Digiqole ad

Abayobozi n’abayoborwa ni hake ku Isi bahuza

Mbanje gusuhuza abasura Umuseke, nishimiye ko bashyizeho aha hantu ngo tujye tunyuzaho ibitekerezo byacu.

Nitwa Mark ndumva atari ngombwa ko nidondora umugani w’abarundi.

Icyo nifuza kuvugaho ni ubuzima bw’igihugu muri rusange, muti uravuga ubuzima bw’igihugu nka nde? Ntawe ndiwe ukomeye, ndi umunyarwanda usanzwe gusa nibonamo inararibonye mu bintu byinshi kuko nagenze amahanga.

Mfite imyaka ubu hafi 45, nabaye mu bihugu bitanu, buri kimwe nibura imyaka itatu, nagenze mu bihugu 21 ku migabane ya Amerika, Aziya, Uburayi na Africa. Naragenze narabonye, nabonye byinshi.

Sinateguye kwandika kubyo nabonye byose, ahubwo ndumva nakwivugira ku buzima bw’ibihugu nkurikije ubuzima bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.

Ndi umunyarwanda ariko mfite n’ubwenegihugu bwa France, Malawi, na Congo Brazzaville, igihe kinini nakibaye mu Rwanda ariko hari hashize imyaka 10 ntari mu Rwanda, ubu mpamaze amezi ane nahageze mu kwa cyenda umwaka ushize.

Ndi umuntu ukunda gukurikirana ibintu cyane aho ngeze hose ngashaka kumenya uko byifashe, nkamenya amakuru yaho, uko abantu baho babayeho, uko ubuzima bwaho muri rusange bumeze.

Ok, muri rusange iminsi maze mu gihugu nagerageje kureba uko nagisize, ngerageza no kumenya amakuru agezweho mu gihugu mbese uko ibintu byifashe. Nasanze mu Rwanda hameze neza cyane.

Naje mvuye mu bihugu bya Kenya, South Sudan, na China niho nari maze iminsi.

Ariko ikintu nabonye ni uko ku Isi hose abaturage akenshi basanzwe (abo mu nzego zo hagati) usanga henshi bijujutira politiki runaka za Leta zabo, usanga bavuga ko bayobowe nabi, nta jambo bagira kuri politiki runaka cyangwa bannyega abayobozi babo.

Henshi nagenze, ndetse n’i Burayi na Amerika nabonye ahantu hameze nk’ahatagira ubuyobozi kandi ari mu gihugu, nabonye aho umuntu yicwa ku muhanda bakamwigizayo ntihagire utabara cyangwa ngo atabaze, nabonye n’aho umuntu yibwa ku manywa y’ihangu agataka akabura umusaidia.

Mu bihugu byinshi nagenze hari ahantu mu mujyi ikomeye haba ari ah’abantu runaka gusa, nta munyamahanga wahakandagira, nta mupolisi uhagera, habera amabi ateye ubwoba.

Muri Cuba hari ahantu (quartier cg avenue) abantu batahazwi badashobora kugera na rimwe, ibyo nabibonye no mu bihugu nk’ubuholandi, Belgique, South Africa, Kenya, Hong Kong, Mombay, ni ibyo nahagazeho si ibyo nabwiwe.

Nabonye ko mu bihugu byinshi ku isi abantu bahora binubira Leta zabo ko zitabakorera ibintu runaka, ko zitabasha kubakiza udutsiko tw’abambuzi, udutsiko tw’inyeshyamba zibica zikabambura zikigira mu mashyamba cyangwa ku turwa n’ibindi byinshi.

Umunyamahanga mu mahanga nk’ayo abayo yigengesereye, ibyo abandi baba basaba Leta ko yakora cyangwa yahindura we ntacyo ashobora guhingutsa, gusa byo biranumvikana.

Gusa icyo maze kuvana mu buzima mbayemo bwo kugenda kenshi mu bihugu ni uko abantu batandukanye kandi bose uko baremye ari ba NTAMUNOZA.

Mu bihugu nka Cuba, Switzerland, Luxembourg, Turkey yewe na Japan ni ahantu nigereye ariko abantu benshi bahazi nk’ibihugu bishobora kuba bitemba amata n’ubuki, urebye nibyo koko, ariko hari yo umubare munini w’abantu baho bahora binubira ibibi bya Leta zabo ndetse bavuga ngo bararambiwe.

Umuyobozi mwiza ni ukora ngo ageze ibyiza kubo ayoboye ariko ibyiza biturutse muri babandi ayoboye, ibyo narabibonye kuko niko abazungu bateye imbere, nta zahabu nta peteroli bagira. Bishatsemo ubukire.

Ariko aho hose uzahasanga abantu bamerewe nabi kubera impamvu nyinshi zitandukanye bagahora bavuma Leta n’abayobozi babo.

Uzahasanga kandi abantu bameze neza ariko nabo kuko ari ba NTAMUNOZA bahora bavumira ku gahera abayobozi babo, ibi ni ibintu niboneye.

Aba bamerewe neza nibo babi cyane, kubera ko bo baba bifuza ahanini UBUYOBOZI kubera inyungu z’ubutunzi bashaka kwigwizaho nibo bagumura babakene bo hasi bakennye kubera impamvu zidafite aho zihuriye n’iz’abo bameze neza.

Aba nibo baboshya bakabashora mu ntambara z’urudaca, inzangano se, cyangwa andi mabi azagira ingaruka mbi cyane n’ubundi kuri ba bandi bakennye.

Sinagize amahirwe yo kugera muri Centre Afrique, ariko nibwira ko umusilamu uturanye n’umugaturika batabyutse mu gitondo ngo bicane, ahubwo babishishikarijwe n’abakire bashaka ubutunzi n’ubutegetsi baciye muri rubanda rugufi.

Nsoza ikintu maze kubona mu Rwanda mu gihe gito mpamaze ubu, ni uko mu Rwanda naho nta tandukaniro rinini cyane n’ibindi bihugu byinshi, igitandukanya u Rwanda n’abandi ni amateka ya Jenoside.

Ariko kimwe n’ahandi HOSE ku isi mu Rwanda naho hari ibyiciro by’abantu, abaherwe, abakire cyane, abakire, abifashije, abakene, abakene cyane yewe n’abatindahaye.

Ibi ni ibisanzwe gusa amahoro ni meza kuko atuma utindahaye ava aho akaba umukene cyane, akazaba umukene usanzwe nyuma akazaba uwifashije yakwitaba Imana umwana we akazahera aho akomereza aho ababyeyi be bari bageze akazaba yewe n’umuherwe, ibi bishoboka gusa mu mahoro. Naho bitari uko n’umuherwe arakena n’uwari ukennye akarushaho gukena.

Icyo nisabira abanyarwanda rero ni iki?

Niba uri umuturage, ukaba ufite umuyobozi w’Akagali, ni umuyobozi wowe ukaba umuyoborwa, simvuze ngo numubona umuramye, ariko niba hari gahunda y’umuganda cyangwa y’igikorwa runaka gifitiye inyungu mugenzi wawe cyangwa undi muturage wipinga, wikumva ko ari gahunda itakureba, mugenzi wawe namererwa neza nawe bizaba uko kuko amahoro atangwa n’uyafite.

Abanyarwanda nabisabira kuramuka mutekereza icyatuma uva mu kiciro runaka, ufite akazi akagakora neza akanarushaho, utagafite agatekereza akantu yakwikorera kuko igihugu cyacu ugereranyije n’ahandi mu bya Business kiracyari isugi.

Twese ntabwo twaba abayobozi, niyo mpamvu nisabira abanyarwanda ngo ntihazagire ugushuka akwangisha umuyobozi runaka niyo yaba uw’umudugudu.

Nubwo nawe ubwawe waba utemera ibyo avuga cyangwa akora ariko mwubahire ko ari umuyobozi woye kwangisha abandi bose ibyo akora cyangwa apanga gukora.

Igihugu ni ikintu kinini, umuturage niwe cyubakiyeho, mu gihe igihugu gifite umuturage mubi wuje urwango, wuje umutima upinga, wuzuye kwishyiramo ubuyobozi, wumva ko ibintu byose nta kigenda, namusabira ko agenda mu mahanga nk’aho nagiye njya, yagaruka mu gihugu cye agikunze nk’uko numva nkunze u Rwanda ubu.

Nshaka aho mfata igihugu cyanjye ngo ngihobere nkahabura, nkashaka uko nakibwira ko ngikunda nkabona ko kitumva.

Ariko banyarwanda igihugu ni mwebwe, ni icyacu, nimureke dufatanye kucyubaka twange cyane abadushora mu nzira zo kugisenya.

Ndabashimiye murakagira u Rwanda naba Kanyarwanda

0 Comment

  • nureba ibyiza byo gutembera ndahamya ko nkuyu nawapfa kumushuka,nabandi banyarwanda bajye batembera bamenye ibibera hirya no hino,urakoze kumakuru udusangije

  • Guhuza biragoye rwose. Urugero: Reba babandi barwanira ubutegetsi muri SUDANI y’epfo. Reba muri Kenya barwaniye ubutegetsi abaturage barenga 1000 barahagwa. Uri busange abategetsi bavuga ngo bakunda abaturage, bagahindukira bakabigisha kujya kwica bagenzi babo, aho kubashishikariza iterambere, kandi akenshi baba bagira ngo bigumire ku mbehe zabo ubuziraherezo, kabone n’iyo baba bayobora nabi, ntibabyemera. NONE SE URAGIRANGO BAZAHUZE BATE, KANDI BIBONEKA KO BASA N’ABANDUKANIJE INYUNGU? BANZA WIBAZE N’IMPAMVU AYO MAKIMBIRANE AGARAGARA CYANE CYANE MURI AFRIKA NO MU BINDI BIHUGU BIKENNYE. AHO NTIHABA HARIMO IKIBAZO CYo GUSHAKISHA UKO BAKWIKUBIRA UBUKUNGU BUKE IBIHUGU BIBA BITUNZE? NAHO IBYUBAHIRO?, NAHO IZINDI NYUNGU NKO KUBONA AMASHURI AKOMEYE N’IBINDI….? SUZUMA NEZA UKO IBYO MURI CENTRE AFRICA BYAJE, UZAMBWIRA.

Comments are closed.

en_USEnglish