Digiqole ad

Abatwaye igikombe cy’Amahoro mu basaza ntibabonye 1000.000Frw bijejwe

 Abatwaye igikombe cy’Amahoro mu basaza ntibabonye 1000.000Frw bijejwe

Ikipe yitwa (ALWAHAD) y’abasheshe akanguhe bakunda kwita (ABA-VETERAN) mu marushanwa y’igikombe cy’Amahoro baravuga ko nyuma yo kwitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, batahawe amafaranga miliyoni Frw 1 bari bemerewe.

Iyi kipe yatwaye igikombe ngo bari bazi ko bazahabwa Miliyoni ariko nta yo bahawe

As Kigali ku ya 04, Nyakanga, 2019 yatwaye igikombe cya ririya rushanwa itsinze Kiyovu Sports, ikaba yaramaze guhabwa sheki ya miliyoni 10Frw.

Amwe mu matsinda yatwaye na yo ibikombe bitandukanye kuri uwo munsi ntabwo yishimiye uko abateguye irushanwa bitwaye muri bo barimo itsinda ryitwa (ALWAHAD).

Abagize iyo kipe babwiye Umuseke ko batunguwe no kwambikwa imidari gusa ntibahabwe Sheki y’amafaranga miliyoni bari bemerewe mbere y’uko irushanwa ritangira.

Iri tsinda ry’aba-veterans ryiganjemo abahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, babwiye Umuseke ko batunguwe no kubona abandi bahabwa sheki z’amafaranga bo bakambikwa imidari gusa kandi urugendo rwo gutwara igikombe bavuga ko na bo hari amafaranga batanze.

Ikiciro bari barimo cyahuje abakinnyi b’aba-veterans bitwa abasheshe akanguhe (ALWAHAD) igerageza kwitwara neza iba yegukana icyo gikombe.

Aba basaza bakanyuzijiho muri ruhago y’u Rwanda bavuga ko bakusanyije amafaranga mu bushobozi bari bafite ngo bitegure irushanwa kuko bari biteze ko nyuma yaryo hari amafaranga agenewe ikipe izatwara igikombe bazahabwa, gusa ngo kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Rekeraho Alexis uri mu ikipe yatwaye iri rushanwa ya ALWAHD avuga ko haba hakoreshejwe ubwitange n’imbaraga nyinshi ngo amakipe ategure irushanwa, bityo ko haba hagomba kugira ikintu ikipe ibona nk’uko byari  byatangajwe n’abariteguye.

Ati: “Gutegura irushanwa haba hasabwa ibikoresho byinshi, hari umusanzu watanzwe (Frw 100 000) twumvikana na FERWAFA ko natwe bazaduha amafaranga, ariko baduhaye igikombe n’imidali tubona sheki irazimiye. Ntabwo tuzi  aho yazimiriye.”

Niyongira Jean de Dieu na we avuga ko atazi impamvu amasezerano bahawe atubahirijwe, gusa ngo aracyafite ikizere ko abateguye irushanwa ari abantu b’abagabo kandi bahagarara ku ijambo bavuze mbere y’irushanwa.

Ku munsi wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro hahembwe amakipe menshi harimo ay’abagore n’ay’abagabo atandukanye. As Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro niyo izasohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation na Rayon Sports izakina Champions Ligue.

As Kigali yahawe Miliyoni Frw 10 nk’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro gusa Amb. Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aherutse gutangariza Umuseke ko ibihembo bitangwa mu gikombe cy’Amahoro biciriritse kandi bitangwa mu kavuyo.

Ku munsi wo gutanga ibihembo barifotoje bana mbikwa imidari birangirira aho
Barebye umukino wa As Kigali na Kiyovu Sports nk’ikipe na yo yari yatwaye igikombe

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Nibagende biheshe agaciro bihangire udushya tuzatuma bavanamo ayo miliyoni kandi ngo intore ntiganya. Nibatanyurwa ntibazagaruke muriryo rushanwa umwaka utaha.

  • Bahamagare wa mudamu watukiye abantu muri KCC babandi bari bagiye gufata amadolari nabo aze abasomere.

Comments are closed.

en_USEnglish