Digiqole ad

Amafoto yihariye yaranze PGGSS V kuri uyu Gatandatu

 Amafoto yihariye yaranze PGGSS V kuri uyu Gatandatu

Amaze kuva mu isanduku ati: ‘Nibamenya ko nikundira wowe…’

Nyuma yo kumara hafi amezi umunani abahanzi bakunzwe ku Rwanda kurusha abandi bahatanira kuzasigaramo umwe uzatwara igihembo gihabwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda buri mwaka cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu , kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15, Kanama 2015, abafana bamenye uwo ariwe uwo akaba ari Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowless.

Uretse abahanzi bari babukereye ndetse n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi babo, abafana batangiye kugera ku kibuga cya FERWAFA kiri Remera muri Kigali hakiri kare.

Urubyiruko ruturutse imihanda yose, rwari rwabukereye ruje gushyigikira umuhanzi rufana. Guhera mu masa cyenda n’igice y’amanywa abafana bari batangiye kuhagera.

Umugoroba wari umeze neza ikerere gifite akayaga gakonje kandi nta rwaserera iri ku kibuga.

Umuziki waratangiye uherekejwe n’icyo kurya no kunywa hanyuma abantu barishima karahava.

UM– USEKE wabakusanyirije amafato yihariye yaranze kiriya gitaramo kuva gitangiye kugeza abantu batashye bose, hari nka sa saba z’ijoro.

Abasore n'inkumi baturutse Kimironko bagana Stade ku kibuga cya FERWAFA mu ma sa kumi z'umugoroba
Abasore n’inkumi baturutse Kimironko bagana Stade ku kibuga cya FERWAFA mu ma sa kumi z’umugoroba
Abagenewe abafana b'imena(VIP) bari kuhatunganya
Abagenewe abafana b’imena(VIP) bari kuhatunganya
Senderi International Hit arimo afata ku cyo kunywa mbere yo kujya ku rubyiniro
Senderi International Hit arimo afata ku cyo kunywa mbere yo kujya ku rubyiniro
Rafiki umwami w'injyana ya Coga Style
Rafiki umwami w’injyana ya Coga Style
Rafiki ati 'Funga Booty gikomando'
Rafiki ati ‘Funga Booty gikomando’
Abafite ubumuga aho bicaye barimo bakata umuziki
Abafite ubumuga aho bicaye barimo bakata umuziki
DJ Bissosso umaze kumenyekana cyane mu kuvanga imiziki mu birori bya PGGSS
DJ Bissosso umaze kumenyekana cyane mu kuvanga imiziki mu birori bya PGGSS
Jules Sentore  arabanza akavuna SAMBWE we n'intore ze
Jules Sentore arabanza akavuna SAMBWE we n’intore ze
Inyuma ya rideau, MC Anita Pendo ategereje ko umuhanzi asoza indirimbo kugira ngo ahamagare undi
Inyuma ya rideau, MC Anita Pendo ategereje ko umuhanzi asoza indirimbo kugira ngo ahamagare undi
Imwe mu mafoto ya Knowless bari baje bitwaje
Imwe mu mafoto ya Knowless bari baje bitwaje
Umuraperikazi Paccy Oda bamuzanye mu isanduku izirikishije iminyururu
Umuraperikazi Paccy Oda bamuzanye mu isanduku izirikishije iminyururu
Amaze kuva mu isanduku ati: 'Nibamenya ko nikundira wowe...'
Amaze kuva mu isanduku ati: ‘Nibamenya ko nikundira wowe…’
Knowless akagofero yari yagahengetse n'akanyamuneza ku maso
Knowless akagofero yari yagahengetse n’akanyamuneza ku maso
Ababyinnyi be baje kuri parade ya gisirikare
Ababyinnyi be baje kuri parade ya gisirikare
Uyu kuri tecno ye arimo kwifatira amashusho azamwibutsa iyi Guma Guma
Uyu kuri tecno ye arimo kwifatira amashusho azamwibutsa iyi Guma Guma
Sendri wiyise Chris Brown w'i Kigali muri break dance ze n'ababyinnyi be
Sendri wiyise Chris Brown w’i Kigali muri break dance ze n’ababyinnyi be
Bulldogg ati mu masaha akuzr y'ijoro mbaha Cinema
Bulldogg ati mu masaha akuze y’ijoro mbaha Cinema
Uyu murape avuye kuri stage akuya kamurenze
Uyu muraperi avuye kuri stage akuya kamurenze
Ab'uruhu rwera nabo bari babukereye
Ab’uruhu rwera nabo bari babukereye
Ubutumwa bwari bwiriwe bucicikana ko igikombe ari icya Knowless
Ubutumwa bwari bwiriwe bucicikana ko igikombe ari icya Knowless
Umuraperi Jay Polly nawe watwaye PGGSS IV
Umuraperi Jay Polly nawe watwaye PGGSS IV asusurutsa abafana be
Umunyarwenya Arthur n'umuhanzi akaba Uncle Austin
Umunyarwenya Arthur n’umuhanzi Uncle Austin
Igihe cyo gutangaza abatsinze ngo gutanga ibihembo
Igihe cyo gutangaza abatsinze no gutanga ibihembo kigeze
Knowless na Bruce Melodia bategereje uza guhembwa  muribo
Knowless na Bruce Melodie bategereje uza guhembwa muribo
Abafana bari bategereje kumva uri butorwe
Abafana bari bategereje kumva uri butorwe
Abafana ba Knowless bari bifitiye icyizere
Abafana ba Knowless bari bifitiye icyizere
Knowless yegukana miliyoni ze 24 muri zo yahise ahabwa icyenda izinda zizajya mu mishinga azakora
Knowless yegukana miliyoni ze 24 muri zo yahise ahabwa icyenda izinda zizajya mu mishinga azakora
Bamwe baratangaje
Bamwe baratangaye…
Abandi barishima
Abandi barishima
Feux d'artifices ziraturika inkuru nziza itaha kwa Knowless
Feux d’artifices ziraturika, inkuru nziza itaha kwa Knowless
Ibirori birangiye. Umuziki bawufatanyaga no kwica akanyota, Hasi hari ibikombe abo mu cyubahiro banywereyemo Primus
Ibirori birangiye. Umuziki bawufatanyaga no kwica akanyota, Hasi hari ibikombe abo mu cyubahiro banywereyemo Primus

Photos: [email protected]

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • I wish Knowless all the best, now and in her future plans.
    Good performance!

  • Nangenkumufana ukunda knowless byansimishije gutsinda kwe Imana ikomeze imuzamure mubyo agamije gukora byose!

  • umuseke namwe musigaye mudusondeka ku mafoto kabisa. ayo yonyine koko?!

  • knowles ushyire ingufu muri live kuko ni fo sana.

Comments are closed.

en_USEnglish