Digiqole ad

AMAFOTO: Hamad Katauti yakoresheje imyitozo ya mbere muri Rayon sports

 AMAFOTO: Hamad Katauti yakoresheje imyitozo ya mbere muri Rayon sports

Imyitozo ya mbere ya Rayon sports mu mwaka w’imikino 2017-18, yitabiriwe n’abakinnyi bashya barimo Rutanga Eric wavuye muri APR FC. Yayobowe n’umutoza wungirije mushya Katauti Hamad Ndikumana wemeje ko intego we na Karekezi bazanye ari ugutwara ibikombe byose kuko bazwi nk’indwanyi kuva bakiri abakinnyi.

Ndikumana Hamad Katauti yakoresheje imyitozo ya mbere asaba abakinnyi kugira ikinyabupfura kuko aricyo kizana umusaruro mwiza
Ndikumana Hamad Katauti yakoresheje imyitozo ya mbere asaba abakinnyi kugira ikinyabupfura kuko aricyo kizana umusaruro mwiza

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports yasubukuye imyitozo. Ni nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi 17 cyahawe abakinnyi begukanye banashyikirizwa igikombe cya shampiyona y’u Rwanda tariki 8 Nyakanga 2017, ku mukino wa gicuti batsinzemo AZAM FC yo muri Tanzania.

Iyi myitozo ya mbere yakozwe hagamijwe kwitegura imikino ya gicuti Rayon sports yatumiwemo muri Tanzania, aho izakina na SC Simba tariki ya 08 Kanama ikine na Simba, iminsi ibiri nyuma yaho ikine na AZAM FC.

Katauti Ndikumana Hamad wabaye kapiteni w’Amavubi na Rayon sports wongeye kuyigarukamo ari umutoza wungirije niwe wayoboye iyi myitozo kuko ategereje umutoza mukuru Olivier Karekezi nawe uzagera mu Rwanda kuwa kane tariki 27 Nyakanga 2017.

Uyu mugabo wari muri Rayon sports yatwaye CECAFA 1998, akanajyana n’Amavubi mu gikombe cya Afurika 2004 yabwiye abakinnyi yasanze muri Rayon sports ko nibagira ikinyabupfura bazatwara ibikombe byose  bifuza.

Nyuma y’imyitozo Katauti yabwiye abanyamakuru ati: “Nishimiye cyane kugaruka muri Rayon sports, ikipe y’ubuzima bwanjye. Mu myitozo ya mbere nafashe umwanya nganira n’abasore mbibutsa ko mu mupira nta musaruro uza nka ‘cadeau’. Nababwiye ko nzi impano bafite kandi ko twifuza gufatanya nabo tugatwara ibikombe. Gusa ikinyabupfura cyabo nicyo rufunguzo rwa byose.”

Abajijwe ku kuba agiye gukorana na Nkunzingoma Ramadhan na Karekezi bakinanye igikombe cya Afurika mu ikipe y’igihugu Amavubi yasubije ati: “Aba ni abagabo twakomeje kuba inshuti no kuvugana. Ni nayo mpamvu aritwe Karekezi yahisemo ngo tuzakorane. Muzi ko kurwanira intsinzi ari ibintu byacu. Ntekereza ko abakunzi ba Rayon nibatuba hafi tuzabaha ibyishimo byinshi.”

Iyi myitozo yakorewe kuri stade Umumena aho Rayon sports isanzwe ikorera imyitozo, yitabiriwe n’abakinnyi bashya b’iyi kipe barimo Rutanga Eric wavuye muri APR FC, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir FC, Gilbert Mugisha bavanye muri Pepiniere FC, na Yussuf Habimana wavuye muri Mukura VS.

Utegerejwe ni rutahizamu uzava muri Mali uzagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2017. Azatangirira imyitozo rimwe n’abakinnyi basanzwe muri Rayon b’abanyamahanga; Tidiane Kone, Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir.

Bategereje umutoza mukuru uzagera mu Rwanda kuwa kane
Bategereje umutoza mukuru uzagera mu Rwanda kuwa kane
Abakinnyi bavuye mu kiruhuko ntibakoreshaga imbaraga nyinshi kuko ari imyitozo ya mbere
Abakinnyi bavuye mu kiruhuko ntibakoreshaga imbaraga nyinshi kuko ari imyitozo ya mbere
Master, Idrissa, Ange Mutsinzi na Mayor bashaka ingufu
Master, Idrissa, Ange Mutsinzi na Mayor bashaka ingufu
Katauti atanga amabwiriza mu myitozo yo kuri uyu wa mbere
Katauti atanga amabwiriza mu myitozo yo kuri uyu wa mbere
N'akanyamuneza ku maso, Rutanga yishimiye ikipe ye nshya
N’akanyamuneza ku maso, Rutanga yishimiye ikipe ye nshya
Niyonkuru Djuma Radjou umaze umwaka nta kipe afite yatangiye imyitozo
Niyonkuru Djuma Radjou umaze umwaka nta kipe afite yatangiye imyitozo
Nkunzingoma Ramadhan wakinnye akanatoza abanyezamu ba APR FC, yatangiye akazi muri mukeba Rayon spots
Nkunzingoma Ramadhan wakinnye akanatoza abanyezamu ba APR FC, yatangiye akazi muri mukeba Rayon spots
Nyandwi Saddam Rayon yavanye muri Espoir FC na Nova Bayama batangiye umwaka mushya w'imikino
Nyandwi Saddam Rayon yavanye muri Espoir FC na Nova Bayama batangiye umwaka mushya w’imikino
Rutahizamu w'Amavubi Mugisha Gilbert (ibumoso) yatunguwe n'ubwinshi bw'abakunzi ba Rayon bakurikirana imyitozo
Rutahizamu w’Amavubi Mugisha Gilbert (ibumoso) yatunguwe n’ubwinshi bw’abakunzi ba Rayon bakurikirana imyitozo
Rutanga yasanze Rwigema bakuriye muri Academy ya APR FC
Rutanga yasanze Rwigema bakuriye muri Academy ya APR FC
Yussuf Habimana wavuye muri Mukura VS yakiriwe na bagenzi be barimo Yves Rwigema
Yussuf Habimana wavuye muri Mukura VS yakiriwe na bagenzi be barimo Yves Rwigema
Baritegura imikino ya gicuti bazakinira muri Tanzania
Baritegura imikino ya gicuti bazakinira muri Tanzania
Imyitozo yabereye ku Umumena bayikoze bambaye umwenda mushya w'umweru
Imyitozo yabereye ku Umumena bayikoze bambaye umwenda mushya w’umweru

Photo: R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE

2 Comments

  • None se wamunyamakuru we ko udupfunyikiye amazi amafoto uvuga arihehe ? urashyaraho ifoto imwe ubundi umutwe w’inkuru yawe ukayitangiza ngo amafoto ?

  • AMAFOTO ARIHE? UBU NTIMURIMANGANYIJE? NTASONI KWELI???

Comments are closed.

en_USEnglish