“AJMD Njye Nawe” Urubyiruko ruri gufasha abategarugori kwikura mu bukene
Mu Kagali ka Kagasa Umurenge wa Gahanga Akarere ka Kicukiro abategarugori bagera kuri 80, babifashijwemo n’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’aba Islam rugamije iterambere “AJMD Njye Nawe” basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yo kuboha agaseke kuri iki cyumweru tariki ya 4Kanama 2013 agamije kubafasha kwikura mu bukene.
Umuyobozi wungirije wa ’’AJMD Njye Nawe’’ akaba n’umuhanzi nyarwanda Uwineza Josiane Iman uzwi nka Miss Jojo yatangaje ko bifuje gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko rw’aba Islam kugirango bafashe cyane cyane abari n’abategarugori batabashije kwiga cyangwa abayacikirije kwibeshaho babaha ubumenyi bw’ibanze.
Ibi ngo ni ukugirango batazatega amaboko basabiriza cyangwa se bakaba bashorwa mu ngeso mbi z’ubusambanyi kubera kubura ubushobozi.
“AJMD Njye Nawe” yabateguriye amahugurwa yo kuboha agaseke, ubuhanga n’ubumenyi mu kuboha agaseke aba bari n’abategarugori bakuye muri aya mahugurwa buzabafasha kwikura mu bukene nkuko bitangazwa na Iman Josiane Uwineza.
Miss jojo akaba yatangaje kandi ko icyo ari icyiciro cya mbere cy’amahugurwa gisojwe ko bazakomeza no mu yindi Mirenge kuburyo bateganya kuzafasha abari n’abategarugori benshi bashoboka.
Bamwe mu bari n’abategarugori basoje ayo mahugurwa nabo batangarije Umuseke ko bashimira cyane ubwo bufasha bahawe na ’’AJMD Njye Nawe’’ bakaba baranabijeje ko ko batazapfusha ubusa ubwo bumenyi ahubwo bazanabusangiza abatarabashije kwitabira ayo mahugurwa.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW