Digiqole ad

Amagaju yatsinze Bugesera FC mu mukino w’ishyaka n’amahane

 Amagaju yatsinze Bugesera FC mu mukino w’ishyaka n’amahane

Nyamata – Ku mukino wari wasubitswe kubera imvura yangije ikibuga i Nyamata kuri iki cyumweru wasubiwemo uyu munsi, wari umukino urimo ishyaka n’amahane yatumye hatangwa amakarita abiri atukura. Warangiye Amagaju atsinze Bugesera yari imbere y’abafana bayo igitego kimwe ku busa mu mukino wabonetsemo amakarita icyenda harimo abiri atukura.

Umukino wabereye ku kibuga ejo cyari cyangijwe n'imvura nyinshi, ubu cyari cyumutse
Umukino wabereye ku kibuga ejo cyari cyangijwe n’imvura nyinshi, ubu cyari cyumutse

Habanje urujijo rw’aho umukino uri bubere kuko byari byatangajwe ko wimuriwe ku Kicukiro. Gusa habura gato ngo amasaha agere bavuze ko ubera mu Bugesera aho amakipe yombi yari ari n’ikibuga cyumutse.

Amakipe yombi yatangiye asatirana ashaka gutsinda kare, Amagaju niyo yabigezeho myugariro wayo akaba na Kapiteni Tresor Ndikumana yabonye igitego cy’Amagaju acenze abakinnyi batandatu ba Bugesera akabatsindana igitego. Bugesera ijya ku gitutu cyo kwishyura.

Mu gice cya kabiri nabwo Bugesera yaje ishaka cyane kwishyura no gutsinda, igitutu n’ishyaka byatumye hagenda habaho amakosa menshi yo kuvunana ndetse hatangwa amakarita y’umuhondo menshi.

Bugesera yabonye amakarita abiri y’umuhondo n’imwe itukura, Amagaju abona amarita atanu y’umuhondo n’imwe itukura.

Nzabahimana Emmanuel yabonye ikarita itukura ku munota wa 63 nyuma y’uko yari aguye mu rubuga rw’amahina agasaba Penaliti umusifuzi ntayitange.

Ku munota wa 84 Bugesera FC yabonye Penaliti ariko umunyanigeriya Samson Ikechukwu ayitera mu kirere kure y’izamu.

Nyuma gato ku ruhande rwa Bugesera Nzigamasabo Steve yahawe ikarita itukura kubera gukubita umutwe umukinnyi w’Amagaju abigambiriye.

Nyuma y’umukino Seninga Innocent utoza Bugesera yavuze ko babajwe no gutakaza uyu mukino, ko bivuye ku gusubika umukino w’ejo kuko ngo bari biteguye umukino cyane nyuma abakinnyi bagataha buri wese ajya ukwe bava mu mwuka w’umukino. Ikindi ngo ni amahirwe macye kuko bahushije penaliti.

Uyu ni umukino wa mbere iyi kipe ya Bugesera itakaje kuri iki kibuga cyayo i Nyamata.

Jean Paul Uwamahoro utoza Amagaju avuga ko yishimye, ko nk’uko yari yabibwiye Umuseke mbere yari yiteguye cyane uyu mukino ko awubonaho amanota atatu. Amagaju ni aya nyuma ku rutonde rw’agateganyo uyu ni umukino wa kabiri atsinze.

Nta rwambariro, amakipe yombi iyo agiye kuruhuka aruhukira aho mu kibuga hasi
Nta rwambariro, amakipe yombi iyo agiye kuruhuka aruhukira aho mu kibuga hasi
Bugesera nabo aha baganiraga uko bari bwishyure
Bugesera nabo aha baganiraga uko bari bwishyure

Gusubika umukino ejo avuga ko byaramubabaje kuko ibihe barimo atari ibyo kongera kurara mu Bugesera nanone, ariko ngo kuba baharaye bakaba bacyuye amanota atatu birabashimishije.

Uyu mutoza avuga ko Amagaju ari ku mwanya mubi ariko azakomeza kurwana ngo ajye heza kugeza ku munota wa nyuma. Ati “ubuyobozi nibushyiramo imbaraga ikipe izamera neza nibatazishyiramo ikipe izajya aho igomba kujya”.

Ku bivugwa ko umutoza Pablo ashobora kugaruka mu Magaju agasimbura uyu Uwamahoro yasubije ati “njyewe ntabwo nagiye gushinga intebe ku Gikongoro igomba kuhaguma ngo ndi umutizoza w’Amagaju, ndi umutoza ugomba kugenda n’undi akaza. Njyewe ndanamusabira ku Mana niba babona hari amakosa ndi gukora Pablo yaza agakosora ni byiza he is welcome.”

Kuwa gatandatu Amagaju azakira Kiyovu Sport i Nyagisenyi naho Bugesera yakire Musanze i Nyamata.

Abafana nta kibatangira no kwinjira ni ubuntu
Abafana nta kibatangira no kwinjira ni ubuntu
Amagaju yahavanye amanota atatu mu mukino warimo ishyaka n'amahane
Amagaju yahavanye amanota atatu mu mukino warimo ishyaka n’amahane

Photos©JP Nkundineza/Umuseke

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibaze amakipe yo muri division ya mbere mu gihugu akinira ahantu hameze gutya dufite iterambere ryihuta kuva imyaka 10 irenga.Ubutaha za Mukura na Rayon zizajye zijyana za Al Hala naza Zamelek ku kibuga kimeze gutya maze tuzinyagire 10 ku buntu.

Comments are closed.

en_USEnglish