Digiqole ad

Amahirwe aracyahari kuri Sim card zafunzwe

Nyuma y’uko ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ibikorwa n’imirimo itandukanye ifititiye igihugu akamaro (RURA) gitangarije ko ubwo itariki ya 31 Nyakanga yageraga hafunzwe Sim card zigera kuri 485,867, ibigo byitumanaho biratangaza ko amahirwe agihari yo kubaruza Sim Card zafunzwe.

MTN ari nacyo kigo kimaze igihe kirekire mu Rwanda ariko ari nacyo gifite Sim card nyinshi zafunze, dore ko izigera kuri 361,123 zidashobora kwitaba, guhamagara cyangwa ngo zohereze cyangwa zakire ubutumwa, cyangwa zikoreshwe kuri internet, kiratangaza ko amahirwe agihari.

Mugabe Robert, ushinzwe itangazamakuru muri MTN yatangarije Umuseke ko bagikomeje kwandika, abagura Sim Card nshyashya kimwe n’abo itariki yagereyeho batarandikisha Sim Card zabo.

Ati “Ushobora kugera ahantu hose hari ikicaro cya MTN ukandikisha Sim card yawe yafunzwe, umuntu ufite nomero idashobora cyangwa kwitaba ntakibazo yagenda akayandikisha.”

Itangazo rya RURA rivuga ko kuri sim card 6,596,005 zari ziri ku murongo mu Rwanda hose, izigera kuri 6,110,138 zabaruwe neza kugera tariki 31/07/2013.

Iri tangazo rikagaragaza ko nibura Sim card 485,867 zavanwe ku murongo, zirimo 361,123 za MTN, 70,905 za TIGO na 53,839 za AIRTEL.

MTN yari ifite Sim card 3,647,588, izabarujwe ni 3,286,465, byakozwe ku kigereranyo cya 90.1%.

TIGO yari ifite sim card 1,994,468, izabaruwe ni 1,923,563, byakozwe ku kigereranyo cya 96.4%.

Naho Airtel yari ifite Sim card 953,949, izabaruwe ni 900,110, byakozwe ku kigeraranyo cya 94.4%.

Ntitwabashije kuvugana n’ibindi bigo by’tumanaho ngo bitubwire gahunda biteganyiriza, abafatabuguzi babo bafungiwe Sim Card.

Ariko gahunda zijya gusa kuko mu kuzifunga icyari kitaweho ari ukugira ngo hatagira Sim Card ikomeza gukora itabaruye, bivuze ko ubu uzajya ugura Sim card ikabanza ikandikwa, kimwe n’uko izafunzwe zidashobora kongera gukora utabanje kuyibaruza.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish