Digiqole ad

Achille Rugema yasigaye wenyine, arongera yubaka ubuzima

Achille Michel Rugema Jenoside yabaye afite imyaka 18, yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe batandatu barimo babiri barererwaga mu rugo iwabo na bane bavukanaga nawe. Bose barabishe asigara wenyine. Nyuma ya Jenoside bigoranye cyane abasha kurenga ahahinda gakomeye, ariga ararangiza, ariyubaka, arashaka, arabyara ubuzima burakomeza….

Achille warokotse wenyine, ubu ni inzobere mu by'ubucuruzi mpuzamahanga
Achille warokotse wenyine, ubu ni inzobere mu by’ubucuruzi mpuzamahanga

Iwabo bari batuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu muryango urimo ababyeyi n’abana barindwi byahoraga ari ibyishimo, ariko ntibyatinze cyane, mbere ya Jenoside Achille yari yarabonye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, byatumaga bahorana ubwoba.

Yibuka ko hari umwana wari inshuti ye witwaga Jabo bashyinguye nyuma y’ubwicanyi bwakorewe mu Bugesera, Jenoside yari itaratangira byeruye. Ati “Dutaha tuvuye kumushyingura twahuye n’abasirikare n’interahamwe hariya hafi ya Nyabarongo bafite mu ntoki imitwe y’abantu bishe bitaga inyenzi. Byari biteye ubwoba”.

Jenoside yabaye arangije amashuri yisumbuye ndetse yaratsindiye gukomeza muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Ntibyashobotse.

Kuko yari umuhungu w’ingimbi, kandi aribo bitwaga cyangwa baregwa gukorana n’‘inyenzi’ ababyeyi be baramuhungishije mbere gato ya Jenoside, yerekaza i Nairobi aho yari asanze bamwe mu bo mu muryango we. Nyuma indege ya Habyarimana yarahanuwe ubwicanyi bweruye buratangira.

Indege ya Habyarimana imaze kuraswa Rugema yashatse kugaruka kureba umuryango we, agarurirwa ku kibuga cy’indege i Nairobi aho bamubwiye ko nta rugendo rugana mu Rwanda kubera ko Perezida yishwe.

Ati “Ndibuka ko aho  muri Famille i Nairobi bumvise ibyo kuraswa kw’indege ya Habyarimana hari n’abari batangiye kwishima bazi ko Inkotanyi zafashe ubutegetsi bagiye gutaha, ariko njye nari nzi ibyo nasize i Kigali, numvise ko hagiye kuba ikintu gikomeye.”

Ababyeyi be, abavandimwe be na benshi cyane mu bo mu muryango mugari iwabo ku Kibuye bose barishwe, yabashije gushyingura maman we n’abavandimwe bane muri batandatu yari yarasize mu Rwanda.

Abandi ntabwo tuzi aho bari kugeza ubu, ababishe ntawushaka kuvuga. Hari barumuna banjye babiri bavuga (abari batuye aho) ngo biciwe muri IFAK, abandi bakavuga ngo ntabwo ariho babiciye (muri IFAK) barabasohoye babajyana kubicira ahandi…gutyo, ntabwo bashaka kuvuga.” Achille.

Jenoside irangiye yagarutse mu Rwanda, byari bikomeye cyane. Gusanga nta n’umwe warokotse mubo mu muryango we, byamuteye agahinda no kwiheba bikomeye cyane.

Ati “Namaze imyaka itatu ndi mu ihungabana no kwiheba (depression) bikomeye. Nkakora ibishoboka byose ngo nibagirwe, namaze icyo gihe cyose ntariho mu by’ukuri.”

Inshuti zaramufashije abona umuganga w’umuhanga umuganiriza ku buzima, ndetse nawe abona abandi bana basigaye bonyine bafite n’ibindi bibazo bikomeye cyane kumurusha. Bituma akanguka.

Nyuma yo kubona ko atari we wenyine ibi byabayeho Achille yahindukiriye ubuzima no kwiyubaka akomeza amashuri, agira amahirwe yo kwiga neza akomeza amashuri makuru muri Staffordshire University mu Ubwongereza aho yarangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business).

Achille ubu arikorera, afite kompanyi ye ikora ibijyanye gutumiza no kohereza mu mahanga ibijyanye n’ibiribwa.

Ntabwo yakomeje kubaho wenyine nk’uko yarokotse ahubwo yasigariyeho umuryango we, ubu arubatse afite umugore n’abana batatu b’abahungu.

Jenoside ni amateka akomeye, abasigaye bonyine nkawe aya mateka akomeza kubakurikirana. Abana be bamubaza impamvu bo batagira ba nyirakuru na sekuru nk’uko abandi bana ku ishuri babafite, bikamugora gusobanura bikanamusubiza mu gahinda.

Biragoye, kuko yaba njyewe, yaba n’umugore wanjye nawe ababyeyi be bombi barabishe. Kubisobanurira abana uko bapfuye, ababishe, icyo babahoye….ntabwo byoroshye. Kandi ubwo ni umukuru gusa abandi baracyari bato nabo bazagira igihe cyabo cyo kubibaza. Ntabwo byoroshye” Achille.

Abwira iki abasigaye bonyine nka we?

Achille Rugema avuga ko abakoze Jenoside bifuzaga ko nta mututsi uzongera kubaho yewe no mu nzozi, bifuzaga ko basibangana burundu.

Ati “Uburyo bwonyine bwo gutsinda abayikoze ni ukubaho, tukaba abagabo tugakomera kandi tukabaho neza.

Kuba umuntu yarasigaye wenyine bikwiye kumubera ‘motivation’ yo kubaho no gukora ku buryo butandukanye n’abandi.

Umuntu waciye mu bibazo nk’ibyo twaciyemo ashobora kuba ‘successful’ nubwo bwose afite ayo mateka ateye agahinda. Twasigaye turi bacye ariko dufite imbaraga n’ubwenge dushobora kugera kucyo dushaka kugeraho.

Icyo aharanira ubu ni ukurera abana be bagakura kugeza nabo bashobora kwibeshaho ubwabo. Akifuza cyane kandi gufasha no gufatanya n’abacitse ku icumu kugirango uwarokotse wese abashe kubaho yifashije adasabiriza.

ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Muvandimwe ihabgane rwose kandi uri urugero rwiza kubananeza no kugira inama abandi kuva kera twigana . Gusa Papa Wawe nubwo yigendeye yabaye Intwali kandi ya rwanye intambara ndende arokoka Genocide Maman Wawe nti yabashije kurokoka Ka petit Camarade n’abandi bose Imana izabakire mu bayo Ihabgane mon frère 

  • Komera cyane muvandimwe Achille kandi uhaye urugero rwiza abasigaye nkawe
    Imana ibafashe mu rugendo rurerure rukomeye

  • Komera muvandimwe. Twagwiriwe n’ijuru tugusha ishyano ritagira gihanura mbese ryabara uwariraye ariko ntacyo twabihinduraho ni ukubaho tukaberaho n’abacu. Ibibazo abana bawe bakubaza si wowe wenyine bose bibaza impamvu nta tate na aunt nta ,nta,……. ukabura icyo ubasubiza. Abajenosideri ni abagome gusa

  • Dear brother Achile, komera muvandimwe mwiza. Ibyakubayeho ntibigira uruvugiro, kandi biteye agahinda. Icyakora twe tutabashije kumenya ababyeyi bawe tugira byibuze agatekerezo k’ubupfura bwabo iyo tukubonye. You are truly their image and reflection. Ndagushimira kandi ku nama watanze muri interview yawe to which I agree more. Kurokoka kwawe ni ikimenyetso kidasubirwaho cyo gutsindwa kw’abakoze jenoside kandi kubaho kwawe ni imbaraga za benshi muri twe duhuje amateka y’amarorerwa twakorewe muri jenoside yakorewe abatutsi. Komeza utere imbere kuko the limit is the sky now. Kuba wararokotse wenyine mu muryango munini nk’uwanyu ukaba warabashije kugera aho ugeze bigaragaza ko uzagera kuri byinshi mu gihe kizaza. KOMERA RERO NTURI WENYINE KUKO TURIHO kandi DUKOMEZE DUFATANYE GUHARANIRA KO BATAZAZIMA TWARAROKOTSE.

    • Jye ndashaka numero ye ya telefoni

  • Ikinshimishije nuko wavuyemo umuntu wumugabo courage!!

  • Imana komeze ibane na Achille, he is a good guy

  • Achille ihangane kuko Jenoside yasize itwaye imfura nyinshi. Gusa nanone uvuze ko Papa wawe Imana yamurokoye akanaba Depute ariko nawe akaza kwitaba Imana, wabaye nk’ubyirengagiza. Aho simpemera rwose. Ariko ndakwihanganisha ukomere. 

  • komera! kandi ukomeze ubutwari

    • Komera cyane Muvandimwe! ndumva wowe wari wagize amahirwe atarabashije kugira bose niba wari warokoye Papa wawe. None se niba yarapfuye nyuma ya Jenoside murumva byafatwa ko warokotse wenyine? ntabwo aribyo! mukosore iyi nkuru! kuko nk’urugero nabaha rufatika: umugore warokokanye n’umugabo nyuma  umugabo cg umugore hakagira upfa azize indwara ntabwo yakwitwa incike icyo gihe!!!!!!! kuko incike niyo jenoside yatwaye abana bose n’uwo bashakanye!!!!

      • Komera Achille, mbanje kukwihanganisha ku byago wagize byo kubura Mama wawe na barumuna bawe. Ariko nashaka no kukwibutsa ko waba uri mubagize amahirwe yo kurokora Papa wawe, naho yajye kwitabimana nyuma y’ imyaka cumi numwe Genocide yakorewe abatutsi ishize mu gihugu cya Denmark, aho wagize Imana itagira benshi agusigira karumuna kawe kagahungu naho utakavuga, ahubwo ugahitamo kuvuga ko wasigaye wenyine. Birababaje peee! Nemeranya na Bingwa ko mwakosora iyi nkuru, tukajya tumenya gutandukanya uwasigaye wenyine muri Genocide, nuwagize uwarokora. 

  • Komera Achille, mbanje kukwihanganisha ku byago wagize byo kubura Mama wawe na barumuna bawe. Ariko nashaka no kukwibutsa ko waba uri mubagize amahirwe yo kurokora Papa wawe, naho yajye kwitabimana nyuma y’ imyaka cumi numwe Genocide yakorewe abatutsi ishize mu gihugu cya Denmark, aho wagize Imana itagira benshi agusigira karumuna kawe kagahungu naho utakavuga, ahubwo ugahitamo kuvuga ko wasigaye wenyine. Birababaje peee! Nemeranya na Bingwa ko mwakosora iyi nkuru, tukajya tumenya gutandukanya uwasigaye wenyine muri Genocide, nuwasigaje uwo kubarinkuru.

  • Komera muvandimwe Achille! ni koko maman wawe n’abavandimwe bawe baguye ku Kimihurura munsi y’abasaliziyani aho mwari mutuye.Imana wagize ni ko Papa wawe yaguhungishirije i Nairobi mbere ko Génocide iba. Pole rero , shyiramo ingufu muri iyo businness yawe. Nta bapfira gushira;

  • achille ihangane imana irakuzi iyagusigaje izimpanvu ,nange nasigaye ngenyine ariko ngewe numva nfite igitekerezo nunva duhuye byadufasha tukanegera abandi barokotse batari babasha kwuyakira thx

  • achille ihangane imana irakuzi iyagusigaje izimpanvu ,nange nasigaye ngenyine ariko ngewe numva nfite igitekerezo nunva duhuye byadufasha tukanegera abandi barokotse batari babasha kwuyakira thx 0785712171

  • Reka nkwisekereze, nge babimbajije nababwiye ko ntavutse ahubwo nabajwe mubiti ni kimenyimenyi nkozwe mumbaho nkaba nteranyishije imisumari ubwo nkabwira umukuru nti ngwino ukore ho wumve ubwo nkakoza agatuki ke murukenyerero kuko nari nanutse nti uwo ni umutwe w,urubaho(Cret iliaque) nkongera ngakoza mu nyonga y,itako(hanche or hip joint) nti uwo ni umutwe w’umusumari, ubwo naje kubyuka njya kwihagalika nambaye agakabutura umwana aranshunga numva arasetse ati waratubeshye mbonye amaguru yawe ni nk’ayabantu,ati ahubwo iwanyu na maman wacu bazize jenocide yakorewe abatutsi muri mata,ubwo maman wabo baramubazaga ati ni mubaze so,bati none se muravukana ati nabyo mubibaze so,

Comments are closed.

en_USEnglish