Digiqole ad

Abatinganyi mu Rwanda ngo ikibazo bafite ni ITANGAZAMAKURU. Ikiganiro…

.Ngo ntibataye umuco ahubwo ababivuga ni abashaka kubapfukirana.

.Ikibazo gikomeye ndetse kibashegeshe ngo ni itangazamakuru

.Gutereta mugenzi wawe ntibyoroshye ndetse habamo ibyago kuko ngo bidasanzwe

.Nubwo hari abavuga ko Leta itabemera ariko ubu hari Serivisi z’ubuzima bahabwa.

.Batangiye gutumirwa mu nama z’urubyiruko,  baherutse gutumirwa na Never Again Rwanda

Hagenimana Jean Claude w’Imyaka 25, avuga ko yatangiye kwiyumvamo kurarikira abo bahuje igitsina afite imyaka 12, ni umwe mu mpirimbanyi z’ubwusanzure bwabo  ariko akaba atarifuje ko tubivugaho byinsi.

Hagenimana yatangiye kwiyumvamo ibyiyumviro afite imyaka 12_1
Hagenimana, wifuje ko tutagaragaza isura ye, avuga ko yatangiye kumva yaryamana n’abo bahuje ibitsina afite imyaka 12

Hagenimana ni umusore uba usa neza, yambaye neza kandi utagaragaza inyuma ko yaba aryamana n’abo bahuje ibitsina, gusa kuvuga ko we nta soni bimutera.

Uyu musore avuga ko mu nyito ‘Abatinganyi’ ikoreshwa mu kuvuga abaryamana bahuje ibitsina we ngo yumva harimo ikintu bo batakira neza.

Iki ni ikiganiro yagiranye n’Umuseke:

 

Watangiye kwiyumvamo kurarikira abasore bagenzi bawe ryari?

Natangiye kumenya uwo igitsina cyanjye gikeneye ngifite imyaka 12 bivuga ngo ntibyaje nyuma ahubwo byari bindimo.

Nta mateka wanyuzemo yaba yarabiguteye?

Nkurikije uko meze, ni ibyiyumviro bigenda bizamuka bigendanye nuko ukura, uzarebe nk’abana bato bamwe bitwa ba  “Cyabakobwa” ibyiyumviro bigenda bizamuka bitewe n’uko bagenda  babimwita nawe agenda yiyakira.

Mu mashuri yisumbuye wabanye gute n’ibyo byiyumviro?

Urebye niyakiriye cyane ngeze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu, gusa benshi ntibabimenyaga.Nicyo nshaka kukubwira ko inyuma bitagaragara ahubwo ubimenya ari uwo muganiriye.

Ubuzima mu muryango Nyarwanda bumeze gute kuri wowe?

Kugira ngo umuryango Nyarwanda ukumenye hari imyitwarire uba wagaragaje, ni ukuvuga ngo nkanjye mu rugo nta muntu ubizi. Bihite bikumvisha ko no mu muryango Nyarwanda hari nkuwo  muba mwarakuranye ariko atakuzi. Nkanjye hari umwambaro mba numva nakwambara ariko iyo mbana n’abandi batawukunze ndawureka nubwo mba numva  mfungiranye.

Hari bagenzi bacu baba bashaka kwiberaho nk’abagore ariko babikora ugasanga barahabwa akato, baraterwa amabuye nta kintu uba ufite wabikoraho ariko birakubabaza.

Bariya biyambika nk’abagore ari abagabo ubivugaho iki?

Buriya turemye mu buryo butandukanye ndetse ibyiyumviro byacu  biba bitandukanye, kuri we biba byamurushije imbaraga agashaka kubigaragaza kandi Sosiyeti itabyakira neza.Simbarenganya rero.

Ariko bivugwa ko hari ababyishiramo bagamije inyungu?

Iyo umuntu ashaka kukurwanya azana ikintu kibi, niba umuntu avuze ngo wigira gutya kuko harimo inyungu runaka aba ari kukurwanya, simvuze ko batariho ariko nibo bake kurusha ba nyirubwite.

Nk’abanyamahanga hari ubwo bagushuka kuko bakurusha ubushobozi bakaba babishoramo urubyiruko ariko abenshi siko biba bimeze.

Bagenzi banyu bivugwa ko bicuruza mubavugaho iki?

Ibi ntabwo tubishyigikira kuko atari byiza kandi iyo turebeye ku kibazo cy’ubuzima haba hari buzemo ibibazo byinshi. Gusa mbere na mbere urabanza ukamenya impamvu yabigiyemo kuko harimo ababijyamo muri rusange baba bafite impamvu z’ubushobozi cyangwa ariko bitereye.

Gusa bigomba kureberwa mu ishusho rusange nk’uko ubona n’indaya ku muhanda, ikibiyitera ninacyo kibitera ababana bahuje ibitsina.

Hari imibare yanyu izwi mu Rwanda?

Njyewe sinjya nubakira  ku mibare kuko abazwi ni abiyakiriye  bakabigaragaza. Bitewe na sosiyeti abenshi barihisha ndetse baba badashaka kwigaragaza.

Hari n’abashaka abagore ataribyo byiyumviro kubera kuyobya uburari akajya amuca inyuma akajya gushaka uwo bahuje ibyiyumviro hajya havamo n’indwara zitandukanye.

Umubare wanyu ngo uri kwiyongera kubera igitutu cy’amahanga abashyigikiye?

Nkurikije amateka mbona ijambo “Abatinganyi”ryarahozeho kera, ibi ni urwitwazo ahubwo uko igihugu gitera imbere umuntu agenda amenya uburenganzira bwe ndetse akamenya ko hari n’abandi bahuje ikibazo.

Yego hari imico iva hanze ariko iyo urebye biba ari ibyanyu kuko ntabo nzi babibwiwe n’amahanga.
 

Ni ibihe bibazo bikomeye muhura nabyo?

Ikibazo gikomeye duhura nacyo ni iri tangazamakuru ryanyu, ni ukuvuga ngo iyo umuntu ashatse kukumvisha ko ukwegereye atari umuntu, ubuse ko wahisemo gukora itangazamakuru undi agahitamo gucuruza amakara uzavuga ngo ucuruza amakara kuko afite ivu si umuntu.

Turabizi niryo rikemura byinshi ariko ku rundi ruhande ryica byinshi kuko benshi bakora inkuru ziba zihabanye nibyo wabonye, hari n’abashyiraho amafoto y’abo bazi ko  aribo bakayashyira ku bandi bakoze amakosa ngo dore Abapede birirwa barwana.

Ibi mbigereranya  na Virus itera Sida ikiza abayanduye bahabwaga  akato ariko ubu twamenye ko ari bantu nk’abandi.

Amategeko yo ntaho ababangamira?

Ku ruhande rw’amategeko, nta tegeko riduhana, nubwo hari aho dukorerwa urugomo, gusa dufite ikibazo iyo umuntu aguhohoteye ntiwajya kuri Polisi ngo uvuge icyo yaguhoye Nyirizina ahubwo byose byitwa urugomo.

Gutereta abasore bagenzi banyu biraborohera?

Niba tuzi ko umuhungu ajya gutereta umukobwa akabona ari ibisanzwe, ntabwo njyewe ndi umuhungu naza kugutereta ngo ubone ko ari ibisanzwe, ariyo mpamvu bamwe babikora batikingiye bimeze nk’ubujura.

Ntibyoroshye niyo mpamvu twandura za SIDA kubera ko iyo ubonye ayo mahirwe utareba niba umuntu arwaye cyangwa ari muzima.

Ariko igihe Sosiyeti izagenda ibyakira iki kibazo kizagenda gikemuka.

Kuki mutajya mukora ubukwe?

Barabukorera he? Ntaho…,Buratahwa na nde ? Ntawe…,bushobora no kuba bwaba ariko ntawe watumira, dushobora kubana nkuko n’abandi babana ariko sinzamwambika impeta  ngo bambaze umugore nerekane mugenzi wanjye.

Iyo nkurikije uburyo bigenda byoroha mfite inzozi ko nabyo bizagerwaho kuko hari na Serivisi twatangiye guhabwa nk’iz’ubuzima.

Bivugwa ko mwataye umuco ariko?

Abadashaka ko bigaragara nibo babijyanisha n’umuco,niyo mpamvu n’ushaka kugupfukirana ngo ntubivuge nawe abijyana mu muco.

Nibitavugwa bigahera mu muco uzasanga hari byinshi byangirika, umugore arakubitwa ngo sindi buvuge kuko umuryango useba. Umuco ntitwawuta ariko ntibigomba kukubuza kuba uwo uriwe.

 

Impaka ndende ziba mu bantu ni ukwibaza niba ibyo kuryamana kw’abantu bahuje ibitsina ari ibintu bavukana cyangwa baremanwa cyangwa se ari imico bigira hanze bavanye kuri sosiyete.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

43 Comments

  • Yesu ashimwe Hagenimana!! gusa twe nk,abanyarwanda numuco wacu twumva ari amahano na biblia irabivuga rwose samagambo, usome Abalewi18-6 ugeze kuri 21 ngo narwitwazo tuzagira kururya munsi wamateka nubwo mukomeza gutingana ariko murabizi neza ko ari icyaha!!! kubera iki Imana yarimbuye sodomu na gomola??????!!!!!!!! Yesu akugirire neza.

    • uzasome bible icyo ni kimwe mubyaha imana yanga urunuka cyatumye irimbura sodomu na gomora. ndasaba Imana ibabature ingoyi uwo mwanzi yababohesheje ku bwa amaraso ya yesu.

      • erega bantu bi Mana umuhero watugezeho ahubwo niukaze amasengesho nahubundi birakomeye abobantu ntanubwo bari bakwiye ijambo rwose . nabo kandi ubwabo barabizi ko ari bibi kuko ntibashobora kwogaragaza mubabazi cyangwa mumiryango

  • Mubatwike bose hato batazavaho banduza n’abandi.

    • kubatwika siwo muti kuko Imana yanga icyaha ariko igakunda umunyabyaha ubwo rero hara cyariho igihe cyo kwihana

  • Mbega ishyano rigwiriye abanyarwanda!
    Ubutinganyi ntabwo buri muri gahunda y’Imana ku bantu.Rwose byumvikane.Kuko ubutinganyi ku bagabo bisobanuye ko umugabo afata igitsina cye akagishyira mu kibuno cyangwa se innyo y’undi mugabo.Bikitwa ko innyo y’undi mugabo ariyo isimbura igitsina cy’umugore.
    Tubwizanye ukuri Imana irema abantu yaremye umugabo n’umugore ngo bahuze ibitsina maze babyare bororoke.None abatinganyi bahimbye ibyabo bishakiye.Bigize Imana ku giti cyabo.
    Muzabage mwifashe.Imbere y’Imana buri wese azibarizwa.
    Ariko bantu b’Imana mwari mwumva inyamaswa zikora ubutinganyi? Biratangaje kubona abantu bakora n’ibyo inyamaswa zidatinyuka.
    Imana irinde isi dutuyemo.

    • Sinshyigikiye abatinganyi ariko mu kubamagana ntabwo nzigera nshyiramo IZINA RY` IMANA ,iyo Mana yacu muyishakaho iki ? Uyu ko akora icyo wita icyaha cy` ubutinganyi, usanga ataniyehe nawe :wiba, wica ,usambana, ubeshya , wifuza umugore wundi ,wica isabato …..etc Imana reka tuyireke n` amateka yayo izaca kumunsi w` iherezo rya Twese , ……………….. ahubwo reka tubaze abazungu duti: Mushaka iki ? mwasanze abakurambere bacu bafite abagore barenze 10 muti abagore benshi ni babi mubirukane musigarane umwe , none n` umwe mwari mwadusigiye nawe muti nawe nimubi cyane mumwirukane mushake abagabo bagenzi banyu ………….. Mushaka iki ???? Iyio myuunvire kandi irimo kuza iturutse ibwiotamasimbi byanze bikunze azafata Africa kuko nta ngufu zo kuyirwanya dufite uko twirukanyae abagore bacu benshi ….. ni nako ubutinganyi tuzabwakira nta kuzuyaza , amahirwe nfite ni uko nshigaje igihe gito cyo kuzareba amahano azugariza AFRICA.

      • Yewe…aho bigeze twemere ko isi ishaje pe…ubundi dutekereze umujinya w’Imana!

        Jye nta rubanza nifuza guca nta n’uwo wenda ndusha gukiranuka gusa mumbarize abo bagabo n’abagore icyo batekereza kukororoka kwa muntu?Ese ubu koko batekereza ko bavutse ku bogore n’abagabo?!!!Ikimenyetso kimwe gikwiye kuba kibereka ko ibyo barimo atari ukuri ni ukororoka kwa muntu!

  • Niko se Korode we kuki nyine ubyita “ibyo…” kuki se uvuga ko abanyamahanga babishoramo abantu? Wowe se iyo ubikora niba ari byiza wumva umutima umerewe ute? Ndavuga umubiri burya wo nta bwenge ugira icyo uwumenyereje wakira icyo ariko se n’umutima wawe wumva uri fier? Ese iyo wicaye wenyina cg hamwe nuwo mugenzi wawe wumva uri fier? Ntabwo arijye wabivuze ariko n’abanyamahanga ubwabo babyise ”deviation sexuel kuza keraaaa…” Rero kuba waradevie ntibivuga ko uzaba rejete cg ukemerwa gusa wowe ita ikintu izina ryacyo iyo ni deviation… Kandi igiti kigorama kikiri gito rwose nta gitangaza kirimo. Rero Yezu agutabare…Nako umusabe inkunga rwose ibyo nkubwiye ni ukuri. Kuba babemera ntibyatuma umutima wawe uguha amahoro kuko ari icyaha. Wubaze wumve?

  • uku ni kuregwa sha bagatangira guryama bahuje ibitsina mu minsi yashije se hari uwari kubitekereza. Diplomate yarabirimbye.

  • Ibi bintu ni byo biteye isoni ariko birahi rero as a society we need to deal with this in an appropriate manner. Umva ntituzabica yewe no kubafunga si yo solution. As am writing this, something just came to my mind. What if one day my son would to tell me that he is gay. What would i do? I certainly wouldnt hate him. Mwese mwibaze umuntu wawe umwana wawe cg undi muntu wa hafi mu muryango abaye ari umutinganyi wavuga ngo nibamubambe? Dukwiye kibakira uko bameze nta kundi byagenda ngo ikibyaye ikiboze irakirigata, ni abanyarwanda nta kundi twagira.

    Im my humble opinion numva uburengazira bwose except adoptions rights. Ubundi rero abatinganyo rwose bafitiye ibihugu byabo akamaro. For those who watch CNN Anderson Cooper is gay kandi urabona ko ari a respected journalist. Tubakire nta kundi kandi mwibuke ko bamwe babiterwa n ibibazo baba barahuye na byo mu bwana bwabo

    • nawe ubwawe uri umutinganyi kandi urarwaye ndakuzi neza!
      Puuu,muri icyorezo kandi mur abagaragu ba rusoferi!

    • ntubavuge ngo niko bameze, ahubwo niko babishatse. icyaha kitugatugira kurugi rw’umutima wagifungurira ngo niko bameze? no and no. baca umugani ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro; nuterera iyo ukamureka bose azabanduza maze uwo muryango wivugisha wose urimbuke. niyo yaba umwana wibyariye tandukana nawe (uramuca akazongera kumwakira aruko ahindukiye akareka ikibi gasingira ikiza). reka nkubaze: harya UWITEKA yaretse guhana Adam ubwo yayisobanuragaho ko yumviye Eva?

    • Yewe ga yewe ga, nta tolerance ku Man umwana wawe naba atyo uzamwirukane ajye kubana nabo bahuje ukwemera, nta cyaha uzaba ukoze ahubwo uaa ukuye ishyano hagati ywe. None se najya mu muriro uzamukurikira? Ikindi kandi umwana wawe ntazaba umutigayi: muganirize kenshi kuva akiri muto- umurinde kwirirwa muri ziriya caartoon kuko nizo abazungu batorezamo abana ubutiganyi ntuzamenye igihe banduriye…Umuhe entertainment zitanduye maze uzarebe ko ataba muzima cyane .Umva reba iyi doc uramenya uko abana batozwa ubutiganyi kandi rero niba utavuga igifaransa ukomeze imbere hari n’icyongereza rwose kandi urasobanukirwa. YitwaPervesion sexuel des enfants par les dessins animes https://www.youtube.com/watch?v=1gILBfwrz40

  • Claude we urugendo rwiza kwa satani ikuzimu niho uzahora uruhukira isaha yawe nigera .

    • Ikibazo se sha bararuhuka. Koko mwarwanye ku buzima bwanyu? Kwa satani nta kuryama nta gusinzira nta kuganira na mugenzi wawe ngo mufatanyije ibibazo. Kwa shitani uhora uhagaze mu birimi by’umuriro ushya ubudatuza. Nyabuneka mwahunze babiloni ibashuka ishaka kubatwara ubugingo. Niba ugirango ndakubeshya reba ubu buhamya kuri you.tube: Mon ame etait en enfer / reba na Angelica Zambrano. Namwe mwirebere urutegereje niba tutiyambaje Yezu amanywa n’ijoro. Batiganyi mweee, yiteguye kubababrira kandi ntago yananiwe kubakiza..Mwiyake umubiri muhange amaso ijuru nyamuneka mutazarimbuka ndababuriye…

  • Nta gishya kirimo,ibiriho byose byigeze bibaho. Gusa Imana ifite iri kubona iki cyaha kandi bidatinze izagishyiraho iherezo. Ntabwo mu Mana harimo kwemerera abantu ubutinganyi ahubwo izatsembaho burundu abatinganyi bose,abasambanyi n’abahehesi. Nta muntu uzarwana n’isi kuri buri kantu kose ngo abishobore ariko Imana izasiba burundu umuzi w’icyaha na nyirabayazana wacyo. Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha azaragwa byose. Mbifurije kunesha Satani,Umubiri n’isi.

  • abobavunamuheto nibobagiye gutuma isirimbuka kandinibo bazana nibirwara byinzaduka nka ebola.

  • Ariko se niba ubutiganyi IMANA itabwemera ntabwo bwemewe nyine kuko uburenganzira bwa Muntu tugomba guharanira ni ubwatanzwe n’imana ibindi byo ni amanjwe. Erega ikizakurikira ibi nuko hazaduka n’abandi bantu bazavuga bati twebwe twumva gusambana n’imbwa cyangwa n’inyamaswa muri rusange ari byo bitugwa neza nimuturekere uburenganzira bwacu twibanire na za nyarubwana ndetse muzidushyingire. Ubwo se socitete izareke kubyamagana maze ibahe rugari ngo niko bavutse? Rwose iyi ikintu ari kibi kiba ari kibi. Niyo wagisigiriza ute ntabwo cyaba kiza. UBUTINGANYI nabwo tugomba kubufata nk’intwaro ya SATANI igamije gusenya ikiremwa muntu.

  • Ahubwo njye ndakemamnga aba banyamakuru, niko sha ubwo ntimwaba ari mwe batinganyi mukaba murimo kubamamaza????

    Ariko erega nimubareke ndetse ntimukabavuge maze uzarebeko badashira, ariko uko mukomeza kubavuga niko mubamamaza bigatuma biyongera.

    Abo banyagwa benshi babijyamo bishakira cash cg kujya kuri za radio ngo barabanga bakabona uko bajya I mahanga.

  • Ubushakashatsi bubivugaho iki?

  • Iki kintu cy’ubutiganyi kirimo kirakuririzwa n’ibihugu by’amahanga byiyita ko byateye imbere mu majyambere no kubahiriza ikiremwa muntu. Rwose ntabwo mu muco nyarwanda ubutiganyi bukwiye guhabwa intebe. Aho nabereye kuva navuka maze imyaka myinshi muri uru rwanda ariko ijambo “ubutiganyi” numvise rikoreshwa mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba aha.

    Ntabwo nari nzi ko abatiganyi babaho mu Rwanda. Dukwiye gusesengura neza tukareba ibi bintu aho biva naho byerekeza. Biranatangaje kubona abazungu basigaye bategeka abayobozi bo muri Afurika uko bakwiye kwitwara kuri iki kibazo.

    Reba muri Uganda, bari batoye itegeko rihana ubutiganyi, amahanga abashyizeho igitutu basa n’abasubiranamo bamwe bemeza ko ritatowe mu buryo bwemewe n’amategeko, none vuba aha Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwemeje ko iryo tegeko ritorwa umubare wa ngombwa w’abadepite bagombaga kuritora utari uhagije.None Museveni kubera igitutu n’igitsure cya USA na UK asa naho adashaka ko hagira abadepite bakongera kubyutsa icyo kibazo mu nteko. Ubwo se akorera US na UK cyangwa akorera abanyaUganda.

    • None se ko Isi iyoborwa na shitani kandi ko izarimbukana na shebuja urakeka ko atari yo yambaye uruhu rw’ibihugu bikomeye. Nyine abashaka kurimbukana nyo nimukurikire… Ibindi se ko bidasabwa kwakirwa kuki abatinganyi bo bumva barahejwe?Ni uko ari ikintu kidasanzwe ku isi? Umenyereza conscience ikibi ikazageraho igshaka kuba aricyo yiberamo. Kwiyangiza muzabibazwa.

  • Ese ubundi abatinganyi musenga Imana cyangwa Shitani ? Hagenimana rwose senga Imana ikoherereze Ruho Mutagatifu aguhe imbaraga zo kuva muri ayo mahano wiroshyemo. Umusore muzima w’igishongore wambaye ikoti urongora mu nnyo, mu mabyi y’abasore bagenzi be nk’aho abakobwa babuze !

  • Ibi ni agahomamunwa rwose.

    Cyose muvandimwe uvuga ko uri umutinganyi, reka nkwibarize niba uzi gusoma numvuse ngo warize: abantu bose babaye abatinganyi, isi ntiyarimbuka? ese wowe mbere yo kubamagana mwumva mutabayeho mu buzima bubi? mukeneye se ko society ibakira ikabashyigikira mu kuyiroha mu mwobo cg mukeneye ko society ibavuza? ukeneye uburenganzira bwanyu cg ukeneye kuvuzwa?

    Niba n’indaya iba ishaka amafr. mwe muba mugamije iki? musabe Imana ibafashe mubivemo, society nayo ibashe kwakira no gufasha ubonetse kugira ngo abisohokemo (harimo no kubafunga mukagororerwa muri centres psycho-social zo muri gereza).
    Ibi si iby’i Rwanda rwose, n’ubirimo yumve ko abayeho mu buzima bubi. Sha uzi ukuntu abashakanye bagira umunezero bagaragiwe n’abana babo? ubwo se urumva uzabaho ute n’ubutinganyi bwawe?
    Tuzajya tubazirikana mu isengesho ryacu rya buri munsi, naho ubundi murakomerewe.
    Mugire amahoro

  • N’ukuri ibintu njye ndikubona muri iyi minsi nibyo bimpamiriza ko tugeze ku musozo. Ikintu kimbabaza n’uko n’abitwa ngo barize ,ndavuga abazi gusoma no kwandika ,ubwabo barabizi ko byanditswe mu gitabo cy’Imana bible ,ko abatinganyi ari ikizira k’Uwiteka ,ngira ngo bamwe bigeze gusoma cg bumvishe ibya sodoma na gomora ,sinibaza ukuntu igihugu icyo aricyo cyose cyifuza imigisha iva ku Uwiteka impamvu kidashobora kwamagana bino bintu .Museveni yari yagerageje ,yabuze nk’abandi 10 bamushyigikira muri africa ngo byo bintazi birandurwe muri mu muryango nya Africa .Nyabuna aya n’amahano ibi n’ibikorwa bya satan ,guceceka ngo aha ngo n’ugutinya abanyaburayi ,ibyo nibyo bita guhunga responsabilite kandi Imana izabibaza buri wese warufite ubushobozi bwo kwamagana no gukuraho aya mahano .

    • Ariko koko utanagiye muri Biblewari wabona impwerumwe isanga indi? Wari wabona isake yimya inkokokazi? Wari wabona se ikimasa kimya ikindi? Rwose twaba twarize iki kurushwa ubwenge n’amatungo? Ese ko mbona abo mu miryango yiyubashye cyane y’abazungu barinda abana babo bakayobora mu zira nziza kuki babiha abo basuzuguye. Kweli muremera gufatwa nk’amadechets? Mwabyanze mukiha agaciro! Human Dignity bana b’u Rwanda!!!

  • Ese amandi makosa akorwa mu buzima busanzwe ni ukuvuga ko Imana iyemera? Ese kuba umutinganyi ni cyo cyaha gusa? Mubaze mwikosore namwe andi makosa mukora, kandi ntimugacire abandi urubanza. Umenya ho umuntu yacumuriye ariko ntushobora kumenya aho yihanire. Mwibuke Imana irimbura SODOMA NA GOMORA na Mukaroti yagendeyemo kandi yacumuye ku mu nota wa nyuma ahanwa kimwe n’abandi. MWITONDE KWINJIRA MU BUZIMA BW’ABANDI KUKO NAMWE NTI MURI SHYASHYA.

    • Ariko se ubwinshi bw’amakosa buyabuza kwitwa amakosa? Ibyo rwose wibyitiranya twese niba dushaka gushimisha Uwaturemye ngo tuzabane nawe tuve mu bidatunganye. Ikivugwa ah ni ubutinganyi kandi Nyirubugingo twifitemo abyita ishyano. Birasobanutse?

  • Mwihutira kuvuma gusa mutabanje no kumva ibyo umuntu ababwira. Niba wasomye inkuru hari aho yigeze akubwira ko yahisemo kubijyamo?
    Nta wishyira ahabi aheza hahari di.
    Kubavuma cg kubatwika n’ibindi bibi mubifuriza ntibizababuza kubaho.
    Tolerance is what you need.
    Ntayo mufite, mwifitemo urwango gusa. Nkeka ko iyo Mana atari byo ibigisha.

    Najye ndi umwe muri bo. Sinabihisemo (ntushake kandi kunyumvisha ko nabihisemo. Ndiyizi kukurusha). Nagerageje kubivamo birananira. Niyemeje kubyakira, nkabana nabyo. Tubarimo turi benshi cyane. Maybe even your husband or wife is doing it.
    So calm down and mind your own business

    • nawe uzarimbuka nkabo isodoma na gomora iwanyu ni kwa satani sekibi shyiraho se ifoto yawe tuyirebe niba ibyo ukora Imana ibyemera muzajya ikuzimu kwaso satani .

    • Abashakanye ni umubiri umwe si ubugingo bumwe, none se umugabo wabikora yihishe hari ushinzwe kumureba mu mutima? Iyamuremye se ntiba Imureba? Ibyo rwose bimushyira mu murongo umwe nawe nubwo wowe wishyize ku karubanda nta waje kukurunguruka, kandi niba umugore we afite umutima utunganiye Iyaturemye, nta kabuza Izamutabara. Nta bwoba.

  • Iki si ikibazo gikwiye kurangaza abantu ngo kigibweho impaka kibabuze gukora no gushaka imibereho. Mbona aba batinganyi abantu babihorera kuko n’ubundi ibyo bakora biteye isoni ugereranyije n’umuco nyarwanda ni nayo mpamvu babikora bihishe. Uwashaka kubarwanya ashyiraho ingamba n’amategeko yaba agiye kubaha agaciro badafite!
    Abanyamahanga babashuka ngo ni iterambere bazagera aho barambirwe bajye mu bindi kuko ibisenya biba ari byinshi mu mitwe yabo! Uwabaza uyu mutinganyi impamvu icyi cyorezo kitavugwaga mu Rwanda rwo hambere yasubiza iki? Ingendo y’undi iravuna, cyane cyane iyo atari nziza…

  • mbona umuseke namwe muri aba pede kuko nizo nkuru mugira gusa cyangwa nimwe mugize ihuriro ryabo sha

  • Hagenimana wibukeko ibyo ukora ntawaguha agaciro kandi dufite abakobwa beza bakeneye abagabo iryo kote nzarikwambura ubwo uri umutinganyi nzaryiyambarire ngiye kwishakira umwana uhiye uri gusitasita urongora munnyo za bagenzi bawe nguhanure wowe nabo mufatanyije umwuga imana izabatera akandonyi mubimenye.

  • Ikibazo cy’ubutiganyi ni deviation sexuelle kuri bamwe, abandi bishobora kuba icyo bita”Trouble de l’identite”. jye rero mbifata nk’ikibazo psychologique. Ni abantu bashobora gufashwa igihe basabye ubwo bufasha, les psychologues barahari.
    Gusa hari ababyishoramo kubera gushaka amaramuko mu by’ukuri badafite icyo kibazo, bikanajyana na pressure z’amahanga. ahubwo nabagira inama yo gushaka ubufasha ahabugenewe.

  • umva nshuti ujye wicecekera ntunabigaragaza kuko biteye isoni yewe ni seseme no kubyumva gusa imana izabafashe guhinduka nziko ishobora byose
    mubivemo ibyo sibintu

  • Nimurebe iyi film ariko mwa bantu mwe murebe gahunda iriho yo gukwiza ubutinganyi mu bana bacu. Kandi rwose umuseke mureke commentaire yanjye ihite.

    https://www.youtube.com/watch?v=1gILBfwrz40

  • Aka ni akumiro kweri. Nk’izi ngirwa bantu zataye umuco kweri ! Imana izi kwihangana ariko ibyo abantu basigaye bakora byo ni akumiro kbs. Ubutaha mujye mugaragaza n’amafoto y’izi nkozi z’ibibi tuzirebe neza. Ubwose afite isoni z’uko bamubona isura,kuki atagira isoni z’ayo mabi akora? Ahaaa nzaba mbarirwa da!

  • Ikibazo cy`ubutinganyi n`ikibazo gitangirira mu muryango buhoro buhoro maze kigatizwa umurindi n`ababyeyi b`abana bo babona abahungu/abakobwa babo bakura bafite cg se bigana uduco twa bashiki/basaza babo maze ntibabifatirane hakiri kare,bityo umwana akazagenderako akaba cya bakobwa/bahungu nuko bikazanarangira abaye umutinganyi,mu by`ukuri ubutinganyi n`ikibi ndetse kinatuma imijyi myinshi yicwa n`ubukene maze irehezo abatuye iyo mijyi bakorama! n`akumiro rero kubona n`abana b`urwanda bari kugenda bagana mur`uyu murongo w`ubutinganyi!!

  • Ntimukirirwe mucimanza kandi namwe murabanyabyaha n’abakoze genocide baridegembya nkaswe abatinganyi nibyo byiyumviro byabo kandi niko baremwe kuki yaremwe atyo c uzajye kubibaza Imana wewe ubabaye.
    Njye sindiwe ark mbabazwa namwe banyafrrika mwirirwa muteze amaboko musabiriza mwarangiza ngabatinganyi!! Reba Museveni ko atabiretse niyihe mpamvu? Murarusha Cameroon or Obama ubwenge bareke bisanzure kuko ntibikureba buru muntu afite choice ye kandi baba bafite ubwenge nabo kandi baremwe gutyo. Ark mwe mudashobotse mwirirwa mubavuma banza wisuzume nawe

  • Nanjye ndiwe kandi mfite umugore n’abana ark byanje mfite 14years kugezubu ncinyuma umugore wanjye inyuma nkajya kureba abo duhuje sex kuko nibyo bya mbere binshimisha narongoye kubera family ntatmba narashatse pe kuko birambangamira.
    So bagenzi banjye ndabashigikiye kandi mwihanganire ibibazo muhura nabyo
    Ko ntawe mutabangamira, abanyarwanda bazageraho babyumve kuko sibo banyabwenge bambere cg bakiranutsi gusa

  • ariko mwebwe mwirirwa muduciraho iteka mutaniyehe ninterahamwe zirirwa zivugako abatutsi arikibi ariko se mubyukuri niko byaribiri turiho kandi tuzabaho muratwanga ariko dufite abadukunda kandi basobanutse ese niba imana yandemye itaranshiriyeho iteka wowe uriki ngurincire cg utunganye binganiki? reka twese tubeho niba ntakubangamiye ubundi tuzategereze umunsi wurubanza hhhhha muvandi harigihe ijuru naritahamo nkunda aboduhuje igitsina ukamanuka epfiriya urimbuwe nuko wirirwa uncira urubanza please baho nanjye undeke mbeho

Comments are closed.

en_USEnglish