Digiqole ad

AERG-Amafaranga agenerwa imishinga y’urubyiruko aracyari make

Urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu makaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “AERG” rwasoje amahugurwa rwari rumazemo amezi atandatu, abakoze imishinga myiza batatu bagomba gusaranganya amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5) y’impano kugira ngo imishinga yabo itangire.

Umuyobozi wa AERG Rukundo Constatin, abwira abanyeshuri guhanga umurimo

Umuyobozi wa AERG Rukundo Constatin, abwira abanyeshuri guhanga umurimo

Igikorwa cyo gusoza iyi gahunda cyakorewe ahakorera Solace Ministries ku Kacyiru kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama.

Urubyiruko rw’abanyeshuri 150 baturutse mu bigo bya Kaminuza n’amashuri makuru 10 mu mujyi wa Kigali, nibo babonye ubumenyi mugutegura imishinga ibyara inyungu no kwihangira umurimo.

Rukundo Constantin uyobora umuryango AERG asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yose rubona.

Yagize ati “Nta babyeyi dufite nta n’undi uturebera. Ni twebwe ubwacu tugoma kwimenya, tugomba kubyaza umusaruro amahirwe tubana.”

Uretse kuba urubyiruko rusabwa kubyaza umusaruro amahirwe make rubona, hari ikibazo cya benshi muri rwo bafite imishinga ishobora kuba myiza ariko ikabura amafaranga yo kuyishyigikira.

Constatin uyobora AERG muri iki gihe avuga ko bafitanye amasezerano n’ikigo COJAD kibafasha gutanga ingwate ku mishinga y’urubyiruko ariko kandi nticyashoboka kwishingira imishinga yose, aha leta na FARG bagasabwa gukora ubuvugize mu bindi bigo.

Umuyobozi wa AERG ati “Kubona ingwate ni amahirwe ku bana barokotse jenoside n’abarangiza amashuri. Turasaba Leta na FARG kwagura ubuvugizi tukabona n’ibindi bigo bitanga ingwate ku mishinga.”

Nsengiyumva Augustin umwe mu banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi KIE, avuga ko bize byinshi bijyanye no gutegura imishinga.

Umushinga JAVANET wa Nsengiyumva ugamije gufasha abanyeshuri kubona aho bafotoza inyandiko z’amasomo, no kubona Internet ukaba uri mu yagiye mu marushanwa.

Umunyeshuri agomba gusobanura neza umushinga we kugirango utsinde

Umunyeshuri agomba gusobanura neza umushinga we kugirango utsinde

Nkuko Nsengiyumva akomeza abivuga kwigisha urubyiruko imishinga bifite inyungu nyinshi ku rubyiruko.

Yagize ati “Iyi gahunda ifite ikintu kini imariye urubyiruko mu bijyanye no kwigira. Hanze aha birahenze kugira ngo umuntu abone umurimo. Iyi gahunda izafasha abanyeshuri gutinyuka bagashyira mu bikorwa ibyo bize.”

Ku bwe kandi iyi gahunda ni akanya urubyiruko rwiga ahantu hanyuranye ruhura rukungurana ibitekerezo.

Mu gusoza amahugurwa hatoranyijwe imishinga itatu yahize iyindi mu bwiza, bene yo bakazasaranganya amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu.

Mu mishinga yatoranyijwe harimo uw’umunyeshuri wavuze ko azajya acuruza inyama z’ingurube, uw’umunyeshuri wiyemeje kujya abumba amatafari akayagurisha mu bakeneye kubaka, n’uw’umunyeshuri wiyemeje kujya akora imigati akayicuruza.

Umwe mu bahuguwe Munana Bonaventure yegukanye Certifika y’indashyikirwa mukuba yaritwaye neza mu mahugurwa.

Gahunda yo gutanga amahugurwa ku banyamuryango ba AERG yatangiye mu 2012 ikazajya iba buri mwaka ariko ikorerwa i Kigali gusa.

Amahugurwa nk’aya nk’uko bivugwa na Constantin uyobora AERG agomba no kugezwa ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye gusa bari hirya no hino mu gihugu.

Constantin, Leta na FARG bakwiye kongera amafaranga y'inguzanyo agenerwa imishinga

Constantin, Leta na FARG bakwiye kongera amafaranga y’inguzanyo agenerwa imishinga

Bamwe mu bagize akanama gatanga amanota ku mishinga yatanzwe

Bamwe mu bagize akanama gatanga amanota ku mishinga yatanzwe

 

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish