Digiqole ad

Africa ikwiye kwerekana ko atari abantu bibagirwa ibyo bumvikanye gukora – Kagame

 Africa ikwiye kwerekana ko atari abantu bibagirwa ibyo bumvikanye gukora – Kagame

Kuri iki cyumweru, mu biganiro byavugiwe mu nama ngishwanama ku mpinduka zikenewe mu Muryango wa Africa yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame wabyitabiriye yavuze ko impinduka ziri kuba zigamije kugabanya ikiguzi cy’uko Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) wakoraga, ndetse asaba Africa guhinyuza amahanga ayifata nk’abantu bibagirwa ibyo bumvikanyeho, ubundi bakicamo ibice.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yateguje Africa ko hari ubwo inkunga zose z’amahanga zizahagarara igasabwa kwishakamo ibisubizo

Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Africa na ba Ambassaderi bahagarariye ibihugu bya Africa muri AU,  yari iyobowe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yafunguwe na Perezida Paul Kagame  ndetse anatangamo ibitekerezo ku biganiro bimwe na bimwe.

Iyi nama yigaga ku myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’Abakuru b’Ibihugu bya Africa mu mwaka ushize, n’ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka zikenewe muri AU kugira ngo ibintu birusheho gukorwa neza, by’umwihariko Africa kuba yakwishakamo amafaranga yose yo gutuma AU ikora ibikorwa byayo.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rifungura iyi nama yabanje gushimira ibihugu bya Africa byose byagaragaje ubushake bwo kwitabira, anashimira abari mu nama kuko ngo hari ubwo inama nyinshi muri Africa zaburaga abazijyamo bangana n’abaje mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Africa yose igomba gukora ibikorwa by’umuryango wa AU kuko bibareba bose. Ko nubwo inama yize ku bibazo bigihari ariko ari n’akanya ko gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu n’impinduka Komite ayoboye yagaragaje ko zikenewe muri AU zikanafatwaho umwanzuro.

Yatanze ingero ebyiri ku Rwanda, avuga ko ibyo amahanga arushimira rwagezeho bituruka ku gukora cyane no gukorera hamwe.

Ati “Kugira imyumvire yo kwicara dutegereje inkunga byatuviragamo kutabyaza umusaruro uburyo dufite haba umutungo uri mu butaka no mu bantu, nyuma twabonye ko uburyo dufite buhagije ngo dutangire gukora.”

Avuga ko ibi byatumye u Rwanda ruva mu byo gutegereza gufashwa (dependency) rujya mu byo gufata ibintu mu ntoki zarwo (ownership), ruva ku kuvuga ngo ntitwashora, rujya kuri twabishobora.

Kagame yavuze ko umusanzu wa 0,2% ku misoro yinjizwa n’ibihugu bya Africa biturutse ku gusoresha ibitumizwa mu mahanga (imports), nuramuka utanzwe muri AU kugira ngo ibashe gukora gahunda zayo, bizafasha kwigira no kureka gutegereza akimuhana, dore ko AU 80% by’amafaranga ikoresha ava mu nkunga zo hanze ya Africa.

Yagize ati “Ni igihe cyo gukora ibikorwa byacu ubwacu nk’abikorera kuko ni ibyacu. Ni igihe cyo gufata ibintu nk’ibyacu kandi tukabikora neza, niba hari ikintu umwe yishe si urwitwazo ku bandi rwo kuvuga ngo ibyo byabananiye ngiye kubyikorera.”

Yasabye ko Africa ikorera mu bwuzuzanye bw’inzego kandi igaharanira kugira ijambo rimwe.

Yavuze ko buri kintu gikorwa kigira ikiguzi cyacyo, ariko ngo akurikije uko AU yakoraga n’uko izakora hagendewe ku mpinduka zatanzwe, ibihendutse ngo ni imikorere mishya iri inozwa.

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kugaragaza ikinyuranyo ugendeye ku buryo abantu bamwe babafata.

Ati “Hari abavuga ko Abanyafurika bazaba babyibagiwe, bazaba basubiranyemo, ni ko bavuga. Ku neza y’abaturage bacu tugomba kugaragaza impinduka. Twakoze impinduka ntituzasubira inyuma kubera ikiguzi ahubwo turakomeza amavugurura kugira ngo bizorohere buri wese.”

Yibukije abari mu nama ko abiyita ‘Partners’ ba Africa kandi atari bo (ngo partners bivuga ko abantu bangana bakumvikana), ko nyuma usanga ari bo ‘Masters’ (bashaka gufata imyanzuro), mu minsi iri imbere bazaba bahagaritse burundu inkunga kuri Africa kubera impamvu zitandukanye, bityo ko Africa igomba kwishakamo uburyo n’ibisubizo.

Muri iyi nama havugiwemo impinduka zikenewe, harimo kuba Africa yunze Ubumwe yakwihaza mu ngengo y’imari 100% bikagabanya ba gashakabuhake bashaka gukoresha uyu muryango mu nyungu zabo, kuba Africa yajya ijya mu nama ifite ijambo rimwe bose bahuriyeho.

Havuzwemo kandi guha umwanya urubyiruko muri AU no kurushakira imirimo, kugeza ibikorwa bya AU ku batuye Africa bose kugira ngo babyiyumvemo, kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Africa no gukoresha cyane imiryango y’ubucuruzi cyangwa iya politiki (regional and sub-regional organizations) mu bikorwa na AU.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union, AU), Moussa Faki Mahamat
Perezida Kagame yavuze ijambo rifungura inama anayitangamo ibitekerezo mu biganiro yitabiriye

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Wa mugabo we se urababwira barumva? Barabisiga muri icyo cyumba nk’uko ubyivugira! Africa turarwaye, sinzi uko byatugendekeye kabisa kuko ibintu bidufitiye inyungu (gukorera hamwe, guhahirana, koroshya ingendo hagati y’ibihugu, kuvuga ijambo rimwe imbere y’abadukandamiza mu bucuruzi, …)nibyo tudaha agaciro. Umuryango ubeshejweho na 80% by’imfashanyo koko wakora ute? N’abajya mu nama Addis bashaka ko amatike yishyurwa na EU!!!!

  • Ibyinshi mu bihugu bya Afrika bifite ubuyobozi bubi kandi bushaje. Abayobozi b’ibihugu 21 kuri 54 barengeje imyaka 70.
    Barindwi bamaze ku butegetsi imyaka irenga 30:
    1)Teodoro Obiang Nguema wa Guinée-Équatoriale utegetse imyaka 38 kuko yafashe ubutegetsi tariki ya 3 Kanama 1979.
    2) José Edouardo Dos Santos wa Angola watangiye gutegeka tariki 21 Nzeri 1979.
    3) Hataho Robert Mugabe utegetse imyaka 36,
    4)Paul Biya wa Cameroun (imyaka 34)
    5)(Denis Sassou-Nguesso wa Congo (32,
    6)Yoweri Museveni wa Uganda (31)
    6)n’Umwami Mswati III wa Swaziland (imyaka 30 n’amezi).

    Ku bamaze ku butegetsi imyaka irenga 20, twavuga
    1)Omar el-Béchir wa Sudani, utegeka kuva muri 989 (imyaka 28).
    2)Akurikiwe na Prezida wa Tchad Idriss Deby Itno, umaze ku butegetsi imyaka 26 ans.
    3)Issayas Afewerki wa Erythreya ategeka kuva muri 1993 (imyaka 23).

    Bafite aho babica, kuko nka Empereur Haïlé Sélassié yahiritswe ku butegetsi abumazeho imyaka 44. Mouammar Kadhafi yari ategetse 42, ubwo yicwaga tariki 20 Ukwakira 2011. Naho Omar Bongo Ondimba wa Gabon yapfuye muri Kamena 2009 ategetse imyaka 41. Bene aba bantu gutegereza ko bazana impinduka muri Afrika, ni uguta igihe rwose. Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.

    • Naba nawe uvuga ibintu bifite facts! Ndi kumwe nawe rwose; aba bantu bashaje gutya uretse guhoza abaturage ku nkeke ngo nibo bazanye za independance nta kintu gishya kijyanye n’isi ya none bashobora kugeza ku bihugu byabo. Icyabo ni ukubaka utuzu twa familles zabo ubundi bagasahura bajyana mu bihugu byabakolonije.

    • NB; Hari ikintu mbona kirengagizwa mu gusobanura Context ya Africa (reka mbyite impamvu Socio-politico-historico-geo-strategico-cultural); Ukugumaho k’Umuntu 1 cg Family ye gushobora gutuma igihugu cyose gitekana cg kigasenyuka muri Africa! Reba Bouteflika urembye akayobora Algeria, Kabila Jr wasimbuye Kabila Sr, Mu7 i Bugande etc. Ntabwo rwose twakwigana Europe cg North America ngo bikunde. Ubundi ibihugu bya Africa byari biberewe no kuyoborwa n’ubutegetsi bwa gisirikari bukunda igihugu (abasirikari bakunda igihugu ntibiba, ntibahunga,…) ibya demokarasi bikazaza nyuma buhoro buhoro.
      Abeperezida bo muri Africa ikibazo jye mbona bafite uyu munsi ni ukuyobora abaturage biganjemo urubyiruko rufite imitekerereze n’amatwara mva-burayi bitewe no guca muri education systems mva-burayi.

  • Nkuko nyakubahwa President Kagame wacu abivuga gukorerahamwe nkabatuye umugabanumwe dusagiye ibibazo bimwe inama twahanye yakagobye gusohora tutitaye kubufasha duhabwa nakwibaza nti kwimitugo kamere myinshi nyagasani yayiduha tukaba twarize haburiki NGO dukomere? ese kwisuzugura kwacu kuzageza ryari? ibyo twize se byo bitumariyiki? umuntu aretse kwikunda kwikunda ngo yitekereze ho wenyine yarangiza amashuriye akagaruka mugihuguke agafatanya nabandi tugahuza ubumenyi twakomera kuburyo indi migabane itwibazaho murakoze

    • Byaba ari byiza!
      Gusa buriya ngo the West/l’Occident ntizigera n’umunsi numwe yemera guhinduka isoko (market) rya Africa (cyane ko tugifite raw materials mu butaka bwacu). NEVER, EVER.
      Byonyine amadeni y’amafranga Africa ibarimo birashoboka ko n’ubuvivi bw’ubuvivure bwacu buzavuka kuyishyura bitararangira.
      (isomo; aho guhangana nabo, twagombye kubacira bugufi, tugakorana, tukabigiraho, tukazabaca mu rihumye igihe kigeze…)

  • ZX ndakumva but kumbwanjye ndabona igihe ari iki?kuko kera ntanumuntu washoboraga kubona ko The West contry batunzwe nibyo bakura iwacu ndetse akaba aribyo bibakiza twe tukaguma mubukene bwa karande.ariko ubu Abanyafrika biganjemo urubyiruko siko bakibibona.None ko tubibona dukomeze twitware nkakera aho aabakuru nabato ntanakimwe babonaga? Ninzira ndende ariko ingomba gutangira Ubungubu.

  • Ariko ubundi ko baca umugani ngo ijya kurisha ihera kurugo, aba bayobozi bacu mbere yo kujya gucyemura ibibazo by’Africa, twabanje tugakemura ibiri hano mu Rwanda kandi ko ari byinshi cyane?? Ibibazo by’inzara nzaramba, ubutaka n’amasambu, ibibazo mubuvuzi, ubushomeri mu rubyiruko, ireme ry’uburezi n’ibindi byinshi, noneho byamara gukemuka neza ibintu bibaye umudendezo, tukaboneraho kureba iby’Afrika?. Kuva iriya conveshoni yakubakwa ntabayobozi tukigira mu Rwanda. Nabonye barahindutse abayobozi ba Africa. Kandi kugeza nanubu umusaruro uva muri ziriya ngirwa nama ntawo mbona rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish