Digiqole ad

Afurika yadufasha kugarura ubwigenge Abanyapalestine bambuwe na Israel – Mahmoud Abbas

 Afurika yadufasha kugarura ubwigenge Abanyapalestine bambuwe na Israel – Mahmoud Abbas

Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas i Kigali.

Kigali – Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yasimiye Perezida Paul Kagame aho agejeje u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse asaba Afurika gushyigikira imigambi yose yagarura amahoro mu burasirazuba bwo hagati, bisaba ko Israel irekura ubutaka ngo yambuye Palestine.

Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas i Kigali.
Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas i Kigali.

Ni mu ijambo yavugiye imbere y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abaminisitiri, abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro banyuranye bitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU Summit) iteraniye I Kigali kugera kuri uyu wa mbere.

Perezida Mahmoud Abbas yavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Kigali, akibonera aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, yashimiye cyane Perezida Kagame wabigizemo uruhare.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Kagame ku mbaraga n’ubuhanga byatumye ageza ku mahoro, umutekano na Demokarasi muri iki gihugu gitekanye.”

Abbas yavuze ko kuba yaratumiwe i Kigali mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ngo ni ikimenyetso cy’umubano mwiza w’amateka hagati ya Afurika na Palestine, kandi ngo yizeye ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uzakomeza gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu Palestine kugera ibonye ubwigenge n’ubusugire.

Ati “Umugabane wanyu, abayobozi beza, abagabo n’abagore mushobora kudushyigikira tukarangiza ikibazo kimaze imyaka 68 y’umubabaro,… hari Miliyoni esheshatu z’Abanyapalestine bari mu buhungiro,…n’imyaka 48 Israel imaze yaratwaye ubutaka Palestine.”

Yavuze ko Afurika iri hamwe ikomeye cyane ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga ku buryo ishobora gukora byinshi mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwo hagati. Yunga murya Robert Mugabe, asaba ko Afurika yahabwa umwanya uhoraho mu kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Mahmoud Abbas yavuze ko hari akarengane gakomeye k’Abanyapalkestine ariko Isi yirengagiza kubera Israel; Gusa ngo Palestine yifuza kwimakaza amahoro hagati yayo n’abaturanyi babo Israel, binyuze mu nzira z’amahoro zishingiye ku myanzuro n’amahame mpuzamahanga, no gushyira mu bikorwa gahunda zose zatuma Palestine na Israel bibana mu mahoro.

Ati “Ibi ariko ntibyagerwaho mu gihe Israel igifite ubutaka bwa Palestine yigaruriye kuva 1967, burimo n’umujyi wa Yerusalemu.”

Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas ageza ijambo ku bayobozi ba Afurika.
Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas ageza ijambo ku bayobozi ba Afurika.

Avuga ko Abanyapalestine batuye mu bice Israel yafashe bakorerwa ubugome bukabije, ndetse ikaba igerageza kugusha ubukungu n’igihugu cya Palestine cyose muri rusange.

Abba sati “Israel yitwara nk’imbaraga ziri hejuru y’amategeko mpuzamahanga,…ikiye guhagarika kubaka inkuta zitandukanya abaturage, igahagarika kwangiza ahantu hatagatifu ku Bakrisitu n’Abislamu.”

Mahmoud Abbas ashimira ko hari ibyagiye bikorw “efforts” biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo akarere ibihugu byombi bibone amahoro ariko ngo ntacyo byatanze.

Ati “Umuryango mpuzamahanga nanone wananiwe kuzuza inshingano zawo zo kugarura amahoro.”

Mahmoud Abbas yasabye Afurika gushyigikira umugambi mushya w’Ubufaransa wo gutegura inama mpuzamahanga ku mahoro (International peace conference) yashyiraho uburyo bushya bw’ibiganiro, kugira ngo abaturage ba Palestine bongere kubona ubwisanzure.

Ati “Twizeye ko Afurika izashyigikira umugambi w’Ubufaransa mu rwego rwo kurangiza burundu aya makimbirane, no gukuraho inzitwazo zose z’ubuhezanguni n’iterabwoba, turahamagarira amahoro buri umwe wese nta mwihariko.”

Perezida wa Palestine yavuze ko bifuza amahoro muri Gaza bakongera kuyubaka no kugarurira icyizere Abanyapalestine bafashwe bugwate na Israel, ndetse bagategura n’amatora ya Perezida n’abashingamategeko.

Yizeza kandi Afurika gukomeza gufatanya nayo muri byose, harimo gahunda z’Iterambere Afurika ifite, no kurwanya iterabwoba n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kuyogoza Isi, n’umugabane wa Afurika by’umwihariko.

Mahmoud Abbas yasabye Afurika gushyigira imigambi yatuma Abanyapalestine bongera kubona ubwigenge n'ubwisanzure.
Mahmoud Abbas yasabye Afurika gushyigira imigambi yatuma Abanyapalestine bongera kubona ubwigenge n’ubwisanzure.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • none ibyananiwe n,ibyo bihugu y,avuze hejuru, Afrika niyo yabikemura, kandi ibyo bihugu by,ananiwe aribyo binatunze afrika, ni nko gusaba umwana gukemura ikibazo cy,ananiye se. haaaaaa

    • AHUBWO YAGIZE UBUTWARI BWO KUTAVIRAMO AHO ASIGA “ARIKOCOYE” !
      BRAVO ABBAS.

  • uyu se iterambere avuga nirihe usibye kurega Israel ?

  • Murababaje mwa Bantu Mwe..
    Mbega akarengane ….

  • uyumugabo rero ndumva ataje kutwunganira mubitekerezo byazamura africa ahubwo yaje kwishakira inyungu zamatiku afitanye na israel. kandi niba agitekereza amahohoro azaturuka mubufaransa aragowe. ntakiza ubufaransa bwagenera africa keretse kuyihoza mumakimbirane ashingiye kumoko, guhirika ubutegetsi, kwiba umutungo kamere wafurika, no kuduhoza mubukoroni butaziguye cyangwa buziguye. nge ndabona bakoze ikosa ryo kugutumira muriyi nama kuko ntacyo wayigejejeho cyungura afurika.

  • Iki nikimwe mubikorwa bihanitse OUA yagezeho, kuvuganira abanya palestina batsikamiwe na leta ya Israeli ibifashijwemo na USA.Tukaba tubishimira uwali perezida wa Tuniziya Mr Bourgiba.

  • Africa yafasha Palestina gutakamba gusa.

  • niyihangane kuko bose ntanyirayo ,isiraheli ni iy abirabura aba bazungu nibo barwanyije abirabura b abaheburayo bituma bahungira mu bindi bihugu bya Afrika,nyuma abarabu nabo barahigarurira nkuko Afrika ya ruguru yigaruriwe nabo,ikindi isiraheli iri ku mugabane wa Africa iri kuri plateau tectonic ya Africa muri north east,ababyirengagiza bigiza nkana ngo biyitirire amateka Imana yagiranye n abirabura

  • Ahahaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!
    Abbas arashaka gusaba Afrika kuyishyigira kwambura israel umujyi wa Yelusalemu ?!!!!!!!
    Afrika wagorwa koko! Ubwo se uwo mutwaro Afrika yawitura? Ubwo kandi abanyafrika baramwemereye! Ibyo ntishoboka ahubwo nibarekerere Israel imbago zayo zose bahawe n’Imana ibakuye mu gihugu cya Egiputa,ari ho hagize igihugu cy’amata n’ubuki ubwo bari bayobowe na Mose bambutse inyanja itukura, ariko bakakinjiramo bayobowe na Yozuwe(Yosuwa). Ahubwo umunyafrika uzahirahira kubikomotozaho azamenye ko agiye guhangana n’Iyambukije abisirayeli inyanja itukura n’amaguru iciye inzira mu nyanja, abanyegiputa bashaka kubakurikirana bakyishiriramo abandi biyambukiye ikabajyana aho ngaho Palestine yigaruriye Abayahudi basumbirijwe n’ibyago. Iyo Mana ntaho yagiye kandi ikomeza amasezerano yayo , si nk’abantu.
    Nacishe make bagumane aho bafite batazabura n’aho baririraga. Uzakinisha bene Yakobo wakiranije Imana “akayitsinda” bigatuma imwita Israel, abahungu n’abakobwa be wabanesha ute bakizeye iyo Mana yabo (Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo). Umwana w’ishyari ntiyaragwa iby’umwana w’isezerano akiriho ! Amateka y’abantu umuntu yabasha kuyahindura mu kinyoma akemeza benshi ariko amateka y’imirimo y’Imana ya Israel(ubwoko yitoranirije) ntiwayahindura uko ushatse ngo bikugendere neza igihe cyose. Palestine ndayigira Inama yo kuyoboka Imana ya Israel ariko cyane cyane bakemera ko Yesu ababatura (uwo abanyepalestina bagize intumwa y’Imana nk’izindi bakirengagiza ko ari we nzira n’ukuri n’ubugingo(ni nawe utanga amahoro y’ukuri)nibamwemera azabunga na Israel bajye babona amahoroarambye(dore ko bavuka no kuri sekuruza umwe ari we Aburahamu). Naho ubundi Abbas arasaba Afrika ibyo itashobora uretse amagambo gusa bakoresha agatambuka ntacyo akoze. Afrika nibanze ikemure ibibazo bya Sudani zombi n’ibya Sudan y’epfo, niba bishobotse ibya Israel ibirebeho nyuma!Ariko umwanzuro uzasaba kurwanya Israel wo bazirinde kuwujyamo cg kuwinjizamo abana ba Afrika kuko bawushiriramo.

    • imbago zayo se wowe urazizi??!!! naho ibyo kuvuga ko Imana ibarebera cg ko ari ubwoko bw’Imana ibyo byo ni ukwibeshya. Ndakumenyesha ko Israel idafite igihugu nka America kiyishyigikiye muri byose nayo yaba ari igihugu nkikindi kdi mukuri abanyaisrael babayeho mu bwoba aho bahora bumva ko bari mu ntambara. iyo rero mubagerekaho ko bo ari ibiremwa bidasanzwe muransetsa.nabo bava amaraso nkabandi bose. mbabazwa nukuntu abantu bashyigikira akarengane gakorerwa abanyapalestina hitwajwe ngo ni ubwoko bw’Imana.Ngo murasenga nzaba mbarirwa.

    • abbas ntacyo bamufasha aka kanya ariko ibintu byose mujye mubitega igihe. Ampire zose zabayeho kwisi zarenganyije bamwe zimakaza abandi ariko amaherezo zagiye zirangira. Kariya karengane abanya Palestina bagirirwa amahanga arebera ntabwo uyu munsi mwakwiyumvisha ko kazagira iherezo. Ariko bizaba kuko ntabwo ikibi kizahoraho. Urugero rwa hafi nuko abazungu bo muri Africa yepfo batigeze bumva ko politic yabo ya Apartheid yazarangira. Ariko byarabaye ubu tubibara nk’amateka. Gusa yaba abanyafrica mwita ko turi abanyantegenke dutinyutse tukabirwanya mumagambo gusa, ntakibazo gahoro gahoro nirwo rugendo. ikibabaje nuko ayobozi ari kubwira abenshi muri bo nabo bimakaje akarengane mubihugu bayoboye. Bivuga ngo yahungiye ubwayi mukigunda.

    • Uzajye kwiga neza amateka niba ari uko aba pasteur bakwigisha. Aba israel uri kuvuga wigeze wumva ko mose yabagejeje iyo bajyaga? Imana ntigira ubwoko mon frere. Iyo ni lavage du cerveau babakorera. Uzashake kuri youtube urebe akarengane abanyapakestine bakorerwa ntiwazingera kuvuga nonsense. Israel ishigikiwe na america na bamwe muri union europeen ariko umenye ki hari ibihugu biri kuzamuka mubukungu nka turquie kandi israel iyifitiye ubwoba cyane. Bazige kubana neza n abandi kuko ibihe biha ibindi n.abazungu africa yepfo bacishije make.

  • Basenga basenga iki ko ari ubujiji bapakirwamo n’ababasaruramo amafaranga bababeshya ko ngo Imana igira ubwoko! ubuhe bwoko?! Mwasigaye inyuma nk’imirizo! Njye ntangazwa nuko mu Rwanda nta gaciro baha abanyepalestina. Cyera isiraheri yari yarakomanyirijwe n’u Rwanda kubera ubwicanyi bwakorerwaga abanyepalestina. ni kimwe na Burkina fasso. ndetse n’ubutegetsi bwa gashakabuhake bwo muri afurika y’epfo. ndibuka ko kuva aho Blaise Compaore ahirikiye Thomas Sankara akanamwivugana kandi bari inshuti, u Rwanda(rwa mbere y’indege…)rwacanye umubano n’ubutegetsi bushya. Kimwe na Isiraheri na Afurika y’epfo yari iya ba gashakabuhacye. U Rwanda rwa none rwo ntawe rutagirana nawe umubano igihe cyose hari icyo rumucaho kabone niyo rutaba rwemera politiki ye! iryo niryo hame rya capitalisme!

    • @Simbi urumuntu usobanutse niduhura nzakugulira Mitsingi 2. Ndibuka Compaoré yica/yicisha Intwari Sankara nari muri segonderi.U Rwanda rwifatanyije n’amahanga akababaro ko kubura iyo ntwari, nkaba ngishimira uwahoze ari perezida wa Gabon Omar Bongo.Wateye hejuru ndetse akihaniza Compaoré kudakora kumuryango wa Sankara icyo gihe Gabon abanyeshuli bamanutse nomumihanda bamagana iyo nkozi yibibi.Bongo yahise avana umuryango wa Sankara Wagadougu awugeza Libreville.

  • No comments

  • President Mahmoud Abbas ihangane, naho ubundi gusaba Africa kugufasha byo rwose ninko guhungira uburwayi mukigunda, wenda iyo ubasaba kujya baguha amabuye y’agaciro wenda byo byashoboka kuko muri Africa ikitabuze nicyo.

    Israel ikomeje kuzonga Palestine kubera UK na USA biyiri inyuma, kandi aha Africa ntiyakwirirwa igira icyo ivuga kuko USA na UK nibo bakoresha bakuru muri iyi si ya none, reba President Putin ibyo bari kumukora kandi Russia ari ndatsimburwa ariko barimo kuyigamburuza bayigaraguza agati.

    Palestine mukomeze kwihangana, musenge Imana yonyine niyo izabakura hejuru Israel naho ubundi abo musaba ubufasha nabo ntacyo bishoboreye nabo nabo gufashwa.

Comments are closed.

en_USEnglish