Digiqole ad

Perezida Compaoré yatahutse

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa gatandatu BBC yatangaje ko noneho agahenge kagarutse mu murwa mukuru wa Burkina Faso, nyuma y’uko igisirikare gicikiyemo ibice, bihereye ku barinda perezida.

Gusa hagati aho n’ubwo mu murwa mukuru Ouagadougou hari amahoro, mu tundi duce ho imyivumbagatanyo y’abasirikare irakomeje.

Ifoto : Perezida Compaoré ahanganye n’ibibazo mu gisirikare

Mu ijoro ryo ku wa kane ryakeye ku wa gatanu Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaoré , nyuma yo kubona abasirikare bamurinda bashotorana, maze bakanatwika n’inzu ya Generale Dominique Diendiéré, umukuru w’ingabo zihariye za Compaoré, Perezida Compaoré yahise yigira aho akomoka ku birometero bisaga 30 uvuye mu murwa mukuru, muri iryo joro nyine.

Urugo rwa Generale Dominique Diendiéré rwari kuri km 3 gusa uvuye ku kigo cya gisirikare cy’ingabo zirinda perezida, rwahise rutwikwa.

Kugeza mu gitondo kuri uyu wa gatandatu urusaku ruterwa n’ ibituritswa n’inkongi y’umuriro rwari rwose. Iyi myigaragambyo yatangiye ahagana saa tatu z’ijoro, mu ijororo ryo ku wa kane, yatangiriye ku basirikare baba mu rupangu rw’ingoro y’umukuru w’igihugu, nyuma bitandukira mu kigo cya gisirikare kihegereye.

Iyi myigaragambyo y’ingabo za Burkina Faso irimo guterwa n’uko ngo aba basirikare batabona impozamarira ku mazu yabo atarigezwe arihwa nk’uko bari babisezeranijwe. Iyi myigaragambyo y’igisirikare muri Burkina Faso, si iyambere muri uyu mwaka kuko muri Werurwe uyu mwaka nyine, ingabo zari zigaragambije, zikanangiza ibintu bitari bike, kugira ngo harekurwe bagenzi babo bari bafashwe kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.

Ibi bikaba ari ibimenyetso bikaze k’ubutetsi bwa Compaoré, bigaragara ko nta ngufu afite zo gucunga igisirikare. Ku myaka ye 23 amaze ayobora , muri iki gihe, uretse no mu gisirikare, ubutegetsi bwa perezida Blaise Compaoré buhanganye n’imyivumbagatanyo itari mike, umuseke.com ukaba ukibakurikiranira ibyo muri iki gihugu giherereye mu burengerazuba bw’afurika.

umuseke.com

en_USEnglish