Digiqole ad

Abigarambya bitegure ibitero simusiga

Libya : Nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, perezida Colonel Mouammar Kadhafi yavuze ko agiye kugaba ibitero simusiga ku banyagihugu bigaragambya, bashaka kumuhirika ku butegetsi.

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye karatangaza ko kuri uyu wa kane aribwo kaza kwemeza cyangwa se kagahakana niba hashobora kwifashishwa indege mu guhirika ubutegetsi bwa perezida kolonel Kadhafi.

Mu burengerazuba ndetse n’uburasirazuba bwa Libya, ingabo zishigikiye colonel Kadhafi zikomeje kurasa ku baturage bigaragambya basaba ko yarekura ubutegetsi vuba na bwangu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Werurwe 2011, Kadhafi akaba yari yatangaje ko kuri uyu wa kane ingabo ze zigomba gutangira zigaba ibitero mu mugi wa Misrata, umujyi uherereye ku birometero 150 uvuye mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Tripoli.

Muri uyu mujyi abigaragambya bakaba bavuga ko ariwo ubu bakomeyeho, n’ubwo kadhafi ngo adasiba kubagabaho ibitero. Ibi bitero bikaba bimaze guhitana abantu bane binakomeretsa abandi babarirwa muri 12.

Kadhafi yagize ati : ‘Ibitero biratangira kuri uyu wa kane kandi n’ejo ku wa gatanu bizakomeza.’

Kadhafi akaba akomeje gutangaza atazigera na gato agirana ibiganiro n’aba bigaragambya, ashinja kuba bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon akaba yatangaje ko ubwicanyi buri kubera muri Libya bugomba guhagarara. Ki moon ati : ‘Kwica abantu kandi batanafite intwaro bifatwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubutabera bugomba nabwo gukora akazi kabwo.’

Hagati aho Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zikaba zisaba abayobozi mu gihugu cya Libya gucunga umutekano w’abanyamakuru. Ibi perezida Barack Obama wa USA akaba yabitangaje nyuma yuko abanyamakuru bagera kuri bane b’ikinyamakuru The New york Times baburiwe irengero. Obama ati : ‘Ibi birashoboka cyane ko ari abasirikare ba Kadhafi babashimuse.’

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

 

1 Comment

  • Oya Colonel Mouammar Kadhafi n’ahangane n’abamurwanya kabisa, gusa uyu mugabo ntasanzwe pe but congl…..

Comments are closed.

en_USEnglish