Amafoto yihariye yaranze PGGSS V kuri uyu Gatandatu
Nyuma yo kumara hafi amezi umunani abahanzi bakunzwe ku Rwanda kurusha abandi bahatanira kuzasigaramo umwe uzatwara igihembo gihabwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda buri mwaka cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu , kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15, Kanama 2015, abafana bamenye uwo ariwe uwo akaba ari Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowless.
Uretse abahanzi bari babukereye ndetse n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi babo, abafana batangiye kugera ku kibuga cya FERWAFA kiri Remera muri Kigali hakiri kare.
Urubyiruko ruturutse imihanda yose, rwari rwabukereye ruje gushyigikira umuhanzi rufana. Guhera mu masa cyenda n’igice y’amanywa abafana bari batangiye kuhagera.
Umugoroba wari umeze neza ikerere gifite akayaga gakonje kandi nta rwaserera iri ku kibuga.
Umuziki waratangiye uherekejwe n’icyo kurya no kunywa hanyuma abantu barishima karahava.
UM– USEKE wabakusanyirije amafato yihariye yaranze kiriya gitaramo kuva gitangiye kugeza abantu batashye bose, hari nka sa saba z’ijoro.
Photos: [email protected]
UM– USEKE.RW
4 Comments
I wish Knowless all the best, now and in her future plans.
Good performance!
Nangenkumufana ukunda knowless byansimishije gutsinda kwe Imana ikomeze imuzamure mubyo agamije gukora byose!
umuseke namwe musigaye mudusondeka ku mafoto kabisa. ayo yonyine koko?!
knowles ushyire ingufu muri live kuko ni fo sana.
Comments are closed.