Digiqole ad

Abayobozi ba M23 bashyizwe mu kato

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi kongeye gufatira ibihano abayobozi bakuru b’umutwe wa M23, kategeko nta hantu na hamwe bemerewe kujya.

Uyu nu Bishop Jean-Marie Runiga Lugerero wabujijwe kugira aho atarabukira. Photo/Internet
Uyu nu Bishop Jean-Marie Runiga Lugerero wabujijwe kugira aho atarabukira. Photo/Internet

Abafatiwe ibihano byo kutagira aho batarabukira, ku isonga ni Jean-Marie Runiga Lugerero na Eric Badege bafatwa nk’abayobozi ba givile b’uyu mutwe uherutse kwigarurira Umujyi wa Goma iminsi 12. Iki cyemezo kandi kirareba umuyobozi mu byagisirikare w’umutwe wa 23. Uretse kubabuza kugira aho bajya imitungo yabo nayo yongeye kugerwa amajanja.

Avuga kuri ibi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni, Madamu Suzanne Rice yagize ati “Turizera ko iki cyemezo kizafasha mu kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uretse abayobozi bakuru ba M23 bashyizwe mu kato ko kutagira aho bajya, abayobozi bakuru ba FDLR nabo babujijwe kugira aho batarabukira.

Suzanne Rice ati “Turabasaba guhagarika ibikorwa byabo ndetse bagashyira hasi intwaro ndetse bakitandukana n’abo bayoboye kugira ngo bagabanyirijwe ibihano.”

Ambasaderi Suzanne Rice kandi avuga ko umuntu wese uzatera ingabo mu bitugu abarwanyi ba M23 nawe azafatirwa ibihano birimo no gutumiza intwaro mu mahanga.

Aha twabibutsa ko u Rwanda na Uganda batahwemye gutungwa agatoki gufasha M23 nubwo nabo batahwemye kubihakana bivuye inyuma ndetse n’ubu bakaba bakibikana.

Leta ya Kinshasa yakiranye ubwuzu iki cyemezo cyafashwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumye gashinzwe umutekano kuri iyi mitwe ibiri (FDLR na M23) ikomeje gufatwa nk’ihungabanya umutekano w’abatuye Uburasirazuba bwa Congo.

Mu ijwi riranguruye, umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yagize ati “Ibi bihano byafatiwe aba bantu ni ubundi buryo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Akarere k’Ibiyaga bigari bibonye ngo bibe byagira amahoro arambye.”

Abajijwe niba yizeye ko ibi bihano bizubahirizwa Lambert Mende yagize ati “Ibi bihano byafashwe ku bantu nka bariya barimo Runiga n’abandi birirwagaga bigedembya uko bishakiye bizagira ingaruka kuri bo ku buryo dukeka ko ntawuzongera gupfa gutatabuka.”

Uretse ababujijwe kwidegembya, mu kwezi kw’Ukuboza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zafatiye ibihano abandi bayobozi bakuru ba M23 babashinja ko bakoresha abana bato mu gisirikare. Abo ni Baudoin Ngaruye na Innocent Kaina bari mu nzego zo hejuru z’igiririkare cya M23.

Abo kandi bari baje bakurikira Umuyobozi mu bya gisirikare w’Umutwe wa M23, Colonel Sultani Makenga wafatiwe ibihano ku itariki ya 13 Ugushyingo 2012.

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish