Digiqole ad

Amagaju FC ya nyuma ku rutonde arifuza gutsinda Bugesera FC

 Amagaju FC ya nyuma ku rutonde arifuza gutsinda Bugesera FC

Umuseke wasuye ikipe y’Amagaju FC mbere gato y’umukino azakina na Bugesera FC ku cyumweru, ku ruhande rw’abakinnyi bariteguye, umutoza we avuga ko umwuka uri mu ikipe uzamufasha gutsinda Bugesera FC ya kenda ku rutonde rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Umutoza w’Amagaju Umuhoza Jean Paul

Trésor Ndikumana, ni Kapiteni w’ikipe y’Amagaju FC, avuga ko umukino wa Bugesera FC ukomeye cyane, ariko ngo bagomba kuwubonamo amanota.

Yagize ati “Umwuka umeze neza, Rayon Sport ni ikipe nkuru yaradutsinze, ariko twakinnye neza ku rwego rwacu nubwo twatsinzwe, niyo mpamvu twitegura Bugesera FC.”

Mu mukino uheruka Amagaju FC yatsinzwe 2-0 na Rayon Sports bituma ngo igitutu kiyongera, ariko ngo barareba uko bakigabanya.

Yagize ati “Turi ku mwanya wa nyuma si mwiza, ntibishimishije, ariko abayobozi nk’ababyeyi bacu baradufasha ngo tubashe kuzamuka tuve kuri uyu mwanya udashimishije. Abafana batube inyuma turi mu bihe bibi bihangane, turashaka uburyo tuva muri ibi bihe turimo.”

Ndikumana avuga ko Umupira wo mu Rwanda uri ku rwego rumwe ku makipe yose, bityo ngo Bugesera FC ntibibwire ko Amagaju FC ari inyuma ku buryo bazayatsinda, ngo bitegure ikipe ikomeye bazahura nayo.

Umutoza  w’Amagaju, Umuhoza Jean Paul avuga ko ashima umwuka uri mu ikipe ngo si mubi, abakinnyi ngo bafite morali nk’uko babigaragaje mu myitozo. Ngo nta mvune, nta n’ikarita yatuma hari abadakina.

Ati “Bugesera FC bitegure ko batazuhara n’ikipe mbi, natwe niyo mpamvu twiteguye cyane, bitege ko hari icyo twakora imbere yabo.”

Uyu mugabo ngo afite intego yo kugeza ikipe y’Amagaju FC ku mwanya wa 10 nibura.

Ibi ngo kugira ngo bigerweho ni uko Komite iba hafi ikipe, kandi hakaba n’abaterankunga bayifasha, ndetse n’abakozi bagakoresha imbaraga basabwa.

Asa abakinnyi b’Amagaju FC kurenga ibihe ikipe irimo bakumva ko bari ku kazi haba mu byiza n’ibibi, kandi ngo bumve ko ibihe bibi ikipe yarimo bagenda babivamo.

Yasabye abafana b’iyi kipe yo mu Bufundu kwihangana no gukomeza kuyiba hafi.

Ati “Batubabarire, ntabwo turi mu bihe byiza, ariko batube hafi imbaraga tugiye gukoresha hari aho zizatuvana, umuti si ukutwihorera.”

Umuhoza Jean Paul yatangarije Umuseke ko yifuza kuba umutoza wo ku rwego mpuzamahanga.

Amagaju FC ari ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma muri Shapiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yatsinze umukino umwe, anganya indi itatu, iyindi yose barayitsindwa.

Imikino y’umunsi wa 13:

Kuwa batanu; 4/1/2019
SC Kiyovu 2-0 Police FC

Kuwa Gatandatu; 5/1/2019
Gicumbi FC vs Etincelles FC (Gicumbi Stadium)
AS Kigali vs Espoir FC (Stade de Kigali)
Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Stade Ubworoherane)
Kirehe FC vs Sunrise FC (Kirehe Grounds)

Ku Cyumweru; 6/1/2019
Marines FC vs Mukura VS (Stade Umuganda)
APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Amagaju FC (Nyamata Grounds)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 13:
1. Nsengimana Dominique (Etincelles FC)
2. Ciza Hussein (Mukura VS)
3. Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports FC)

Ku ruhande rw’abakinnyi b’Amagaju FC na bo ngo bariteguye
Ku wa gatanu nibwo bakoze imyitozo ya nyuma
Baritegura Bugesera FC iri ku mwanya wa 9

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

en_USEnglish