AMAFOTO: Urukerereza rubyina ibijyanye na buri Ntara y’u Rwanda
Mbere itorero ry’Igihugu Urukerereza ryaserukiraga u Rwanda ariko abantu bakaribona nk’itorero rigaragaza umuco w’Intara y’Amajyepfo bitewe n’amateka iyi Ntara yagize ahanini ashingiye ku ngoma ya cyami. Uyu munsi Urukererezabagenzi rubyina imbyino zose ugendeye ku miterere y’u Rwanda. Ku munsi w’Umuganura i Nyagatare abantu barishimye kandi batangazwa n’imbyino zabo.
Nk’uko byasobanuwe n’Umusaza Straton Nsanzabaganwa, yasobanuye ko Urukerereza rw’uyu munsi rwa rwagiye rwicamo amasibo (amatsinda) buri rimwe rikaba rihagarariye Umujyi wa Kigali na buri Ntara muri enye zigize igihugu.
Yavuze ko ibyo byerekana ko iri torero rihagarariye imico yose y’u Rwanda, ariko bakabyinira hamwe zimwe mu mbyino mu rwego rwo kugaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu mafoto uku niko ku munsi w’Umuganura wizihijwe tariki ya 7 Kanama 2015 mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi, i Ndama, byari byifashe.
Isibo y’Iburengerazuba mu mwiyereko:
Isibo ry’Intara y’Amajyepfo mu mishayaayo:
Isibo yo mu Ntara y’Iburasirazuba:
Isibo yo mu Ntara y’Amajyaruguru:
Isibo ihagarariye Umujyi wa Kigali na yo ikurikiraho:
Hari imbyino babyina bose byerekana ubumwe bw’Abanyarwanda.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
6 Comments
Wao!amajyepfo igicumbi cy’umuco
Nibyiza cyane kwerekana umuco wacu! Ariko hari ibintu aba babyinnyi birengagiza nkana kandi babizi: isibo y’umujyi wa kigali harimo bamwe bafite inyogosho/ style (hear cut) ihabanye n’umuco wa kera.
Abo ba Nyampinga nabo ntabwo babyubahirije uko kera bajanishaga ndavuga umusatsi gakondo n’ibindi.
muri rusange ni byiza pe ndishimye!
Habeho aberekana ibya kera n’aberekana aho bigeze bitera imbere.
Mbega ibintu byiza!!!!!!!!!!!!!!
umuco wacu inkingi yi tera mbere mu rwanda rwacu
good
ucowacutuwumeze nicike murwanda rwacu?
Comments are closed.