Digiqole ad

Afurika y'Epfo yakoze amakosa twagombaga kuyisubiza-Min. Mushikiwabo

Mu gusobanura impamvu yatumye u Rwanda narwo rwirukana abadipolomate batandatu ba Afurika y’Epfo nyuma y’uko icyo gihugu nacyo cyirukanye abadipolomate batatu b’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda narwo rufite uburenganzira bwo gusubiza kubyo rwari rwakorewe.

Ministre w'Ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo
Ministre w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagaye Guverinoma y’i Pretoria kuba yarananiwe gukemura ikibazo cy’impunzi zikomeza gutegura ibitero by’iterabwoba mu Rwanda kandi yari yarasezeranyije kurangiza.

Mushikiwabo yagize ati “Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate b’u Rwanda mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi n’u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza.”

Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo ho abategetsi bakuru bakomeje kwirinda kugira icyo bavuga kuri iki kibazo, gusa ejo Minisiteri y’ubutabera y’icyo gihugu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ivuga ko u Rwanda rwica amasezerano mpuzamahanga kandi rukarengera igihugu gifite ubusugira n’ubwingenge.

Kubw’izo mpamvu ngo nk’igihugu gifite Demokarasi ishingiye ku Itegeko Nshinga ntibashobora kwihanganira uwo ariwe wese uvogera ubusugire bw’igihugu cyabo.

Minisitiri w'ubutabera wa Afurika y'epfo, Jeff Radebe yemeza ko abadiplomate b'Abanyarwanda birukanye bafite aho bahuriye n'ibitero by'ubugizi bwa nabi ku mpunzi z'abanyarwanda zahungiye mui icyo gihugu.
Minisitiri w’ubutabera wa Afurika y’epfo, Jeff Radebe yemeza ko abadiplomate b’Abanyarwanda birukanye bafite aho bahuriye n’ibitero by’ubugizi bwa nabi ku mpunzi z’abanyarwanda zahungiye mui icyo gihugu.

Ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo byabyutse nyuma y’igitero cyakozwe ku rugo rwa Faustin Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu.

Kayumba na bagenzi be batatu bakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku cyaha cyo gutegura ibitero bya grenade mu Mujyi wa Kigali. Ibitero Leta y’u Rwanda ifata nk’ibikorwa by’iterabwoba.

Kayumba na Karegeya (wiciwe muri Afrika y’Epfo), bari muri Africa y’Epfo nk’impunzi bahashingiye ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda.

Soma indi nkuru bifitanye isano: Afurika y’Epfo n’u Rwanda mu biganiro i Kigali?

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • u Rwanda ni iguhugu kigenga kandi cybaha ibindi ni yo mpamvi kitagendera kuri ibyo ngo gisuzugurwe uko kiboneye kandi ububryo bwo kwirinda. agasuzuzguro turakanga kandi tuzahora tukanga

  • u Rwanda ni igihugu kigenga kidakwiye kwemerera uwariwe wese wifuza kujyana uko abyifuza kuba minister yarakoze biriya nibyo byakagombwe gufatwa kuko niba SA iha ubuhungiro abantu bahungabanya umutekano w’abanyarwanda nayo yakagombye kumenya ingararuka mbi kugihugu cye kandi njye mbona Kayumba atagakwiye gutuma havuka amakimbirane hagat y’ibihugu byombi.

  • afrika hari byinshi iba yirengagiza nko gufata abo bashaka guhungaba umutekano w’igihugu bakomokamo,, kandi yarabyiyemereye, ariko se turanayirenganya, ubu africa yepfo niyo ifite imigi ibamo urugomo rukabije rubyara n’ubwicanyi kurusha ahandi kwisi hose , kuko nkubu i pretoria hari umugabo polisi yakubise imwambuye ubusa , iramukomeretsa bikabije, naho inyangarwanda nkaba kayumba buriya kumubandi yo muri afrika, babaye nk’imari kuko biba bifite uwo biri bugerekweho ayo mabandi niyo yamutera akamusahura biba bifite aho biri bujye. dusa ibi turabirambiwe . mama mushikiwabo ndamushyigikiye cyane rwose.

  • ntawamenya….. dore icyagufasha ni iki!! http://gopaidweekly.com/?ref=55806

  • Ariko Abanyarwanda baransetsa rwose ubu se muhera hehe mwita abandi abanyabyaha mwebwe mukigira abatagatifu?

    1. Ese u Rwanda rwaba rufite ubuhe burenganzira bwo kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza nubwo rwabasanga aho bahungiye? Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ni icyaha se? Niba ari icyaha kuki mu bindi bihugu cyidahanwa?

    2. Ese Afurika y’epfo imaze kubona ibimenyetso byerekana yuko aba diplomates ba abanyarwanda bagize uruhare mu gitero cyagabwe kwa Gen Kayumba Nyamwasa yaba yaragombaga guceceka? Ese twagirangango ibigenze gute kugirango ubwo bugizi bwa nabi butamenyekana?

    3. Ese u Rwanda rwo ko ntacyo rwigeze ruvuga rushinja aba diplomates ba S.A haba hari gahunda z’ubwicanyi, ruswa, fraud… babasanzemo se?

    4. None se ubwo aho u Rwanda rwarenganyijwe ni hehe? Ese S.A niyo yashotoye u Rwanda cg u Rwanda nirwo rwashotoye S.A ruvogera ubusugire bw’icyo gihugu?

    5. Ese ibitero bishinjwa Kayumba ni ibihe koko? Ndizera yuko nta gihamya na ntoya ihari yerekana yuko grenades ziterwa mu Rwanda ari Kayumba cg Karegeya wari uziri inyuma kuko ahubwo abo bafata baba baziteye numva buri gihe bavuga yuko ngo baturutse muri FDRL!!
    Ese koko dushize mu gaciro Kayumba yaba afite izihe nyungu zo kwohereza abatera granades mu Rda?
    Ese koko niba u Rwanda rufite gihamya yuko abikora kuki rutagaragariza ibimenyetso urukiko mpuzamahanga kuko ni uburenganzira busesuye bw’u Rwanda kugezayo ikirego cyarwo hanyuma ubwo bucamanza akaba aribwo bubakurikirana aho kugirango i gihugu nk’u Rwanda cyohereze abantu bazobereye mu bwicanyi kujya kubicira muri S.A aho bahungiye?

    Icyo tugomba kumenya n’uko Kayumba na Karegeya bakoreye igihugu kugeza bahunze nta cyaha nakimwe cyari cyarigeze kibahama. Nyuma bamaze guhunga nibwo Leta y’u Rwanda yakoze “technique” ijya mu rukiko ibahamya ibyaha badahari nuko babakatira imyaka itagira uko ingana!!
    Sinibaza yuko twashyigikira ubwicanyi bukorerwa mu bihugu bya abandi hanyuma byagaragara ku ka rubanda ngo S.A yarenganyije u Rda!!

    S.A ni igihugu cyigenga kitagomba kuvogerwa. Gifite uburenganzira bwo guha ubuhungiro uwo gishatse kandi nta bwo cyari gifite obligation yo gutanga Kayumba na Karegeya babasubiza mu Rda mugihe ibyo baregwaga byagaragaraga yuko ari movie/theatre!!

    Abanyarwanda dufite attitude mbi cyane yo kutavugisha ukuri tugashaka yuko gusa ibyo tuvuze aribyo bigomba kwemerwa nk’ukuri. Ibi bikorwa byo kwihenura ku bihugu duturanye nabyo tugomba kumenya yuko ntawundi bizagiraho ingaruka atari rubanda rugufi nka njyewe nawe ababikora bo umunsi byakomeye bazahita biciraho dore yuko bamwe bifitiye izindi nationalites nka Belgique, Canada, France, Suisse, South Africa, USA etc abandi bibitseho za cash nyinshi cyane zabo bazahita bakoresha kugirango bakize amagara yabo!!! ubwo se urumva batatugirira nabi!!!

    NB: UM– USEKE Please ntimunyonge iyi commentaire kuko nifuza yuko abantu bajya biga kuvugisha ukuri kuko arikwo kwonyine dukeneye kugirango igihugu cyacu kive mu ngorane nk’izo kirimo.

    • Ariko aho kwandika comment ireshya gutya wakwanditse inkuru ukayoherereza umuseke ko bayihitisha?

    • Muraho neza muvandimwe Kazungu?
      Ndabanza kukubwira ko igihugu cyacu nta ngorane kirimo nk’uko ubivuga, kereka niba wowe hari izo ubona abandi batabona. u RWanda ni igihugu gifite amahoro abaturage bacyo bahugiye mu iterambere. Abayobozi bacyo bahugiye mu miyoborere myiza, ingabo zacyo zihugijwe no kukirindira ubusugire n’uwashaka guhungabanya ibyo abagituye bari kubaka. Ingorane uvuga ni izo yenda waba wifitemo.

      Hanyuma ibya Nationalites z’abayobozi uri kuvuga, ndumva ari amarangamutima yawe, ni bande se bazifite ko utavuga amazina yabo? baba bazifite se bwo si uburenganzira bwabo bitewe n’amateka y’iki gihugu? wowe tuzi ufite izihe? izo ni emotions zawe zitewe n’indorerwamo iri negatif ureberamo igihugu cyawe. Niko mbibona rwose.

      Hanyuma koko SA ni igihugu kigenga kidakwiye kuvogererwa ubusugire kuko kinakomeye. Uragaruka ku mpunzi Kayumba na Karegeya ngo bicwa cyangwa bashaka kwicwa muri icyo gihugu kandi ari impunzi. Ese kuki aribo? impunzi z’abanyarwanda mu bindi bihugu n’ubwo zitakiri nyinshi ariko zirahari, nonese kuki ari aba bakurikiranwa n’u Rwanda? (niba koko aribyo kuko na SA usibye allegations gusa nta bimenyetso igaragaza).

      Ese Kayumba na Karegeya nibo basirikare bakuru b’intwari cyane ku buryo babonye ko bayobowe nabi bakabivuga bakabona bamerewe nabi bagahunga? uzabaze amateka yabo abayazi. Uzabaze amateka ya Kayumba mu masambu i Burasirazuba, umenye imikoranire ya Karegeya na Flle ya Kabuga baza muri Milles Collines akishyura Hotel barayemo mu mafaranga ya Leta (akiri head wa external), ubaze agasuzuguro ka Kayumba ku mukuru w’igihugu n’inzika amugirira, ndetse uzanabyumva we arabyivugira ko ikibazo ahanini agifitanye na Kagame bityo rero akaba yumva ibintu byahinduka kuko afitanye ikibazo na Kagame ubwe, ese ni ngombwa ko yegura intwaro akarwanya Leta n’abanyarwanda ngo ni Kagame bafitanye ikibazo? reka noye kubitindaho uzumve Interview za Kayumba, ni Kagame, Kagame, Kagame, Kagame…ubwo se ni ikibazo cy’igihugu cyangwa ni ibintu biri personnel, tujye twirinda kuba banyamujya aho bigiye rero.

      Hanyuma ibya SA n’u Rwanda. SA yakiriye impunzi, nk’uko ubivuga ni uburenganzira bw’igihugu ni n’ibintu byiza, u Rwanda ubu rufite izirenga 20000 za Congo. Kayumba na Karegeya ntibagezeyo bashinze umutwe (ishyaka), barema amanama, bakora za fund-raising, batora za komite, baratembera za Congo Brazzaville na Kinshasa, baraganira na FDLR ngo batere u Rwanda, (still baracyari IMPUNZI) amanama y’urudaca n’abanyamashyaka b’i Burayi….ibyo ntabwo ari amagambo ni ibintu byagiye biba reported no ku bitangazamakuru byaba ibya SA, BBC, Rwanda, Belgium, France…byagiye byandikwa.

      Grenades zatewe i Kigali byavuzwe ko zifite aho zihurira n’abo ba Kayumba, bamwe mu bafashwe barabyiyemereye mu bitangazamakuru (uti barabihatiwe!! ntacyo) hanyuma se ibyo bikorwa bindi bya politiki bikorwa n’impunzi bigamije kubaka u Rwanda cyangwa kuruhungabanya? Ese Afrika y’Epfo yakoze iki mu kubuza izo MPUNZI gukorera ibikorwa bya politiki n’imigambi ku Rwanda ku butaka bwayo? Aho rero menya ko ariho ikibazo cy’imibanire mibi hagati ya SA n’u Rwanda gishingiye. Ntabwo twaba duturanye ngo ucumbikire umwanzi ubundi tujye twicara dusangire, tuganire, duseke, dufatanye ibikorwa kandi ubitse umwanzi wanjye umuha ibyangombwa nkenerwa ngo angirire nabi, ntibishoboka. Menya rero ko SA n’u Rwanda bitabana neza diplomatically mu gihe bagiha rugari ibikorwa bibi ku Rwanda ngo bicurirwe iwayo n’abitwa IMPUNZI.

      Iby’abadiplomates rero naho bishingiye, birukanye abadiplomates babanyarwanda babashinja uruhare mu gutera Kayumba, nonese berekanye ibimenyetso? ko bavuze ngo barabifite kandi. u Rwanda rero wamugani wa Mushikiwabo rwari rufite uburenganzira bwo gusubiza, umubare birukanye mu Rwanda bawukuba kabiri kugirango babereke ko ibyo bakoze nabo babishoboye, ni ya mibanire mibi ishingiye kuri ya mpamvu.

      Wishaka rero kugaragaza SA nk’intama nziza muri iki kibazo kandi ariyo nyirabayazana wacyo ahubwo. nk’uko SA ari Leta yigenga n’u Rwanda ni Leta yigenga. Guha rugari abanzi b’u Rwanda ku butaka bwayo bagakora ibikorwa bya politiki n’iterabwoba bitwa IMPUNZI ntabwo bizatuma na rimwe ibihugu byombi bibana neza na rimwe mu gihe bikimeze gutyo.

      Abanyarwanda nibatuze biyubakire igihugu bime amatwi ababakanga ngo Kayumba ngo FDLR ngo Twagiramungu muri Tanzania sijui nini….La caravane continue sa route bwana

      Amahoro amahoro

  • Mushikiwabo ni mushikiwabo koko ntajya abura ibyo avuga! Genda Charles Muligande wari umuntu w’umugabo!

  • nibyo afrika ubu yose imeze nki tegekwa na Abazungu nta kuntu umuntu ya guhunga ngo umusange naho yahungiye ngo umwicire aho yahungiye ibyo na agasuzuguro kabi cyane .Minisitiri w’Urwanda nta mategeko bagenderaho ? none se Urwanda nirwo rukurikiza amategeko ?

  • Ntabwo SA ari igihugu cyiza kuko haba urugomo cyane n’ubwicanyi. Buriya bashobora no kwirukana abanyarwanda babayo bakabambura utwabo nkuko mu myaka ishize birukanye abanyazimbabwe na abanyamozambike.Muribuka basahura bakanatwika amaduka yabo?Abanyarwanda bariyo bitonde kiriya si igihugu. Mushikiwabo ndakwemeye uzi kwisobanura no gusubiza ababaza ubusa.

  • Ubundi bavugango ugusuriye ntumusurire akitwa ikibura ……. rero muntu ushobora gusuzugura Rwanda nabanyarwanda ngo azabicyire never eeeh. Asyiiiiiiii we urabona SA iradutokora mu jisho!!!!!

  • Sha ngirango Tharcisse aragusobanuriye bihagije niba wumva wumve, kuko nange ntabisobanuro birenze ibyo. Hari akantu gato umuntu yakwibaza kuri SA ese niba bariya ba diplomats bacu baragaragaye muri iriya gikorwa cy’ubugizi bwanabi kuki batabashyikirije ubutabera ngo babazwe icyo cyaho?

    • Amategeko agenga abadiplomates ateganya ko iyo bakoze amakosa mu gihugu barimo basubizwa mu gihugu cyabo. Kubera ko baba bafite icyo bita DIPLOMATIC iMMUNITY, Iigihe bakoze amakosa ntabwo igihugu barimo cyapfa kubafata ngo kibashikirize ubucamanza.

Comments are closed.

en_USEnglish