Digiqole ad

AMAFOTO: Kigali Convention Center iri tayari…Perezida yayifunguye…

 AMAFOTO: Kigali Convention Center iri tayari…Perezida yayifunguye…

*Niwo mushinga munini w’ubwubatsi wabayeho mu Rwanda
*Mu gihe kitarenze imyaka itatu ikora izaba yaramaze kurenza ayo yubakishijwe
*Ku ikubitiro harabera Inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe

Biragoye cyane gusobanura buri kimwe kuri uyu mushinga munini w’ubwubatsi wuzuye ku Kimihurura mu Rwanda, ni inyubako zavuzwe cyane kandi zimaze igihe ziri kubakwa, akamaro kazo kazaba kanini cyane ku bukungu bw’u Rwanda,igihugu kiri kugenda kiba ihuriro ry’inama mpuzamahanga n’ubukerarugendo. Uyu ni umwe mu mishinga y’ubwibatsi minini, ikomeye kandi igezweho muri Africa.

Ibyahoze mu nzozi ku Rwanda ubu ni umushinga urangiye
Ibyahoze mu nzozi ku Rwanda ubu ni umushinga urangiye

Kigali Convetion Center igizwe n’inyubako nini eshatu, Kigali Convetion Hotel (KCH),  Convention Center (CC) na Extention Building.

Kigali Convetion Hotel (KCH) ni Hotel y’inyenyeri eshanu ifite etages esheshatu, ibyumba 292, ibyumba bitanu byo ku rwego rwo kwakira Perezida w’igihugu n’icyumba kimwe kigenewe kwakira umwami (royal suit) kiri hejuru ahareba muri Rond point isanzwe izwi ya Kimihurura. Ni iyi nyubako itamirije imitako y’amabara.

Convention Center (CC)  yo ni inyubako y’uruziga rumeze nk’igi, igenewe kwakira inama zinyuranye nka; summits, conventions, festivals n’amamurikabikorwa (exhibitions). Iyi irimo icyumba kinini kigezweho cy’inama gishobora kwakira abantu 3 500 bicaye neza. Ifite ibyumba imbere bishobora kwakira ibindi bikorwa binyuraye, ndetse n’indi salle ishobora kwakira abagera ku 1500 ku ruhande.

Extention Building ni indi nyubako nini iri iruhande rw’izi zombi izakoreshwa nk’ububiko bw’ibindi bikoresho nkenerwa bw’izi nyubako ebyiri, ariko inafite ikindi cyumba (salle) kinini cyane gishobora kwakira abantu 5 000 hashyizwemo intebe.

Uyu ni umushinga minini w’ubwubatsi wabayeho kugeza ubu mu Rwanda, ubu ni umushinga urangiye, biteganyijwe ko Perezida Kagame afungura kumugaragaro iyi nzu kuri uyu wa 08 Nyakanga 2016.

Abakozi bagera hafi ku 2 000 nibo amasaha yose y’umunsi na bamwe nijoro bubatse iyi nzu, muri aba harimo kuva ku mukozi wo ku rwego rwo hasi nk’abayede (aide macon) abatera ibyatsi n’ibiti…kugeza ku benjennyeri (engineers) bakomeye cyane mu by’ubwubatsi, imihanda, amashanyarazi, IT n’ibindi byinshi…

Abanyarwanda bakoze kuri izi nyubako barenga 1 200, naho abanyaTurkiya bagize Company yitwa SUMMA bagera kuri 700.

Igitera ishema bamwe mu bubatsi kuri iyi nyubako baganiriye n’Umuseke ni uko bimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka nk’amakaro, amabuye ya pavement n’ibindi byakozwe n’inganda zo mu Rwanda z’i Nyarubaka na Nyagatare.

Buri mwaka izi nyubako bivugwa ko zizajya zinjiriza u Rwanda aregwa miliyoni 50$.

Ikaze dutemberane muri izi nyubako
Ikaze dutemberane muri izi nyubako
Uturutse mu marembo magari areba ku Kimihurura uhingukira ahari urugabano ruhuza Convention Hotel na Convention Center yakira inama
Uturutse mu marembo magari areba ku Kimihurura uhingukira ahari urugabano ruhuza Convention Hotel na Convention Center yakira inama
Urebeye uru rugabano mu rundi ruhande rwo hirya
Urebeye uru rugabano mu rundi ruhande rwo hirya
Iyi ni inzira ihuza Hotel na Convention Center y'inama
Iyi ni inzira ihuza Hotel na Convention Center y’inama
Urebye ibyumba bya Hotel ukiri hasi
Urebye ibyumba bya Hotel ukiri hasi

Inyubako itamirije imitako y'ibyuma bisize amabara y'umuhondo, umutuku na orange

Nyiri igitekerezo cy'iyi nyubako ngo uyu mutako yawutekereje ahereye ku buryo Agaseke k'u Rwanda, kazwi no mu mahanga, kaba kaboshye, iyi mitako nayo niko isobekeranye
Nyiri igitekerezo cy’iyi nyubako ngo uyu mutako yawutekereje ahereye ku buryo Agaseke k’u Rwanda, kazwi no mu mahanga, kaba kaboshye, iyi mitako nayo niko isobekeranye
Ku muryango wa Hotel
Ku muryango wa Hotel
Aha uba winjira ugana kuri 'reception'
Aha uba winjira ugana kuri ‘reception’
Muri reception ni ahantu naho heza cyane hari intebe nziza
Muri reception ni ahantu naho heza cyane hari ibyicato byiza
Ntabwo ubura kureba hejuru ngo urebe iyi mitako y'amatara
Ntabwo ubura kureba hejuru ngo urebe iyi mitako y’amatara
Ku ruhande uba ureba ibindi byicaro byitaruye
Ku ruhande uba ureba ibindi byicaro byitaruye
Hari kandi ahantu hagari hakwakirirwa abantu baje ari benshi
Hari kandi ahantu hagari hakwakirirwa abantu baje ari benshi
Winjiye imbere muri Hotel ureba uko yubatse
Winjiye imbere muri Hotel ureba uko yubatse
Ni ahantu heza cyane ho kuruhukira
Ni ahantu heza cyane ho kuruhukira
Aha ni hejuru ahari kandi icyumba cyagenewe abo ku rwego rw'umwami, 'Royal Suit' bashobora kuza mu Rwanda
Aha ni hejuru ahari kandi icyumba cyagenewe abo ku rwego rw’umwami, ‘Royal Suit’ bashobora kuza mu Rwanda
Aha uterera ijisho hakurya ukareba umusozi wa Rebero
Aha uterera ijisho hakurya ukareba umusozi wa Rebero

Iyi ni imwe muri 'wing' cyangwa umurongo w'ibyumba by'iyi Hotel

Mu cyumba giciriritse muri iyi Hotel y'inyenyeri eshanu, harimo ibyangombwa nkenerwa byo ku rwego rwiza
Mu cyumba giciriritse muri iyi Hotel y’inyenyeri eshanu, harimo ibyangombwa nkenerwa byo ku rwego rwiza
Aha naho hari ibyicaro byiza byafasha uhari kuruhuka
Aha naho hari ibyicaro byiza byafasha uhari kuruhuka
Hari n'ibyicaro by'abari koga
Hari n’ibyicaro by’abari koga
Hari Piscine nto nziza
Hari Piscine nto nziza
N'amazi aba anyuranamo biteye amabengeza
N’amazi aba anyuranamo biteye amabengeza
Akayaga k'impeshyi karahuha ku bimera bihateye bikanogera ijisho n'amatwi
Akayaga k’impeshyi karahuha ku bimera bihateye bikanogera ijisho n’amatwi
Uri kuruhuka yanogerwa cyane
Uri kuruhuka yanogerwa cyane
Imbere muri Hotel hari ahantu hanyuranye abantu bakwicara baganira cyangwa bakora inama
Imbere muri Hotel hari ahantu hanyuranye abantu bakwicara baganira, bafungura cyangwa bakora inama
Hari kandi ahagenewe kwicira icyaka hameze neza
Hari kandi ahagenewe kwicira icyaka hameze neza
Ibiciro byaho uko bihagaze
Ibiciro byaho uko bihagaze
Mu mbere harimo kandi inzu yagenewe imyitozo ngororamubiri
Mu mbere harimo kandi inzu yagenewe imyitozo ngororamubiri
Hashobora kujya abantu barenga 100 bagakora imyitozo inyuranye icya rimwe
Hashobora kujya abantu barenga 100 bagakora imyitozo inyuranye icya rimwe
Utuyira twa hano twakozwe n'amabuye y'uruganda rwa Nyarubaka muri Kamonyi
Utuyira twa hano twakozwe n’amabuye y’uruganda rwa Nyarubaka muri Kamonyi
Aha hari ikibuga gishya cya Tennis
Aha hari ikibuga gishya cya Tennis
Ikibuga cya Tennis kiri ahantu hisanzuye, uri muri Hotel ashobora kureba neza abari gukina
Ikibuga cya Tennis kiri ahantu hisanzuye, uri muri Hotel ashobora kureba neza abari gukina

 

Convention Center

Convention Center, inyubako nyirizina y'Inama
Convention Center, inyubako nyirizina y’Inama
Yubatse iruhande rwa Convention Hotel
Yubatse iruhande rwa Convention Hotel
Uri iruhande rwayo uba ureba imbere yawe Rond Point ya Kimihurura
Uri iruhande rwayo uba ureba imbere yawe Rond Point ya Kimihurura
Ku muhanda mugari uri hano uhita ubona ko hitegurwa ikintu gikomeye
Ku muhanda mugari uri hano uhita ubona ko hitegurwa ikintu gikomeye
Imbuga y'iyi nyubako yubatswe n'amabuye yo mu Rwanda
Imbuga y’iyi nyubako yubatswe n’amabuye yakorewe mu Rwanda
Ku ruhande rwayo kandi hari aho abantu bakwicara bakiganirira
Ku ruhande rwayo kandi hari aho abantu bakwicara bakiganirira
Uturutse mu gice cyayo cyo hepfo uza ugendera muri iri baraza ryateguwe
Uturutse mu gice cyayo cyo hepfo uza ugendera muri iri baraza ryateguwe riva muri Parking
Imbere ya recetion yayo hubatse mu buryo butanga ikaze
Imbere ya recetion yayo hubatse mu buryo butanga ikaze
Ukinjira ubona ahantu heza abantu bashobora kwicara aho hafi
Ukinjira ubona ahantu heza abantu bashobora kwicara aho hafi
Mu nzira yerekeza muri 'Conference hall'
Mu nzira yerekeza muri ‘Conference hall’
Ugeze imbere muri iki cyumba kinama
Ugeze imbere muri iki cyumba kinama
Ni ahantu hameze neza naho kandi hatatse neza. Igisenge cy'iyi Salle iri 'multipurpose' kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho
Ni ahantu hameze neza naho kandi hatatse neza. Igisenge cy’iyi Salle iri ‘multipurpose’ kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho
Hanze gato muri Recetion hari aho abantu bahagarara muri Pause y'inama bakaganira by'akanya gato bahagaze
Hanze gato muri Recetion hari aho abantu bahagarara muri Pause y’inama bakaganira by’akanya gato bahagaze
Ni inyubako ya Convention Center. Ni inzu ifite ishusho y'igi yubakishije ahanini ibyuma
Ni inyubako ya Convention Center. Ni inzu ifite ishusho y’igi yubakishije ahanini ibyuma
Niyo izwi cyane kuko nijoro iba imurika mu mabara y'ibendera ry'igihugu ikabonwa na benshi mu mujyi wa Kigali
Niyo izwi cyane kuko nijoro iba imurika mu mabara y’ibendera ry’igihugu ikabonwa na benshi mu mujyi wa Kigali
Amatara ari kuri iyi nzu azajya ayiha isura y'ubwiza mu gihe cya nijoro
Amatara y’amabara ari kuri iyi nzu niyo ayiha isura y’ubwiza mu gihe cya nijoro
Iruhande rwayo wahicara ukaruhuka
Iruhande rwayo wahicara ukaruhuka
ahari Salle ishobora kwakira abantu 5 000 mu gihe iteguwe ariko ikaba igenewe kuba ububiko bw'ibikoresho nkenerwa by'izi nyubako zindi zombi
ahari Salle ishobora kwakira abantu 5 000 mu gihe iteguwe ariko ikaba igenewe kuba ububiko bw’ibikoresho nkenerwa by’izi nyubako zindi zombi (Concention Center na Convention Hotel)

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

40 Comments

  • Miliyoni 300 z’Amadolari!

    • Ni menshi kuri wowe. Ubu se wemera ko izayagaruza mu myaka 3?

      • Ngo mu myaka 3? kereka niba harimo mafia kuko ntashoramari rishobora kuguha iyo rendement kwisi hose rinyuze mu mucyo.

      • inyubako ya mbere ihenze muri Africa!!!!!!! ese ubwo koko wowe urumva mu myaka itatu bishoboka???!!!!!

      • Uretse kwikirigita nawe ubwawe uzi ko 300M USD ari amafaranga menshi cyane ku buryo utayagaruza no mu myaka 10 n’iyo haba habera inama buri munsi. Ikindi kandi umenye ko ziriya 300M ari izivugwa, kuko amakuru azwi ni uko ayanyerejwe kuri iriya nzu ari menshi cyane. Ku bwawe rero uti mu myaka 3 izaba iyagaruje. Iyaaaaaaaaaaah!!!!

        • Tuvuge ko ari wowe uzi economy cyane kuburyo aba yubatse bose badatekereza

      • nabyo atazatugezaho nyine,urareba atugejeja no ku nzara nzaramba(ruzagayura2)ngo ngwiki,ibi ni nko kwambara neza umubiri wuzuye uruheri abaturage 93,7%nibo babizi nkuko report z’abayobozi zibyivugira gusa iri tekenika ryo n’umuswa niyaryemera ngo after 3years izaba igaruje300.000000$?

  • Nakoze like kabisa.
    Big up k’Umuseke mwadufatiye amafoto. Muzahora muri aba mbere.

  • IZi nyubako ngo zizagaruza amafaranga yazitanzweho mu myaka itatu? ngo zizinjiza 5O,0000,000 US Dollars/an x 3= 150,000,000.00 US Dollars. Byaba bibaye igitangaza ngo inzu igaruze amafaranga yayitanzweho mu myaka itatu, ni kuvuga ko iyo business ari rentable abantu bose bahita bashoramo amafaranga yabo.

  • umuseke muzi gukora inkuru ishimishije, bravo. Komeza utera imbere Rwanda.

  • Murakoze umuseke.

  • UM– USEKE namwe muri 5stars kbsa uziko wagirango nayigezemo neza neza. Merci bcp. Niheza rwose. Congs Rwanda

  • 300 nyine.

    • Bavanyemo icya cumi.

  • Hano hantu ndatezamo kbs, ndabona ari sure deal

  • ndemeye komeza utere imbere RWANDA RWIZA!!

  • Umuseke mwakoze kuhadutembereza.

  • There are two or three things i like umuseke.com

    1.They do few but very interesting and important stories
    2.They do follow up what they covered before (like yesterday story on Zula Karuhimba)
    3. When it is time to show you, you don’t need to go there, like now it’s like i have toured this hotel with fantastic data and details.

    You guys are very important to the Rwandan society
    Umuseke is an example of what a newspaper should be in a country like Rwanda

    Keep it up Marcel and your colleagues

  • sha uyu musaza jyewe ndabona ntabyo atazatugezaho!!! ibyo nsigaye mbona murwanda birandenga nako biransaza walahi

  • nonese mudusobanurire ubundi iyi nyubako ni iya leta cyangwa hari abandi bashoramari banyirayo

    • Ntabwariya leta kuko leta ikennye ntishobora kwiyubakira inzu nkiyi.Kereka Crystal aventure iyigulije.

  • Muti we, ntibgutangaze nyuma y’imyaka mike ukunva ngo barayisondetse, cg hari abaryemo akantu, urebye ku gishushanyo mbonera cyayo usanga bidahuye na busa. Perezida akunda u Rwanda ndemeranya nawe, cyakora hari abamuvangira bakaryamo akantu

    • Nanjye wakoze mu bwubatsi nasanze igishushanyo ninyubako harimo amahari, gusa umuntu yabihuza nuko abatangiye atari bo barangije byatewe niki? Ntabyo namenya.

  • umuseke number one

  • umuseke number one(uno)

  • Umuseke muri aba kwanza kabisa. turabemera ku nkuru. muvuga amakuru make meza, afite ireme, ubuhanga n,ubushishozi. ntago mujya mwandika amatiku y,amaoko n,ibindi byenda gusa, kimwe nk,abagenzi banyu igihe.com. bo ntibaraba abanyamwuga. bandika amatiku ,inkuru zidafite titre .z,amafuti gusa, nazo bakazandika bahubuka,zitumvikana neza. bazaze mubahe amahugurwa rwose. n,amafoto yanyu aba asobanutse. mukomereze aho kabsa. you are just international. Good Job

  • Bagabo, no gushinja abantu ubujura udafitiye gihamya sibyo. Keretse niba hari icyo ubiziho ukatubwira naho ubundi wareka tugashima ibyo tubonye none. Iyi ni inzu y’isezerano tuzashyiremo statut y’abantu 3 bahuje igihugu bagahuza umugambi wo kubaka. Ariko singuca intege ubonye hari abacishije ku ruhande babibazwa. Erega hakoreshejwe imbaraga za buri musoreshwa ngo bigerweho hiyongereyeho inguzanyo. Ariko byibura igikorwa kikagaragara. Mwarakoze ababigizemo uruhare bose mpereye kuwagize igitekerezo.

  • Imikorere y’URWANDA iratanga ikize cyejo heza !

  • Ndishimye nanjye uri mu mahanga mpabonye nkuhibereye, congratulations Rwanda
    iri ni ishema ryacu kweri, na ba rugina bajiginywe

  • Umuseke muranyemeje kabisa ntacyo nakongeraho, umugani wa Desire, nanjye ndabona nigereyeyo virtually.
    Gusa njyewe mbona iyi nzu imeze nka MUDAKUBITWA, abantu babayeho abana mu gihe cya BBC (Born Before Computer) muribuka utuntu twajyaga dutoragura mu dushyamba tukatwambara tuvuye kuzerera butaga mudakubitwa twibwira ko ababyeyi batadukubita?!?! iyo nkarebye nayo nkayireba mbona bifite forme zimwe neza neza kuruta igi.

    Umuseke encore merci.

  • Maze babandi ngo barashaka kuza kwangiza ibi bikorwa biri kugerwaho?

    • Vuga uvuye aho! Urashaka kuvuga ko iyi nzu irusha agaciro abacu bahitanwe n’intamabara yo muri 90-94 na nyuma yaho? Ese ubundi iyi nzu ni iyande? Ese ubundi inzu nk’iyi imariye iki abanyarwanda badafite icyo kurya? Dukeneye umutekano w’inda mbere ya byose.

  • Umuseke ndabakunda nkabura icyo mbaha kabisa.nkunda inkuru zanyu zikoranye ubuhanga muba mwazinogeje kweli ureke abandi birirwa bandika ubusa .ngaho indaya zarwanye,ngaho abakobwa bifotoje bambaye ubusa n ibindi biteye isoni.Ntimuzatatire abakunzi banyu mukomereze aho.

  • Umuseke muri abanyamwuga. Keep it up. Abayobozi b’igihugu cyacu Imana ikomeze ibarinde kweli, mugaragaza ubushake bwo guhindura amateka kandi mu bibazo byinshi mwitwara nk’abagabo. Bravo Muzehe wacu ibikorwa byawe birakuvugira. You are a great leader!

  • Iyonzu wasanga ariyo abayahudi baje kwishorera imari. Nakize rubanda rwohasi nzaramba. Bizi bamwe baje gukora imyenda bakirukana caguwa iyo bazazana yo ntimuzayibonera izina muzayite nzatura. Ujya gusimbuka abanza gusubira inyuma ariko mbona Urwanda rushaka gutaruka rudasubiye inyuma. Erega kugirango ugere kumusaraba wubaka sikariye uhereye aho uhagaze nahubundi uhise uhazamura urukuta rwakindiriza urinyuma yawe ntazamenye iyajya kuko rwarukuta rukingiriza umusaraba. Step by step. Burya buhoro buhoro nirwo rugenda. Iyumwana agenze imburagiye agendera imitego. None iyonzu ije nibura kugabanya iki kunzara iri mu Rwanda ko inzu aricyo uyiririyemo

  • Umuseke Oyeee!!!!ndabashimiye cyane.nari nazengurutse ibinyamakuru byose nshaka kureba iyi nyubako uko imeze birambuye none ndabibonye.THX

  • mbanje gushimira buriwese wagize igitekerezo kuriyi nyubako iraduheshishema nkabanarwanda .
    muyukuri abantu mutekereza ibidashoboka gusa turabarambiwe .
    duharanire gukomeza gukora ibisa bitya ndetse no mumitwe yacu tuhasukure

  • umuseke muri aba mbere kabsa uyu mu photographer yigurire icupa good job.

  • It is a very beautiful house!

  • Kubamumahoro nineza

Comments are closed.

en_USEnglish