Digiqole ad

Amabwiriza 5 yagufasha mu rugendo rw’Ubukristo

 Amabwiriza 5 yagufasha mu rugendo rw’Ubukristo

Nk’uko byanditse ngo “Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru (Abafilipi 3:14).”

Ubukristo ni urugendo rufite intumbero yo kuzabana n’Imana, ndetse ni ISIGANWA nk’uko Paul yabyandikiye abizera b’i Filipi.

Buri siganwa kandi rigira amabwiriza ashyirwaho n’uwariteguye, kandi urijyamo wese agomba kuyamenya mbere yo gutangira gusiganwa. Nyuma yo gutekereza ku ISIGANWA turimo byanteye kubasangiza aya amabwiriza atanu yadufasha muri uru rugendo “Ubukristu”.

1.Uri mu isiganwa yirinda gukebaguza ngo adata inzira

Jya ukora iby’Imana, ubishyizeho umutima wawe wose, wirinde ibyakuvangira. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika (1Kor9:25).

2.Kwihanganira urucantege ruzanwa n’abavuye mu isiganwa

Iyo uhaye umwanya abatakiri mu gakiza cyangwa abasubiye inyuma baguca intege, bakubwira ibyabananiye kenshi barabigizemo uruhare, ariko bakitwaza abandi, bene abo jya ubatera umugongo.

“Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. 1Tim6:20”

3.Emera kumva inama z’umutoza

Nta mu kinnyi wateye imbere adatojwe. Nubwo waba ufite ubushobozi karemano ugomba gutozwa. Dufite abatoza duhorana nabo (Abashumba b’amatorero), ariko Yesu niwe mutoza mukuru. Ese ujya wihererana nawe mwenyine? Ese ujya wubaha ibyo wigishwa n’umushumba wawe?

4.Hora ukurikiza amategeko y’isiganwa

Nta mukinnyi uratwara igikombe atubahirije amategeko agenga umukino.

Intumwa Paul yandikira Timoteyo ati “Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe NK’UKO BITEGETSWE. 2Tim2:5”

Hari abaretse amategeko y’isiganwa (Ijambo ry’Imama, n’inama bahabwa n’abatatoza) nyamara bagakomeza kumva nta kibazo ko bazagororerwa!

5.Gukomeza naho wasigara mu isiganwa wenyine

Igihe cyose utangiye igikorwa, umushinga runaka, uzabona abakubwira ko muri kumwe, ariko iyo bigeze aho bigoye cyangwa inyungu zigatinda kuboneka, bagenda bagucika.

Si ihame ko buri wese muri kumwe muzahorana Jya witegura gukomeza wenyine igihe bibaye ngombwa, ariko ugere kuntego!

Inyandiko ya Pasitori VIVA wo muri “Power of Change Ministries”

en_USEnglish