Digiqole ad

Afghanistan: Umugore yishwe azira ko yabyaye umukobwa

Mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afghanistan, umugore afungiye kuba akekwaho kwica umukazana we kuko yibarutse bwa gatatu umwana w’umukobwa.

Umugabo w’umugore wishwe, ni indwanyi mu mutwe  wigometse aho hafi mu butayu, nawe akaba ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umugore we n’ubwo ngo yahise ahunga.

Wali Hazrata ushinjwa kwica umukazana we afatanyije n'umuhungu we/photo alarabiya.net
Wali Hazrata ushinjwa kwica umukazana we afatanyije n'umuhungu we/photo alarabiya.net

Iyicwa ry’uyu mugore ryabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu ntara ya Kunduz. Nyakwigendera akaba yarishwe nyuma y’amezi abiri gusa abyaye uwo mwana yazize. Umwana we akaba ari amahoro.

Kwibaruka umukobwa muri Afghanistan ngo bisanzwe ari ikibazo ku muryango, nyamara ngo iyo ari umuhungu impundu zabo barazivuza.

Abagore baho bahura n’ibibazo iyo babyaye abakobwa. Gusa icyo kubica cyo ngo ntabwo cyari gisanzwe, nubwo bahohoterwaga cyane, mu magambo cyangwa bakanakubitwa bidakomeye.

Umwaka ushize, hamamaye Video y’umukobwa wo muri Afghanistan warongowe ku myaka 15 gusa, yakomerekejwe bikomeye nyuma yo gukingiranwa n’umugabo we akamukorera iyica rubozo.

Habib Sufi, umupolisi muri kariya gace yabwiye  alarabiya.net dukesha iyi nkuru ko umugabo w’uyu mugore na nyirabukwe bamunize kugeza apfuye, bamuziza ko yibarutse umukobwa mu mezi abiri ashize. Ngo bari barabanje kujya bamuhohotera mu magambo cyane.

Uyu mupolisi yabwiye alarabiya.net  ko nyirabukwe wa nyakwigendera yaboshye amaguru y’uyu mugore muto (w’imyaka 22) maze umugabo we akamuniga mpaka apfuye. Wali Hazrata nyirabukwe wa nyakwigendera akaba ari mu maboko ya Police.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuze ko uyu mugore yakundaga gusaba umugabo we ko yareka kujya kurwana mu butayu, akaguma mu rugo, ngo yari umukobwa utuje cyane.

Bene aba barwanyi bo mu butayu ngo ni abanyamafuti akomeye, kenshi bashinjwa guhohotera abagore babo, gutwara utwabandi n’andi mabi menshi.

Kugeza ubu, nyirabukwe wa nyakwigendera ufunze ngo ntacyo aratangaza kubyo ashinjwa.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko injiji ntaho zitaba!kwica umubyeyi ngo niko yabyaye umukobwa nkaho ariwe uhitamo umwana agomba kubyara!

  • Injiji ziba nyinshi pe, ubwo se barinda bica umugore niwe utanga igitsina cy’umwana? ko igitsina gitangwa ni umugabo, bibaye aribyo guhana bahana umugabo, ariko nta n’umwe ukwiye kubizira byose bigenwa n’Imana! ibyo ni ubugome buvanze n’ubujiji, bakwiye amahugurwa.

  • bazaze mu rwanda tubahe amasomo! Inyumba kenyera tujyende tubabwire!
    Buriya se uriya mukecuru iyo areka nawe bakamwica ko yavutse ari umukobwa: N’injiji zujuje ibyangombwa!

  • Urwanda tuzajya dushima Imana kandi ubwo GBV Desk ya police yacu izakwira isi yose da, ngaho nawe ngo umugore ntavuga nibatabare.

  • imyumvire we!!!

  • Yewe Imana ibabarire!!!! ariko Mana …..

  • Bafite ubujiji bwabaranze bakwiye ingando, ese ubwo bakomeje kubyara gusa abahungu, bazi ko bazakura abakobwa he bazajya babyarana nibakomeza iyo mico yabo mibi yo kuvangura igitsina. Bakwiye umuntu uzshinzwe imyumvure kuko n’ikibazo cy’imyunvure!!!

  • bazabaze abanyarwanda twe twajijutse kera twita amazina meza nka bazubagira, barakagwira nandi namwe muzi kuvangura kuriya ni ubujiji bubi umumaro abahungu bagira abakobwa bawukuba inshuro 2 mbega injijiiiiiiiiii

  • aho kubica bajye babaha 24/24 maze babategere iza mu rwanda maze turebe ko abo bantu beza baba ibirumbo mbega akaga bahura nako mbega mbega ni akumiro

  • birababaje ni iyica rubozo ubwose bo babyawe nabande? babatwoherereze tubarerane nabarumuna bacu.

  • Imana izabahonda mubigira ibikino…….ubwose imana yabaremye muba mubona ari injiji ??? harya uwo mucecuru iyo nyina atamubyara aba ariho ,nyina se ntiyavutse ari UMUKOBWA??? ,wese nti yavutsse ari umukobwa ?? murabikora ikabihorera mukagirango ihwanye namwe ariko kumunsi w’urubanze muzabona ishyano ……

  • AMARASO YURIYA MUBYEYI IMANA IZAYABABAZE.NAMARIRA YA KIRIYA KIBONDO KUBUZE AMASHEREKA KIKIRI GITO IMANA IZABIBABAZE

    KD IMWAKIRE MU BAYO
    NTAKINDI

  • Isi igeze mumanga cad mumarembera,bantu b’
    Immana amasengesho menshi,amagambo make
    kuko satani ajya ashaka kutwitiranya,cyane
    iyo tuvugavuga nkabo bajya bibesha bakagi
    rango turi nkabo,ngo nibatunanira tuzabavume,abatunaniye tujye duhirika mumanga bagende bategereze gucibwaho iteka
    Ariko cyane cyane tubasengere kuko Yesu arabakunda.Yarabapfiriye you know.Kandi na
    twe twihane ibyaha twivuye inyuma ntacyaha gito ni kinini.

  • abasenga musenge mushyize ho umwete kugirango tuzagire iherezo ryiza nah ubundi ibyanditswe byamaze gusohora.thanks

Comments are closed.

en_USEnglish