biriho cyane, abahanuzi ni benshi. Umuntu arabyuka ati ‘njyewe Imana yantumye kuri aka gasozi, yambwiye ko ariho nzabwiriza inkuru nziza yampaye abaho bakihana’ Mbese ubwo akaba yiyise umuhanuzi, maze si ukuvura indwara, si ugusengera ababuze akazi n’ababuze abagabo, si ukwirukana amadayimoni…ariko byagera aho guturisha agashishikara.

Ibi ntawabivuga ko ariko bimeze kuri bose, ariko kuri benshi ubu mu Rwanda bigaragarira utabyijanditsemo ko ari uko bimeze.

Icyo rubanda ikwiye kumenya ni uko uko abantu biyongera mu Rwanda ari nako ubushobozi bwo kubatunga mu miryango myinshi bugenda bugorana, amayeri yo gushaka imibereho akaba ubu yarabaye menshi kugera no kwitwaza izina ry’Imana n’impano yo kuvuga neza imbere y’imbaga.

Ayo maco niyo mbona ko ari guteza rwaserera mu madini ntabwo ari ishyaka barwanira Imana, ahubwo ni inzara n’indonke bibibatera.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Niyo mpamvu buri wese yagombye gushaka Imana ku giti cye apana gukurikira ba ESCROTS!

  • na paul intumwa yarabivuze ngo hazaza abigisha benshi bigisha ibigendanye n’irari ry’imitima yabigishwa kgo bakurure benshi kdi abo bigisha ntibatoranyijwe n’Imana ahubwo babikora kubwishyari n’inda zabo.

  • Niba ushaka kumva Imana ivuga ivuga fungura Bible yawe maze usome.

    Muri 2Timoteyo3:16 haranditse ngo Ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana kandi bifite akamaro ko KWIGISHA,GUKOSORA umuntu no kumumenyereza gutunganira Imana kugirango abe ashyitse.

    Ndakubiwiza ukuri uzengurutse amadini menshi yo mu rwanda ntaho usanga bigisha ijambo ry’Imana uko riri ahubwo usanga basobanura imirongo ya Bible uko itari uhereye kwa Gitwaza, Masasu, ADEPR, Catholic ukamanuka ku nsengero zito ntibigisha uko bikwiye abakozi b’Imana.

    Kere ubukristu bugitangira intumbero yari Yezu Kristu ariko ubu byabaye Prosperity ati nutanga amaturo runaka urabona imigisha runaka.

    Banyarwanda mwigerereyo muri Bible ntimurindire these charismatic Pastors ko bababeshya ahubwo ibyo bababwira mugende mubisuzume muri Bible.
    Test the spirit nkuko muri Yohani babitwigisha.
    Murakoze.

  • aliko se iyo ba mutwarasibo begura,, ba past rukundo nabandi benshi nka ba gasana bakigendera uretse ko numvise ko ngo umuhanzi rushema benewabo bamusabye kugaruka mwidini, ba samweri reperezanta bakigendera mugirango niki kindi kili muli adepr kitari amoko yabaye karande muli iyo company yiyitirira imana? aliko nali nararitatse yuko ali viateri mutaganzwa utahiwe. ahaaa Imana itabare abakirisitu nabanyarwanda bose muli rusange.

  • Pawulo yabivuze neza ko mu bihe by’imperuka hazabaho ibihe abantu bazaba bafite ishusho yo kwera, bikunda kandi bakunda impiya(2 Timothee 3,1-5). Ngirango rero ntidukwiriye kubyibazaho byinshi ahubwo twirinde cyane kandi turinde n’Ijambo ry’Imana. Ikindi nuko dukwiriye kuneshesha ikibi icyiza twamagana ibinyuranye n’Ijambo ry’Imana. Idini ryose ridaharanira ko abantu bamenya gukiranuka kw’Imana ngo bayitinye rigaharanira kwigwizaho indonke riba rikorera Satani.

  • Jye ntekereza ko ikibazo cyo gihari nkuko cyagaragajwe muri iyi nkuru, ariko ngirango umwanditsi w’iyi nkuru yari gutanga umusanzu yerekana icyakorwa cyane ku banyarwanda bajya muri ayo madini. jye ndatekereza ko abantu bakwiye gushaka Imana ku giti cyabo bakegera Imana kuruta kujya kure yayo ngo kuko Pasteri / padiri yakoze ibi n’ibi, mw’ijuru tuzajyayo ku giti cyacu. murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish