Digiqole ad

Aho Rwanda Day igiye kubera harahurira imbaga y’abanyarwanda

 Aho Rwanda Day igiye kubera harahurira imbaga y’abanyarwanda

RI Amsterdam ahagiye kubera Rwanda Day ya munani

Mu mujyi wa Amsterdam ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hageze abanyarwanda benshi cyane baje kwitabira Rwanda Day ya munani. Barahurira kuri uyu wa gatandatu kuri nyubako mberabyombi ya RAI Amsterdam baganira cyane ku cyo bakora nk’abanyarwanda baba hanze mu guteza imbere igihugu cyabo.

RI Amsterdam ahagiye kubera Rwanda Day ya munani
RI Amsterdam ahagiye kubera Rwanda Day ya munani

Mbere y’iri huriro kuri uyu wa gatanu habanje inama yahuje abashoramari b’abanyarwanda n’abo mu Buholandi yateguwe na RD na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.  Aba baganiriye ahanini ku kwereka abashoramari b’abaholandi ko bishoboka gushora imari yabo no mu Rwanda.

Iyi nama ikaba yanitabiriwe na ba Ambasaderi b’u Rwanda mu Buholandi n’uw’Ubuholandi mu Rwanda bavuze nk’abashyitsi bakuru.

Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Uburayi ari benshi, hitezwe abantu 4 000 bashobora kwitabira iyi nama, nubwo uyu mubare ushobora kurenga nk’uko bitangazwa na bamwe mu bari gutegura iri huriro.

Mu yandi mahuriro ya Rwanda Day yabanjirije iri ibiganiro byibandaga cyane ku guhura no kureba icyakorwa n’inzitizi zihari ku banyarwanda baba mu mahanga mu kugira uruhare mu biba ku iterambere ry’igihugu cyabo.

Iyi Rwanda Day abanyarwanda baba mu mahanga hagati yabo, kandi bari kumwe na Perezida Kagame, baraganira cyane cyane ku nzira zo kuvanaho izo nzitizi mu bikorwa byo gufasha igihugu cyabo mu nzira kirimo y’iterambere.

Hari umubare munini w’abanyarwanda baba mu burayi na amerika bafite ubushobozi bwo kuba bashora imari mu by’amafaranga cyangwa mu by’ubumenyi mu gihugu cyabo, iyi Rwanda Day iraganira cyane cyane ku kuvanaho imbogamizi zibibabuza no kureba inzira bacamo.

Muri Rwanda Day zabanjirije iyi zahuje cyane abanyarwanda benshi baba hanze ndetse bamwe bagenda bagaragaza ubushake bwo kugira icyo bakora mu gihugu cyabo nubwo bwose bitaba ngombwa ko barinda gutaha ngo abe ari ho bakorera.

Kuri uyu wa gatandatu biteganyijwe ko baganira cyane ku nzira zo kubigeraho.

U Rwanda ni igihugu gito, kidakora ku nyanja, kiri mu nzira y’amajyambere, kigikeneye byinshi ngo gitere imbere byihuse kurushaho, niyo mpamvu buri munyarwanda aho ari hose, bitabaye ngombwa ko ataha, umusanzu we ukenewe, Rwanda Day ikaba ihuriro ryo guhuza no kunoza umugambi ku bifuza gushyira ibyo byifuzo mu ngiro.

UM– USEKE urabagezaho ibiganiro bizabera muri RAI Amsterdam muri iri huriro ry’abanyarwanda baba cyane cyane i burayi.

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Bavandimwe nange mbaramukije amahoro y’imana kd urukundo, ubumwe, ishyaka n’ubutwari byose tuzabigdraho

  • Iyi Rwanda Day ni ibanjirije iyanyuma umusaza azaba ayoboye. Muri 2017 tuzaba dufite undi muyobozi mushya sinziko azakomeza iriya gahunda ya za Rwanda days

    • Uzamusimbura azakoresha Rwanda day i Kigali.

  • Bavandimwe muri iyo mumahanga,mbifurije Rwanda day nziza,ariko mudusabire hano iwacu imisoro ya leta igiye kumarira abanyarwanda muri gereza

  • TURI HOLLAND MU MYIGARAGAMBYO…..FREE INGABIRE NOW!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Muramaze basha! Nimwigaragambye ariko ntacyo mugeraho, Rwanda rurasonga mbele mwe muri mu matiku na HUTU-TUTSI…. Ntacyo bizabagezaho kuko icyo byabyaye mwarakibonye

Comments are closed.

en_USEnglish