About UMUSEKE – Page 3 – UMUSEKE

Gicumbi: Ingabo za RDF zatashye isoko zubakiye abaturiye umupaka wa

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2019 umunsi Mukuru wo Kwibohora I Gicumbi, ingabo z’igihugu zatashye isoko ryubatswe ku mupaka wa Gatuna, abaturage bakoraga ubucuruzi buciriritse mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Rwankonjo  ntibari bafite ahantu heza bakorera. Ingabo zatekereje gutanga ubufasha, zubakira abaturage isoko bazacururizamo. Nyirangendahimana Clarisse wacururizaga mu isoko ryegereye umupaka, yaganirije n’Umuseke […]Irambuye

Agatsiko k’ingabo ziyoboye Sudan kemeye kurekura imfungwa za politiki

Ibiganiro bihuza ubutegetsi bwa Sudan buyobowe n’agatsiko k’abasirikare n’abahagarariye impande zitavuga rumwe na Leta byasize humvikanywe ko harekurwa imfungwa za politiki. Ibi biganiro byatangiye muri Gicurasi nyuma y’uko habaye ubwumvikane buke ku guhitamo uruhande ruzayobora igihugu nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al Bashir. Umuryango wunze Ubumwe bwa Africa (AU) n’abahuza bo muri Ethiopia biteze ko […]Irambuye

Kuba Umunyarwanda ni nko kuba Umuturage w’aho ari hose muri

Mu ijambo risoza ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wabigizemo uruhare, abahasize ubuzima, abaturage bahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse avuga ko uko u Rwanda rwibohora runashyigikiye ko Africa yigenga. Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize kwiyubaka k’u Rwanda byari ibishidikanywaho nyuma y’uko igihugu cyari […]Irambuye

Kwibohora25: Ibirori by’akataraboneka birabera kuri Stade Amahoro

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, kuri uyu wa 4 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyacyubahiro barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, ibirori by’akataraboneka birabera muri Stade Amahoro. Ku isaha ya saa 10h35 nibwo Umukuru w’Igihugu yinjiye muri Stade Amahoro, abanza kurambagira ingabo ziteguye gukora akarasisi, nyuma ajya mu […]Irambuye

Kigali: Abaturutse mu bihugu 55 bari mu biganiro byiswe ‘Kigali

Kuri uyu wa gatatu hateranye inama ya Kigali Global Dialogue yateguwe na Observer Research Foundation yo mu gihugu cy’Ubuhinde bafatanyije na Rwanda Convention Bureau yahuje ibigo by’ubushakashatsi, abikorera ndetse n’abari muri Leta baganira iterambere. Abantu baturutse mu bihugu 55, barasuzuma inzira z’iterambere banasesengura ibisanzwe bikoreshwa mu iterambere, barareba uko abantu bita ku kirere, ubuzima ndetse […]Irambuye

U Rwanda rurashaka kwigira ku birwa bya Maldives ibijyanye n’ubumenyingiro

Ministiri w’Intebe yagiranye ibiganiro na Mr.Mohamed Nasheed, Perezida wa mbere watorewe kuyobora ibirwa bya Maldives (2008-2012), mu byo baganiriyeho harimo kugirana umubano n’ubuhahirane, ariko ngo banaganiriye ku kuba habaho ubufatanye mu bijyanye n’uburezi bushingiye ku bumenyingiro. Mr. Mohamed Nasheed uri mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga, yabwiye abanyamakuru nyuma […]Irambuye

Episode 80: Sabine asezeye Ryan ariko hari icyo atazibagirwa

Nabonaga Mama yishimye cyane byongeye yari yatinze kuryama, ibitarajyaga bikunda kubaho, nkomeza kwicara ari nako amatsiko akomeza kunyica, hashize akanya katari gato nicaye ntuje mama yaje yihuta, mu ntoki yari afite ibahasha, ahita ayimpereza, Mama-“Akira, akira ubutumwa bwawe” Njyewe-“Ubutumwa bwanjye buvuye hehe se?” Mama-“Fungura ariko? Fungura usome, ntubona se ko handitseho Ryan?” Muri ako kanya […]Irambuye

PeaceCup: Rayon Sports yatsinze Police FC yegukana umwanya wa gatatu

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports idafite umutoza mukuru n’umwungiriza we yatsinze Police FC 3-1. Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali. Ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina idafite umukinnyi Micheal Sarpong, ndetse yabanje ku ntebe y’abasimbura abakinnyi barimo Mugheni Fabrice, na Andre Mazimpaka. […]Irambuye

en_USEnglish