Digiqole ad

Abateye grenade Nyabugogo bafashwe umwe yemeye ko yatumwe na FDLR

Police y’u Rwanda kuri uyu wa mbere yerekanye abagabo babiri bashinjwa gutera ibisasu muri Nyabugogo kuwa 26 Nyakanga 2012. Aba bagabo ngo batumwe n’abarwanyi ba FDLR nkuko umwe mu bamaze gufatwa abyemera.

_MG_1362

Ntakirutimana (ibumoso) yemera icyaha naho Mugabonake (iburyo)agahakana gutera ibisasu kuri ‘Marathon’ Nyabugogo

Ntakirutimana Jean De Dieu bakunda kwita RAFIKI ukomoka mu Karere ka Rusizi ndetse na Mugabonake Jean de Dieu ukomoka mu karere ka Bugesera nibo bakurikiranyweho icyaha cyo gutera ibi bisasu bigahitana abantu batatu bigakomeretsa abagera kuri 32 ahitwa kuri ‘marathon’ muri Nyabugogo mu murenge wa Gitega.

Ntakirutimana yemera uruhare rwe ndetse akemeza ko yabitumwe na FDLR.

Ntakirutimana yafatiwe ku mupaka ashaka kwambuka ngo basubire muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ntakirutimana avuga ko igisasu yagiteye ari kumwe na mugenzi we Caporal Magwenderi Emmanuel we ugishakishwa kugeza ubu.

Ntakirutimana ati “ Twatumwe na Col. Bizimana Enock bita Matovu wa FDLR. Twinjiye mu kwezi kwa mbere tubanza kwiga aho tuzakorera iki gikorwa no kwitegura neza. Byari bigoranye.”

Mugabonake ahakana uruhare mu gutera ibisasu Nyabugogo, avuga ko yabonye bamufata gusa. Gusa akemeza ko azi Ntakirutimana kuko umugore baziranye.

Mugabonake ariko arashinjw akuba ngo ariwe wamenyereje Ntakirutimana ubwi yazaga i Kigali ndetse ngo akanamwereka aho yatera ibisasu bye nkuko mugenzi we Ntakirutimana abivuga.

ACP Theos Badege Umuvugizi wa Police avuga ko aba bagabo ngo bari bamaze igihe mu Rwanda bategura umugambi wabo ariko bose baturutse mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ubu uko ari babiri bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, kwica no gukomeretsa babigambiriye bishobora kubahanisha igifungo cya burundu mu mategeko ahana y’u Rwanda.

ACP Badege ati “ Abanyarwanda bagomba kuba maso kuko abasize bakoze Jenoside bagikomeye ku mugambi wabo wo kwica no kumena amaraso.

Hakenewe ubufatanye ngo abantu nibabona umuntu badasobanukiwe ibye ubinjiriye aho batuye babigeze ku buyobozi n’abashinzwe umutekano amenyekane uwo ariwe, aho avuye n’ikimugenza.

Umuvugizi wa Police avuga ko nubwo ari aba berekanywe hari abandi bagikorwaho iperereza nabo bakekwaho uruhare muri iki gikorwa kibi cyahitanye abagera kuri batatu mu mpera z’ukwezi gushize.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish