Digiqole ad

Amafoto: Ubuzima bw’impunzi mu nkambi ya Mahama i Kirehe

 Amafoto: Ubuzima bw’impunzi mu nkambi ya Mahama i Kirehe

Abantu nk’aba bakeneye ubufasha bwihutirwa bwa buri wese

Abantu nk'aba bakeneye ubufasha bwihutirwa bwa buri wese
Abantu nk’aba bakeneye ubufasha bwihutirwa bwa buri wese
Uyu mubyeyi afite abana bagaragaraho ibimenyetso by'imirire mibi
Uyu mubyeyi afite abana bagaragaraho ibimenyetso by’imirire mibi
Uyu mugore ukiri muto afite impanga zitaramara igihe kinini zivutse
Uyu mugore ukiri muto afite impanga zitaramara igihe kinini zivutse
Uretse impanga ze, hari uwo atereye n'uwo ahetse, n'abandi bana batatu kandi avuga ko afite imyaka 30 gusa
Uretse impanga ze, hari uwo atereye n’uwo ahetse, n’abandi bana batatu kandi avuga ko afite imyaka 30 gusa
Umubyeyi ufite impanga akenera kurya agahaga kandi akarya intunga mubiri nyinshi kugira ngo ahaze abana be, abo bana bonka biragaragara ko bafite ikibazo cy'imirire mibi
Umubyeyi ufite impanga akenera kurya agahaga kandi akarya intunga mubiri nyinshi kugira ngo ahaze abana be, abo bana bonka biragaragara ko bafite ikibazo cy’imirire mibi
Kugira abana benshi b'inkurikirane ni ikimenyetso cy'ubukene n'ubujiji
Kugira abana benshi b’inkurikirane ni ikimenyetso cy’ubukene n’ubujiji
Hari icyo wakora umaze kubona iyi foto kugira ngo utange umusanzu wo gufasha aba bavandimwe
Hari icyo wakora umaze kubona iyi foto kugira ngo utange umusanzu wo gufasha aba bavandimwe
Aba bana ku murongo bategereje guhabwa ikini cyangwa urukingo
Aba bana ku murongo bategereje guhabwa ikini cyangwa urukingo
Uyu mwana kubyimba amatama si ukubyibuha ahubwo ni bwaki
Uyu mwana kubyimba amatama si ukubyibuha ahubwo ni bwaki
Uyu mwana aragaburira undi mwana bisa n'aho bavukana ariko ufite ikibazo cy'imirire mibi
Uyu mwana aragaburira undi mwana bisa n’aho bavukana ariko ufite ikibazo cy’imirire mibi
Aba mu nkambi barakina umukino w'amaboko kugira ngo ubuzima bukomeze bwisunike
Aba mu nkambi barakina umukino w’amaboko kugira ngo ubuzima bukomeze bwisunike
Aba b'Abarundi barakina ibisa no gukirana kugira ngo ubuzima bwicume
Aba b’Abarundi barakina ibisa no gukirana kugira ngo ubuzima bwicume
Arabanza akazunguza, ubundi akajya akurura mu buryo bunogeye amaso
Arabanza akazunguza, ubundi akajya akurura mu buryo bunogeye amaso
Arazunguza, nyuma agakurura
Arazunguza, nyuma agakurura
Uyu mugore aracukura umuyoboro w'amazi mu nkambi ku zuba rya saa sita, i Mahama riba rityaye cyane
Uyu mugore aracukura umuyoboro w’amazi mu nkambi ku zuba rya saa sita, i Mahama riba rityaye cyane
Aranyuzamo akihanagura icyuya
Aranyuzamo akihanagura icyuya
Mu maso he biragaragara ko hatose si amazi ahubwo ni icyuya kubera izuba
Mu maso he biragaragara ko hatose si amazi ahubwo ni icyuya kubera izuba
Bamwe bateka ku mashyiga bacukuye mu butaka abandi ni ku mashyiga ya rondereza, uwo yubatse n'igikoni mu masashe
Bamwe bateka ku mashyiga bacukuye mu butaka abandi ni ku mashyiga ya rondereza, uwo yubatse n’igikoni mu masashe
Atetse mu nkono ya kinyarwanda
Atetse mu nkono ya kinyarwanda
Mu nkambi harimo n'abakecuru bakuze
Mu nkambi harimo n’abakecuru bakuze
Uyu mukecuru yibera aho kimwe n'abafite intege nke batabasha kuba mu nkambi hagati
Uyu mukecuru yibera aho kimwe n’abafite intege nke batabasha kuba mu nkambi hagati
Uyu arimo arakinga inzu ye ngo agire aho agana
Uyu arimo arakinga inzu ye ngo agire aho agana
Uyu mwana avuye gushaka amazi
Uyu mwana avuye gushaka amazi
Amazi ni ikibazo gikomereye abo mu nkambi ya Mahama
Amazi ni ikibazo gikomereye abo mu nkambi ya Mahama
Icyo ni icyuma gikoreshwa mu koza ibikoresho byo kwa muganga
Icyo ni icyuma gikoreshwa mu koza ibikoresho byo kwa muganga
Uyu mwana we arisekera, iby'ubuhunzi ntarabimenya
Uyu mwana we arisekera, iby’ubuhunzi ntarabimenya
Uyu mwana we yahisemo kwigira ku mugina kugira ngo amasaha akomeze kwicuma
Uyu mwana we yahisemo kwigira ku mugina kugira ngo amasaha akomeze kwicuma
Uyu mwana yibangiye umupira mu masashe abasha kubona ibyishimo
Uyu mwana yibangiye umupira mu masashe abasha kubona ibyishimo
Mu giti cy'umuyenzi, umwana w'impunzi arashyira umwuka muri kapote kugira ngo abone igikinisho
Mu giti cy’umuyenzi, umwana w’impunzi arashyira umwuka muri kapote kugira ngo abone igikinisho
Mu nkambi imbere baracuruza indagara n'amamesa
Mu nkambi imbere baracuruza indagara n’amamesa
Nyuma y'ukwezi kumwe inkambi ibayeho, isoko rimaze gufata
Nyuma y’ukwezi kumwe inkambi ibayeho, isoko rimaze gufata
Aho ni ku isoko ryo mu nkambi
Aho ni ku isoko ryo mu nkambi
Iyonzira si kaburimbo, ahubwo ni uruzi rw'Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania
Iyonzira si kaburimbo, ahubwo ni uruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania
Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama
Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Abanyepolitiki nabantu babi cyane.Bireberinyungu zabo gusa aho bava bakagera.Uyu Nkurunziza iyo yemera akagenda agatanga undi mukadida byari gutwara iki? Kabila kuki atemera ngo agende atange undi mukandida? Kagame kuki Museveni agiye gusazira kubutegetsi? Kagame we simuvuga kuko ntacyo yari yivugira uretse abatangiye kuduhira hirya nohino ariko nziko afite ubushishozi azakora ibikwiye ntakore nkibi bigwari navuze hejuru.

    • uwakwereka abana b’abanyarwanda bari hanyuma y’aba baba mu mashyamba ya congo kandi bo birirwa baraswa imyaka 20 yose bahigwa. byose bizashira nshuti!

      • Babwire batahe, imiryango irafunguye! nubu barabahamagara, Kuki badataha?

  • Yooooo!!!! Murakoze Umuseke ku bwayo mafoto anyibukije ubuzima bw’ubuhunzi, ndashimira Paul Kagame na RPF mwaducyuye tukava mu buhungiro. Ndasaba abanyarwanda kandi gufahsa aba bavandimwe muri buri kimwe dufite.

  • amadini yo mu Rwanda nkubu koko ariho arakora iki? iki nicyo gihe cyiza cyo kwerekana icyo mwahamagariwe, nimukangurire aba cristu tuzitange mbikoze jye jyenyine ntacyo nageraho ariko dushyize hamwe byashoboka, Gitwaza, ADPR. na Masasu nabandi nkamwe ba Apostre ibi nibihe byiza byokwerekana ko ko muri intumwa. Please Try to organize something.
    thx

    • Nukuri uri Imfura kdi ukunda abantu. Imana izaguhembere imirimo numutima mwiza wifitemo. abanyamadini bagakwiye guhinduka.
      Mant thx for ur kindness

    • ahaaaaaaa, wa muvandimwe we se batabanje kwirata ko bagiye kugura indege no kubaka insegero za milliard banyurwa, jyewe mbona abanyamadini barateshutse ku ndangagaciro gusa natwe abaturage tugiye twihuza twagera kuri byinshi.

    • Hari abitwa Abayehova bo barangije kugerayo kurebe niba hari bagenzi babo baba bari muri izo mpunzi. Niba barababonye simbizi.

      • Urakoze cyane. muri Yohana13:35 hagira hati icyi nicyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye nimukundana.

        Nonese, wowe wumva byagaragarira he? cyangwa se bikagaragara gute?

        kugirango abigishwa ba Yesu bigaragare ko bakundana bigaragarira mu bihe nkibyo by’ubuhunzi, bagafasha bagenzi babo bari mu bihe bigoye.

        Mu busanzwe byakabaye byiza ubashije gufasha ziriya mpunzi zose, icyo kikaba ari igikorwa gishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa se idini runaka cyangwa se leta nayo ubwayo.

        iyo rero ujya gufasha uribaza uti ndafasha nte? mfashe bande? niyo mpamvu rero abahamya ba Yehova bafasha bagenzi babo, bakabitaho mu gihe nka kiriya.

        Reka nkubwire ko abahamya ba Yehova ari umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, kuvuga rero ngo i burundi habaye ibibazo by’abategetsi b’abagome, ntabwo bivuze ko abahamya b’i burundi babaho nabi ku bw’ibyo bibazo kuko umuryngo wose w’abahamya uri ku isi hose.

        Uko gufashanya rero, n’urukundo rugaragara mu rwego mpuzamahanga byakababereye ikimenyetso cyo gukundana Yesu yavugaga muri Yohana13:35.

        mu by’ukuri se bivuze ko abahamya nta wundi muntu bagirira neza, oya rwose. mu bagalatiya hagira hati, Koko rero, igihe cyose dufite
        uburyo bwo gukora ibyiza,
        nimucyo tujye tubikorera bose,
        ariko cyane cyane abo duhuje
        ukwizera.

        ibi bivuze ko abahamya baba bifuza gukorera bose neza, ariko iyo badashoboye kubikorrera bose, ubwo babikorera abahamya bagenzi babo.

        Gusa umurimo bakora wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ugaragaza neza ko bakunda bagenzi babo kuko uwemeye akabatizwa ajya mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe noneho mu bihe nk’ibyo by’imyivumbagatanye ya politiki agahabwa ihumure na bagenzi be.

        Mu by’ukuri kuba utabona abahamya ba Yehova muri iriya nkambi badafashwa na bagenzi babo, ku bwanjye ni igisubizo kandi kikaba ikimenyetso cy’urukundo mpuzamahanga bakundana rugaragaza ko ari abigishwa b’ukuri hagati muri aya madini yiyita aya gikristu.

        uramutse ushaka ibindi bisobanuro, wasura urubuga rwa http://www.jw.org ukamenya byinshi ku byerekeye abahamya ba Yehova

      • abayehova utari we ntacyo bakumarira keretse ahari ubabeshye ariko bakuvumbura ko utari uwabo bakabikuvana mu kanwa!

    • Ndagushigikiye

  • nkubu abanyepolitiki birirwa basiragiza abanyagihugu i Mahanga(makungu)bzabwiriki Uwiteka koko?aho gupfira mu nkambi napfa ndwanira aho ntuye kabisa (Nyakabiga,Cibitoke,Bwiza,Ngagara) muri quartier zacu.
    abo nabo nibatahe baze tururwane i Buja niko bimeze kuko kugwa kugasi ni ishyano.

  • Birababaje kubona abana bicwa n’inzara ntacyo dukora. Abanyarwanda dukwiye kwereka amahanga ko natwe tuzi kwakira abaza baduhungiyeho. Byaba byiza inzego z’ibanze Imirenge n’Utugari basabye abakuru b’imidugudu bagakusanya imfashanyo iyo ariyo yose tukunganira abavandimwe bacu b’abarundi igihe ” International Community” ikirebera, kuko niko bakora. Ntitwibagirwe ko badutereranye muri Jenoside yakorewe abatutsi! Ubu baracyari mu mibare yo kureba aho inyungu zabo ziri. Ni dutabare twe turi hafi. Murakoze kugira umutima w’impuhwe.

  • Abanyepolite biburundi babaye abanyepolitiku, nkuko bashira inda imbere niko umwana wibirundi akomeza kubangamirwa nimibereho……peresida nabandi bose barebe uko basubiza ibintu muburyo…ariko abantu basubire mubuzima busanzwe..yobigeze kubana birambabaza cn..bikanyibutsa….ibihe bitandukanye byuhunzi abanyarwanda bahuye nabyo haba murwanda cg se mumahanga….sibintu mana tabara

  • Ahubwo Abarundi bareke ababashuka batahe iwabo bubake igihugu cyabo.

  • Ese ubundi batashye ninde wabakuye mu gihugu ?,guhungira mu Rwanda se maama uhitwa ntafata uruka ,barabashutse muta ingo zanyu none dore!ikibazo cy’iburundi harimo ikintu kidasobanutse,abanyapolitique babiri inyuma n’inyungu zabo!

  • Ange Eric, uri umuhanga cyane amafoto yawe ni meza cyane vrema! bravo,
    nubwo anteye ikiniga,bikantera no gutekereza byinshi….

  • Leta yurwanda nibafashe ibahe ibikinewe. Canke ishaka igume yerekamakungu ingene muburundi ibintu bigenda nabi? Umunyagihugu akinirwako politic nkikibuga cumupira, akikorera ingaruka zose kandataruhara naruto abayagize.

    Abatunzi birwanda nabandi bafise ivyomutanga, umwanya nyunyene wo gufasha abagowe.

  • Kuberako mu Burundi hose hatari imvururu bagombye gutuzwa mu karere katarimo imvururu mu Burundi.mwibuke mu rwanda mu ntambara impunzi zari mu rwanda imbere icyo gihe.

  • ndashaka gukosora umwanditsi w inkuru aho avuze ati kugira abana benshi b inkurikirane ni ikimenyetso cy ubujiji n ubukene, aho uribeshye cyane kuko biterwa n ibyifuzo by umuntu, nib hari abo bibaho nk impanuka hari n abo bibaho kuko babitekereje babishaka, rero ntukage ushyira mu bwinshi, njye nzi benshi basobanukiwe kandi bafite amafaranga bahitamo gukurikiranya abana vuba kugirango babarerere hamwe bazamukire rimwe umubyeyi nawe akiri muto agifite imbaraga zo kubarera, rero rwose aha uribeshye cyane, ahubwo niwowe bigaragarako uri injiji y’ibyo kuko wihitiyemo gushyira abantu mu gatebo kamwe kandi siko biri,ibyo rero watekereje nibyo by ubujiji,kuko watekerereje abandi ugahitamo ko igisubizo cyawe ari cyo cy ukuri.

    • Karangwa wowe wambwira gute se ko uvuga ngo umwanditsi yibeshye wowe wabyara abana bameze kuriya udashoboye kubagaburira naho waba ucyiri muto wakagpmbye kureka umwe agakura wamucutsa ukabyara undi imiti yo kuboneza urubyaro irahari naho kuvuga ngo umwanditsi ni iniji wapi ahubwo ni imyumvire yawe iri hasi ubu se ubona abacyire aribo babyara abana benshi cg abacyene nabo b
      injiji nibo baba bashaka kuzuza isi. None se nkubaze ubu Bush, Obama … bafite abana bangahe utecyereza se ko babuze icya babagaburira

      abantu bakgombye kureba revenue ufite ukabona gu planning kubyara aho kugorango uzabyare n
      abo utazagurira mituelle

  • erega ntanahamwe ubuhunzi bwigeze buba bwiza ahubwo imana igarukire uburundi nabarundi

  • Je nubu nnumva bigoye iyo numvise umuntu w ingozi kirundo, muyinga nahandi mintara ngo yarahunze ari mu nkambi.ntakibazo nakimwe gihari ni bujumbura tubayo nkaswe muntara, nibatahe namahoro bareke guhungira ubwayi mukigunda.

  • Karangwa shigikiye igitekerezo cawe.niwe ari injiji kuko anavangamwo nubwirasi.kurundi nuhande ndamwumva kuko izo mpuzi zabeshwe zigata ingo zazo zikomoka, ubu zikaba ziri guhura n7rosobe rwibibazo.ngo wushatse gutaha ubu ntibamwemerera niko numva

  • Murakoze kongera kutwibutsa UBUZIMA BUBI CYANE bw’impunzi. Bidutere gutekereza. Ariko uwitwa Perezida NKURUNZIZA PIERRE we amateka azabimubaza (byaba vuba cyangwa bitinze) kandi n’Imana (avuga ko asegna) nayo izabimubaza.
    Inama namugira ni IYO KUBA UMUGABO- AGASIGIRA ABARUNDI UBUYOBOZI BWABO bagashyiraho undi uzabafasha kongera kunga ubumwe no gutera imbere. Kwinangira kwe siwo muti. Kwinangira kwe ni ugucukurira abarundi ashinzwe urwobo rubajyana mu buhunzi no kwandavuga gusa. Nashyire mu gaciro areka kwikururiraho umuvumo.

Comments are closed.

en_USEnglish